Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi ho mu Karere ka Musanze, mu gukusanya inkunga yo gushyigikira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu utaramenyekana yatuye igiceri cy’ifaranga ryakoreshwaga ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda Gregoire.
Ibyo, byabaye ku wa 10 Mata 2016.
Polisi y’igihugu n’Ishyirahamwe riharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda(Ibuka), baravuga ko kiriya ari igikorwa gipfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Rwasibo Pierre, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, yamaganye kiriya gikorwa ‘kigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi kigaragaza ko hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside’, anahamya ko bibabaje cyane.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Rwasibo yagize ati “Batuye igiceri cy’ifaranga rimwe gishushanyijeho umutwe wa Perezida Kayibanda. Nka Ibuka, twabonye ko ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guca intege abayirokotse, biragaragaza kandi ko tugifite ingengabitekerezo.”
IP Gasasira Innocent, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo Ntara, yemereye iki Kinyamakuru iby’aya makuru, avuga ko polisi iri mu iperereza ngo hamenyekane uwatuye kiriya giceri.
Twandika iyi nkuru, twabwiwe na polisi ko hari inama yihariye igiye guhuza abaturage bo mu Kagari ka Birira; ahabereye iki kibazo, ngo abaturage bahanurwe ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ikinyamakuru cyifuje kumenya uko abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru bitwara muri iyi minsi itandatu ishize Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, ariko polisi ivuga ko igikusanya amakuru ko izayatangaza ku munsi w’ejo.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko “Umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).”
“Iyi ngingo kandi iteganya ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) ku wahamwe n’iki cyaha.”
Twitter: @Umurengezis
Izubarirashe