Nkuko byagiye bigaragara mu mashusho yagiye hanze uyu munayamakuru Kitenge yari kuwe n’abana ba Zari bari gukina mu gihe Zari ari gutegura ifunguro ry’amanwa muri aya mashusho Kitenge yumvikanamo ashima cyane Zari avuga ko ari mwiza kandi azi guteka neza bidasubirwaho.
Kimwe mu byateye amatsiko ababonye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ni uburyo Kitenge yabajije abamukurikira ati”Muzane murugo cyangwa simuzane[yavugaga Zari]” isinzi ry’abafana bamwikirije maze babiha umugisha gusa hari n’abandi baramwamaganye.
Ikinyamakuru Amani dukesha iyi nkuru cyashatse kumenya byinshi kuri aya mashusho maze cyegera Kitenge kimubaza ku mubano we na Zari maze asubiza ko ari nshuti bisanzwe kandi ko yari yamutumiye ngo basangira ifunguro ry’amanwa ubwo uyu Kitenge yari ari muri Afurika y’Epfo kubera impamvu z’akazi.
Abajijwe ku magambo yavuze mu mashusho yo kuaba yajyana Zari murugo yasubije agira ati”Ntacyo bitwaye rwose njye ndi umu Islam kandi nawe nuko ikindi nzi neza nuko atararongorwa uretse umubano yari afitanye na Diamond ariko kugeza ubu ntibakiri kumwe, baratandukanye”
Zari kugeza ubu afite abana batanu ubwo yatandukanaga na Diamond Platnumz tariki 14 Gashyantare 2018 yatangaje ko akeneye umwanya agatuza akarera abana be ko adashaka kubazanamo undi mugabo. Kugeza magingo aya Zari ntacyo aratangaza ku mubano n’uyu munyamakuru Kitenge.