Umurusiya Yevgeniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors, yo muri Kazakistan, ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020, kavuye mu Mujyi wa Kigali kerekeza mu Karere ka rwamagana, abasiganwa basoreza ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Isiganwa mpuzamahanga ku magare rya ‘Tour du Rwanda 2020’, ryatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, aho abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Kigali, kuri Kigali Arena, berekeza mu Karere ka Rwamagana, bakaza kongera bakagaruka mu Mujyi wa Kigali.
Ni isiganwa ryahagurukiye imbere ya Kigali Arena Saa yine n’igice zuzuye, hahaguruka abakinnyi 80 baturuka mu makipe 16, arimo atatu yo mu Rwanda.
Isiganwa rigitangira, Uhiriwe Byiza Renus wa Benedictin Ignite yagerageje gucomoka mu gikundi inshuro ebyiri ariko bamugarura.
Ubwo bari bamaze kugenda Kilometero 16, abakinnyi batatu barimo Fedorov (Vino), Uhiriwe Byiza Renus (Benediction) na Batmunkh (Terengganu) bahise basiga abandi ndetse bashyiramo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 20.
Aba bakinnyi bakomeje gusiga abandi ndetse bashyiramo ikinyuranyo cy’iminota itatu.
Kuri Kilometero 30 z’isiganwa aho bari bageze mu kabuga ka Musha, abakinnyi b’imbere bakomeje kongera ikinyuranyo kigera ku minota itanu.
Nyuma yo kugera i Rwamagana, abakinnyi barakata bagaruke i Kigali, aho baza gusoreza ku Kimironko.
Reba uko byifashe mu muhanda Kigali-Rwamagana:
Ubwo isiganwa ryageraga i Rwamagana, abakinnyi batatu bari bakomeje kuyobora isiganwa, aho bari bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota irindwi n’amasegonda 15.
Muri kilometero 20 za nyuma, Uhiriwe Renus na Batmukh baje gusigara, Fedorov wa Vino asigara imbere wenyine.
Hasigaye kilometero 13, igikundi cyakomeje gusatira cyane Fedorov aho bageze Kimironko hasigayemo iminota 3 n’masegonda 33, aha bari basigaje kuzenguruka Kimironko inshuro imwe.
Uko bakurikiranye:
Src: KT