• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet

Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet

Ubwanditsi 07 May 2018 IKORANABUHANGA

Perezida Kagame muri iki gitondo ayoboye inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet hagamijwe kugera ku Iterambere Rirambye, hamwe n’uwo bafatanyije kuyobora iyi Komisiyo Carlos Slim, ndetse n’ubungirije akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao.

Iyi komisiyo ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye z’abikorera, iza leta, abahagarariye za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga, n’abaturutse mu bigo by’ubushakashatsi na za kaminuza kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo bagamije gushyiraho gahunda ihuriweho mu guteza imbere umurongo mugari wa internet mu nyungu rusange.

Ageza ijambo ku bitabiriye inama y’iyi komisiyo, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza, bisaba gushyiraho ibikorwa remezo bifasha mu gukwirakwiza umurongo mugari wa internet ukagera kuri buri wese mu bushobozi bwe.

Yagize ati: “Ukuri ni uko ikoranabuhanga dukoresha ahandi hose haba mu bucuruzi, mu burezi, no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa internet. Ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma tugomba gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo tugeze umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic, telephone zigendanwa) kuri bose.Nitwe tugomba kuyobora izi mpinduka mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze.”

Perezida Kagame kandi arageza ijambo ku bitabiriye umuhango utangiza Ihuriro ku Bukungu ribanziriza Inama ya Transform Africa, ryibanda ku buryo icyerekezo cy’Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika cyagerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama y’iri huriro, biteganyijwe ko igaragaza ingamba zafatwa hagati y’ibihugu zigamije koroshya ishoramari ndetse n’amahirwe y’ubufatanye ahari ajyanye n’Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika. Amasezerano ashyiraho iri soko yashyizweho umukono n’ibihugu 44 bya Afurika, mu nama idasanzwe ya 10 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali Ku wa 21 Werurwe 2018.

Inama ya Transform Africa ibaye ku nshuro ya kane, ikaba ari inama ngarukamwaka yo ku rwego rwo hejuru ihuza abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, abayobora ibigo by’ishoramari n’imiryango mpuzamahanga baturutse hirya no hino ku isi, kugirango bafatanyirize hamwe gutekereza ku buryo bushya bwo gushyiraho icyerekezo, kwihutisha no gusigasira impinduramatwara iriho ubu yo guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

2018-05-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iran yahanuye drone ya gisirikare ya USA

Iran yahanuye drone ya gisirikare ya USA

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Ubwanditsi 17 May 2019
Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Ubwanditsi 16 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu
Mu Rwanda

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka
ITOHOZA

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka

Ubwanditsi 27 Sep 2017
Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere: Prof. Shyaka Anastase
Mu Rwanda

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere: Prof. Shyaka Anastase

Ubwanditsi 07 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru