• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Editorial 23 Apr 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025 nibwo inkuru y’itabwa muri yombi kwa Turahirwa Moses usanzwe ari umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry aganira na IGIHE yahamije iby’itabwa muri yombi kwa Moses.

Yagize ati“Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI [Rwanda Forensic Institute].”

Dr. Murangira abajijwe niba ibiyobyabwenge barasanze ari byo bituma agaragaza imyitwarire amaranye iminsi yanenzwe n’abatari bake, Umuvugizi wa RIB, yagize ati “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”

Si ubwa mbere Turahirwa akurikirwanyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko no mu 2023 yakurikiranyanyweho ibyaha bisa nk’ibi gusa aza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Muri ibi bikorwa by’ubushizi bw’isoni kuri Moses uheruka guhangara umukuru w’igihugu, byakabaye isomo ku rubyiruko rw’u Rwanda kuko nirwo ruzaba ruyoboye iki gihugu cy’imisozi igihumbi mu minsi iri imbere.

Ntawatinya kubwira uru byirizo ruzwi nka Generation Z, ko bagomba kuba maso bakirinda aba bayobya bitwaje cyane iri koranabuhanga rigezweho muri iyi minsi kukousanga ibyo bikorwa umuntu yakwita iby’abapfu usanga rimwe na rimwe binyuzwa no ku mbuga nkoranyambaga ugasanga barabyadukanye nabo.

Aha kandi ni ngombwa ko urubyiruko rwakwirinda amahanga atwangisha ibihugu byacu iyo tuyashakamo ubuhungiro, kuko usanga rimwe narimwe aba umutego utegwa abana b’u Rwanda rimwe na rimwe usanga baba bashaka kwerekeza mu mahanga, bityo indangagaciro baba baratojwe zikagenda nka nyomberi.

Nk’ubu uyu Moses aherutse kwifata abeshyera se umubyara ko u Rwanda atari ahantu heza kuko ngo yigeze ajya gusura se umubyara aho yari afungiye muri Gereza ngo aza kwangira guhura nase, ariko nyuma umubyeyi we yahakanye iby’iyi nkuru ko atari ukuri, ubuse uyu yakunda ate u Rwanda yubahuka kubeshyera umubyeyi we?

Rubyiruko mureke duhaguruke turwanye uwari we wese ushaka kutuzanamo ibikorwa bidakwiriye abana b’u Rwanda dore ko uru rubyiruko rwa none ariyo mizero y’ejo hazaza kandi ubu nino kwishimira ko turi mu maboko meza ya Nyakubahwa Paul Kagame, ngobyi iduhetse.

Reka nsoze mbabwira ko muri iyi minsi aho Isi igeze dukwiye kwitwara neza ndetse tukanaba inyenyeri imurikira Isi cyane dukoresha izi mbugankoranyambaga neza dutanga ubutumwa bwubaka ndetse bufitiye umumaro Isi ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Mbibutse ko Minisitiri w’urubyiruko ndetse n’ubuhanzi mu nshingano ze, Dr Utumatwishima, yasabye urubyiruko kurushaho kuba maso mu bijyanye n’uko bakoresha imbuga nkoranyambaga, mu buryo bwiza zibabyarira inyungu aho kuzikoresha nabi zibangiriza ubuzima.

Ati” Hari ikintu kijyanye n’uko imbuga nkoranyambaga zigenda ziba nyinshi cyane, uko iterambere rigenda riza na zo zikaza, zikazana ibyiza n’ibibi. Rikaba rishobora gukoreshwa mu buryo bubi, urubyiruko rukiyandarika, rukajya ku bidafite umumaro, ndetse n’abashaka gutanya Abanyarwanda nk’ingengabitekerezo ya Jenoside bikaba byaba byinshi kubera ko bisigaye bibonwa n’abantu benshi cyane.”

2025-04-23
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Editorial 06 Jun 2020
Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Editorial 09 Oct 2021
Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Editorial 04 May 2017
Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick

Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick

Editorial 04 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakobwa biga muri INES –RUHENGERI batewe n’abagizi ba nabi barabakomeretsa
Mu Rwanda

Abakobwa biga muri INES –RUHENGERI batewe n’abagizi ba nabi barabakomeretsa

Editorial 07 May 2018
Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4
Amakuru

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4

Editorial 15 Jan 2022
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 04 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru