Nelson Chamisa, umukandida wa MDC mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe muri Zimbabwe, arigamba kuba yarafashije u Rwanda kongera kuzahuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu rukaba ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane ku Isi.
Mu myaka isaga 20 ishize, u Rwanda rwarasenyutse ndetse serivisi nyinshi mu gihugu zirahagarara, aho abahanga mu by’ubukungu, abahanga mu mateka n’abandi banditse ko u Rwanda rwari kongera kuzura umutwe mu myaka igera muri 40.
U Rwanda n’ubuyobozi bwarwo burangajwe imbere na perezida Kagame ariko ibi rwarabivuguruje runyomoza abo bahanga mu by’ubukungu n’abanyamateka rwongera kuzura ubukungu bwarwo mu gihe gito kandi rukomeza kwitwara neza kurusha ibindi bihugu byinshi ku Isi mu gihe cy’imyaka 20.
Ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke ba MDC kuri uyu wa Gatandatu ushize ahitwa Beibridge muri Zimbabwe, umunyapolitiki Nelson Chamisa, wigeze kuba minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, yavuze ko yafashije umuyobozi w’u Rwanda (Perezida Kagame) kongera kubyutsa u Rwanda nk’uko tubikesha urubuga, Newzimbabwe.com.
Yagize ati: “Reba ibyo umuvandimwe wanjye Paul Kagame ari gukorera igihugu cye, Naramufashije kuri politiki ye ya ICT, ku kuntu wahindura igihugu ubwo twahuriraga I Geneve, mu Busuwisi kandi yishimiye presentation yanjye.”
Yakomeje agira ati: “Yarabajije ndetse ambaza uwari perezida Robert Mugabe amubwira ko nabaga mu ishyaka rye Zanu PF, ariko namubwiriye (Kagame), aho ngaho ko mbarizwa mu ishyaka MDC riyobowe na nyakwigendera Morgan Tsvangirai.”
Ese koko Nelson Chamisa yaba yaragize uruhare mu kongera kubyuka kw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku buryo yabyigamba? Cyangwa bwaba ari uburyo bwo gushakisha amajwi yitwaje u Rwanda na perezida warwo?