• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside

Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside

Editorial 12 Apr 2016 Mu Mahanga

Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi ho mu Karere ka Musanze, mu gukusanya inkunga yo gushyigikira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu utaramenyekana yatuye igiceri cy’ifaranga ryakoreshwaga ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda Gregoire.

Ibyo, byabaye ku wa 10 Mata 2016.

Polisi y’igihugu n’Ishyirahamwe riharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda(Ibuka), baravuga ko kiriya ari igikorwa gipfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Rwasibo Pierre, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, yamaganye kiriya gikorwa ‘kigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi kigaragaza ko hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside’, anahamya ko bibabaje cyane.

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Rwasibo yagize ati “Batuye igiceri cy’ifaranga rimwe gishushanyijeho umutwe wa Perezida Kayibanda. Nka Ibuka, twabonye ko ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guca intege abayirokotse, biragaragaza kandi ko tugifite ingengabitekerezo.”

IP Gasasira Innocent, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo Ntara, yemereye iki Kinyamakuru iby’aya makuru, avuga ko polisi iri mu iperereza ngo hamenyekane uwatuye kiriya giceri.

Twandika iyi nkuru, twabwiwe na polisi ko hari inama yihariye igiye guhuza abaturage bo mu Kagari ka Birira; ahabereye iki kibazo, ngo abaturage bahanurwe ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikinyamakuru cyifuje kumenya uko abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru bitwara muri iyi minsi itandatu ishize Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, ariko polisi ivuga ko igikusanya amakuru ko izayatangaza ku munsi w’ejo.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko “Umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).”

“Iyi ngingo kandi iteganya ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) ku wahamwe n’iki cyaha.”
Twitter: @Umurengezis
Izubarirashe

2016-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Editorial 02 Apr 2019
Burundi:  Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Burundi: Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Editorial 25 Nov 2017
Kenya: Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Kenya: Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Editorial 26 Oct 2017
Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Editorial 09 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO
INKURU NYAMUKURU

Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO

Editorial 09 Mar 2018
Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta
Amakuru

Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta

Editorial 16 Nov 2017
Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame
Mu Rwanda

Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame

Editorial 10 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru