Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025 nibwo inkuru y’itabwa muri yombi kwa Turahirwa Moses usanzwe ari umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry aganira na IGIHE yahamije iby’itabwa muri yombi kwa Moses.
Yagize ati“Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI [Rwanda Forensic Institute].”
Dr. Murangira abajijwe niba ibiyobyabwenge barasanze ari byo bituma agaragaza imyitwarire amaranye iminsi yanenzwe n’abatari bake, Umuvugizi wa RIB, yagize ati “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”
Si ubwa mbere Turahirwa akurikirwanyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko no mu 2023 yakurikiranyanyweho ibyaha bisa nk’ibi gusa aza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Muri ibi bikorwa by’ubushizi bw’isoni kuri Moses uheruka guhangara umukuru w’igihugu, byakabaye isomo ku rubyiruko rw’u Rwanda kuko nirwo ruzaba ruyoboye iki gihugu cy’imisozi igihumbi mu minsi iri imbere.
Ntawatinya kubwira uru byirizo ruzwi nka Generation Z, ko bagomba kuba maso bakirinda aba bayobya bitwaje cyane iri koranabuhanga rigezweho muri iyi minsi kukousanga ibyo bikorwa umuntu yakwita iby’abapfu usanga rimwe na rimwe binyuzwa no ku mbuga nkoranyambaga ugasanga barabyadukanye nabo.
Aha kandi ni ngombwa ko urubyiruko rwakwirinda amahanga atwangisha ibihugu byacu iyo tuyashakamo ubuhungiro, kuko usanga rimwe narimwe aba umutego utegwa abana b’u Rwanda rimwe na rimwe usanga baba bashaka kwerekeza mu mahanga, bityo indangagaciro baba baratojwe zikagenda nka nyomberi.
Nk’ubu uyu Moses aherutse kwifata abeshyera se umubyara ko u Rwanda atari ahantu heza kuko ngo yigeze ajya gusura se umubyara aho yari afungiye muri Gereza ngo aza kwangira guhura nase, ariko nyuma umubyeyi we yahakanye iby’iyi nkuru ko atari ukuri, ubuse uyu yakunda ate u Rwanda yubahuka kubeshyera umubyeyi we?
Rubyiruko mureke duhaguruke turwanye uwari we wese ushaka kutuzanamo ibikorwa bidakwiriye abana b’u Rwanda dore ko uru rubyiruko rwa none ariyo mizero y’ejo hazaza kandi ubu nino kwishimira ko turi mu maboko meza ya Nyakubahwa Paul Kagame, ngobyi iduhetse.
Reka nsoze mbabwira ko muri iyi minsi aho Isi igeze dukwiye kwitwara neza ndetse tukanaba inyenyeri imurikira Isi cyane dukoresha izi mbugankoranyambaga neza dutanga ubutumwa bwubaka ndetse bufitiye umumaro Isi ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Mbibutse ko Minisitiri w’urubyiruko ndetse n’ubuhanzi mu nshingano ze, Dr Utumatwishima, yasabye urubyiruko kurushaho kuba maso mu bijyanye n’uko bakoresha imbuga nkoranyambaga, mu buryo bwiza zibabyarira inyungu aho kuzikoresha nabi zibangiriza ubuzima.
Ati” Hari ikintu kijyanye n’uko imbuga nkoranyambaga zigenda ziba nyinshi cyane, uko iterambere rigenda riza na zo zikaza, zikazana ibyiza n’ibibi. Rikaba rishobora gukoreshwa mu buryo bubi, urubyiruko rukiyandarika, rukajya ku bidafite umumaro, ndetse n’abashaka gutanya Abanyarwanda nk’ingengabitekerezo ya Jenoside bikaba byaba byinshi kubera ko bisigaye bibonwa n’abantu benshi cyane.”