Ikigo World Ventures cyatangaje ko kidakorera mu Rwanda kandi ko ukoresha izina ryacyo binyuranyije n’amategeko akwiye kubihanirwa.
Kibitangaje nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaje ko World Ventures iri gukorera mu Rwanda mu buryo butemewe.
Mu itangazo rya RDB, Umuyobozi Mukuru wayo, Clare Akamanzi, yasabye abaturage kwitondera gukorana n’icyo kigo.
Ati “World Ventures ntiyanditse mu bigo by’ubucuruzi mu Rwanda. Umuntu wese uzayigana azabikore yiteguye kwirengera ingaruka.”
RDB yavuze ko iki kigo gikora ubucuruzi bw’uruhererekane buzwi nka ‘Pyramid Scheme’ bukorwa ba nyir’ikigo bashishikariza umuntu gutanga cyangwa kwishyura umubare runaka w’amafaranga, akizwezwa ko nazana umubare uyu n’uyu w’abandi bantu batanga amafaranga angana nk’ayo yatanze azajya abona inyungu, bikamugeza ku bukire bwihuse.
Iki kigo cyo cyabikoraga mu buryo bwo kureshya abantu gutemberera mu bice bitandukanye by’Isi, bakagabanyirizwa igiciro cy’ingendo, aho barara n’ibindi bikenerwa ku muntu wagiye mu bukerarugendo, muri gahunda bise ‘Dream Trips’.
Nubwo byakorwaga nk’aborohereza ba mukererugendo, RDB ivuga ko icyari kibyihishe inyuma ari inyungu abantu babonamo kubera ko bagiye bazana bagenzi babo, ibintu bitemewe mu Rwanda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho muri Wolrd Ventures, Sophia Stoller, kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo, avuga ko ikigo cyabo kidakorera mu Rwanda.
Ati “World Ventures ntabwo ikorera ubucuruzi mu Rwanda kandi yubahiriza amategeko y’ibihugu ikoreramo. Igikorwa cyose kitemewe cyitiriwe ibicuruzwa bya World Ventures gikwiye kugaragazwa mu ishami ribishinzwe kigakemurwa uko bikwiye.”
Stoller yavuze ko intego yabo ari ubucuruzi burambye kandi buciye mu mucyo ku buryo bazakomeza kugenzura igikorwa kitemewe cyakozwe mu izina ryabo aho ikorera hose.
RDB yatangiye gukora iperereza kuri iki kigo guhera muri Kamena uyu mwaka nyuma y’aho bamwe mu banyamuryango bacyo bagararije impungenge, kuko cyagendaga kibabwira ko gifite imikoranire na RDB.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, abinyujije kuri Twitter yavuze ko na we abanyamuryango b’icyo kigo bamwegereye bashaka kumujyanamo akabihangiriza.
Ati “Ndashaka gusobanura ko ntateze kuba umwe mu bagize World Ventures cyangwa ubundi bucuruzi nk’ubwo. Nagiye nihangiriza abantu bashatse kubinyinjizamo cyangwa kubijyanamo RDB, mbamenyesha ko turi gukora iperereza kuri World Ventures. Mutugaragarize uwaba ari gukora ibihabanye n’ibi.”
Akamanzi avuga ko ikibazo cy’ubwo bucuruzi ari uko nta gicuruzwa kigaragara bagira cyo gucuruza, ahubwo “bakoresha inzira z’amanyanga mu kubona abakiliya.
Nubwo World Ventures nta burenganzira bwo gukorera mu Rwanda, RDB ivuga ko inabusabye itabuhabwa mu gihe intego yayo ari ‘pyramid scheme’.
Si ubwa mbere iki kigo cyangiwe gukorera mu gihugu runaka kuko umwaka ushize cyirukanwe muri Norvège.
U Bushinwa nabwo bwashwanye na bamwe mu banyamuryango bacyo ku bwo gukorera mu gihugu mu buryo butemewe.