• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973

Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973

Editorial 10 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu izina ry’abakomoka ku miryango yabishwe na Perezida Habyarimana rigashyirwaho umukono na Albert Bizindoli uhagarariye iyo miryango, bamaganye amagambo y’agashinyaguro yavuzwe na Yozefu Matata ataka Habyarimana ko yari umunyamahoro kandi ko yafashe ubutegetsi mu mahoro, bizwi neza ko yisasiye imbaga y’abantu cyane cyane abanyapolitiki n’abacuruzi bakomokaga mu cyitwaga Gitarama.

Ibyo Jozefu Matata yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Gaspard Musabyimana kuri Radiyo ye Inkingi ikorera kuri Internet aho yagize ati “….Perezida Habyarimana wenda wavugako yakoresheje intwaro ariko nta ntambara yabaye, ni ukuvuga ko ubutegetsi bwe bwaranzwe n’amahoro kuko na kudeta yayikoze mu mahoro ngirango hapfuye abantu bake, uretse abantu baje kugwa muri za gereza nyuma b’abanya Gitarama…”

Muri iryo tangazo Bizindoli arakomeza agira ati ‘’Byaradutangaje kandi biratubabaza, ni ryari umuntu nkawe yaje kwiyumvisha ko urupfu iyicarubozo by’abanyapolitiki, abasirikare, n’abandi bose baguye muri Gereza za Ruhengeli na Gisenyi nyuma ya kudeta, ari akantu gato kadakwiye guhabwa agaciro? Ese abishingira kuki”?

Matata utaka Habyarimana, yihisha mu gicucu cyuko ngo ari umuntu uharanira uburenganzira bwa Muntu nyamara agamije gukwirakwiza ibitekerezo bye bwite bishingiye ku rwango no gihakana Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yo gutangaza ibi, abakomoka muri iyo miryango bariye karungu amakuru agera kuri Rushyashya nuko Matata ari gushaka inzira yanyuzamo agasaba imbabazi.

Ubwo Perezida Habyarimana yafataga ubutegetsi ku ngufu muri 1973, Abatutsi benshi barishwe abandi birukanwa mu mashuri no mu kazi, kuko icyuho cyabonekaga bahitaga bicwa, ndetse no mubo yitaga abanyenduga bakomokaga mu majyepfo abandi abafungira muri Gereza ya Ruhengeli; abenshi barishwe nuko mu mwaka wa 1985 atangaza ko abafunzwe bose bapfuye.

Abiciwe imiryango muri 1973 bari mu bihugu by’iburayi bateguye ibikorwa bitandukanye byo kwibuka ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zabo, ariko abo bita abakiga bagize uruhare mu iyicwa ryabo ntibabyishimira. Abenshi mu banyapolitiki bishwe bari hagati y’imyaka 26 na 40.

Ibi Matata yavuze byo kweza Habyarimana n’agatsiko ke,  ni ibyiyongera mu byaha akora buri munsi bigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Uruhare Leta ya Habyarimana yagize ntawe utaruzi dore ko Leta ye yatangiriye mu maraso isoreza mu maraso. Kimwe n’Abatutsi bishwe guhera 1959 kugeza 1973, imiryango yabo hamwe niya banyapolitiki ntabwo yari yemewe kuvuga iby’urupfu rwabo naho ubutabera abo baregaga nibo baregeraga.

2020-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Editorial 14 Nov 2023
Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Editorial 30 Sep 2019
Bombori-Bombori muri FLN : Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare benshi baricwa, Col Javeli yigumuye kuri MRCD kubera amakimbirane ari mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe ukuriwe na Gen. Hamada Habimana

Editorial 03 Mar 2020
Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Editorial 04 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana
IMIKINO

Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Editorial 24 Jun 2018
Julien Mette wari umaze amezi 5 ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino bahuye na APR FC
Amakuru

Julien Mette wari umaze amezi 5 ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino bahuye na APR FC

Editorial 17 Jun 2024
Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda
Amakuru

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Editorial 12 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru