• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»World Ventures yahagaritswe na RDB, yahakanye gukorera mu Rwanda

World Ventures yahagaritswe na RDB, yahakanye gukorera mu Rwanda

Editorial 13 Sep 2018 Mu Rwanda

Ikigo World Ventures cyatangaje ko kidakorera mu Rwanda kandi ko ukoresha izina ryacyo binyuranyije n’amategeko akwiye kubihanirwa.

Kibitangaje nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaje ko World Ventures iri gukorera mu Rwanda mu buryo butemewe.

Mu itangazo rya RDB, Umuyobozi Mukuru wayo, Clare Akamanzi, yasabye abaturage kwitondera gukorana n’icyo kigo.

Ati “World Ventures ntiyanditse mu bigo by’ubucuruzi mu Rwanda. Umuntu wese uzayigana azabikore yiteguye kwirengera ingaruka.”

RDB yavuze ko iki kigo gikora ubucuruzi bw’uruhererekane buzwi nka ‘Pyramid Scheme’ bukorwa ba nyir’ikigo bashishikariza umuntu gutanga cyangwa kwishyura umubare runaka w’amafaranga, akizwezwa ko nazana umubare uyu n’uyu w’abandi bantu batanga amafaranga angana nk’ayo yatanze azajya abona inyungu, bikamugeza ku bukire bwihuse.

Iki kigo cyo cyabikoraga mu buryo bwo kureshya abantu gutemberera mu bice bitandukanye by’Isi, bakagabanyirizwa igiciro cy’ingendo, aho barara n’ibindi bikenerwa ku muntu wagiye mu bukerarugendo, muri gahunda bise ‘Dream Trips’.

Nubwo byakorwaga nk’aborohereza ba mukererugendo, RDB ivuga ko icyari kibyihishe inyuma ari inyungu abantu babonamo kubera ko bagiye bazana bagenzi babo, ibintu bitemewe mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho muri Wolrd Ventures, Sophia Stoller, kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo, avuga ko ikigo cyabo kidakorera mu Rwanda.

Ati “World Ventures ntabwo ikorera ubucuruzi mu Rwanda kandi yubahiriza amategeko y’ibihugu ikoreramo. Igikorwa cyose kitemewe cyitiriwe ibicuruzwa bya World Ventures gikwiye kugaragazwa mu ishami ribishinzwe kigakemurwa uko bikwiye.”

Stoller yavuze ko intego yabo ari ubucuruzi burambye kandi buciye mu mucyo ku buryo bazakomeza kugenzura igikorwa kitemewe cyakozwe mu izina ryabo aho ikorera hose.

RDB yatangiye gukora iperereza kuri iki kigo guhera muri Kamena uyu mwaka nyuma y’aho bamwe mu banyamuryango bacyo bagararije impungenge, kuko cyagendaga kibabwira ko gifite imikoranire na RDB.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, abinyujije kuri Twitter yavuze ko na we abanyamuryango b’icyo kigo bamwegereye bashaka kumujyanamo akabihangiriza.

Ati “Ndashaka gusobanura ko ntateze kuba umwe mu bagize World Ventures cyangwa ubundi bucuruzi nk’ubwo. Nagiye nihangiriza abantu bashatse kubinyinjizamo cyangwa kubijyanamo RDB, mbamenyesha ko turi gukora iperereza kuri World Ventures. Mutugaragarize uwaba ari gukora ibihabanye n’ibi.”

Akamanzi avuga ko ikibazo cy’ubwo bucuruzi ari uko nta gicuruzwa kigaragara bagira cyo gucuruza, ahubwo “bakoresha inzira z’amanyanga mu kubona abakiliya.

Nubwo World Ventures nta burenganzira bwo gukorera mu Rwanda, RDB ivuga ko inabusabye itabuhabwa mu gihe intego yayo ari ‘pyramid scheme’.

Si ubwa mbere iki kigo cyangiwe gukorera mu gihugu runaka kuko umwaka ushize cyirukanwe muri Norvège.

U Bushinwa nabwo bwashwanye na bamwe mu banyamuryango bacyo ku bwo gukorera mu gihugu mu buryo butemewe.

2018-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kenya : Urugo rwa Visi perezida, William Ruto rwagabweho igitero

Kenya : Urugo rwa Visi perezida, William Ruto rwagabweho igitero

Editorial 30 Jul 2017
Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo

Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo

Editorial 17 Aug 2018
Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Editorial 14 Feb 2024
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Editorial 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Editorial 13 Jan 2019
Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga
Amakuru

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Editorial 13 Dec 2021
Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano
Mu Mahanga

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Editorial 15 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru