• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Editorial 17 Dec 2017 SHOWBIZ

Umwaka wa 2017 urabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ugere ku musozo, mu Isi y’imyidagaduro yo mu Rwanda habayemo byinshi bitandukanye aho bamwe bawurangije bicinya icyara ku byo bagezeho, abandi mu gahinda k’ibibi byabayeho.

Kuva muri Mutarama 2017, kugera mu Kuboza 2017 hari benshi mu byamamare bateye intambwe ishimishije, abahanzi bakoze indirimbo zigakundwa,  abakoze  ibitaramo bikitabirwa n’ibindi. Gusa ntitwakwirengagiza ko hari abahuye n’ibizazane bitandukanye muri uyu mwaka, cyane cyane abagejejwe mu gihome bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Muri uru rutonde turagezaho ibyamamare mu ngeri zitandukanye, byagiye bihura n’ibizazane bitandukanye muri uyu mwaka wa 2017.

Senderi Internation Hit

Uyu mugabo usanzwe azwiho kuba umunyadukoryo dutandukanye. Uyu mwaka wa 2017 ntiwamuhiriye na gato kuko ibikorwa bye muzika byasubiye inyuma ku buryo bugarara.  Byatangiye yangirwa guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super azizwa ko arengeje imyaka 35.

Senderi yahise agenda arazimira ntiyongera gusohora indirimbo, amaze iminsi atangaje ko ubukene bumereye nabi ku buryo yabuze n’ayo gukoresha indirimbo. Imodoka ye yamaze igihe iparitse ku muhanda mu gace ka Kimisagara akavuga ko nabwo yabuze amafaranga yo kuyikoresha nyuma y’impanuka ikomeye yakoze.

Miss Sandra Teta

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’Icyahoze ari Ishuri ry’Ubukungu n’Amabanki (SFB), ni umushabitsi mu bijyanye no gutegura ibitaramo bitandukanye. Uyu mwaka ntiwamubereye mwiza kuko yatawe muri yombi muri Werurwe 2017 akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe.

Sandra Teta wamaze amezi atatu muri gereza yaje kuburana akatirwa igifungo cy’amezi atandatu asubitswe ahita arekurwa.

Karekezi  Olivier

Uyu mugabo arazwi cyane kuko yakiniye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru igihe kinini. Kuri ubu ni umutoza w’ikipe ya Rayon Sports.  Yatangiye umwaka neza ariko bigeze mu Ugushyingo 2017 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kugambanira ikipe y’igihugu ngo itsindwe.

Karekezi yaje kurekurwa nyuma y’ibyumweru 2 hamaze kuboneka ko nta bimenyetso bigize icyaha akurikiranyweho bigaragara.

Urban Boys

Iri tsinda kuri ubu rigizwe n’abasore babiri ariko mbere bahoze ari batatu rirazwi cyane mu Rwanda no mu Karere. Rimaze imyaka 10 ririmba indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abanyarwanda benshi.

Uyu mwaka wabaye mubi cyane kuri ryo kuko ni bwo umwe mu bari barigize ari we Safi yitandukanyije na ryo, ku mpamvu yasobanuye ko nta ntumbero ryari rifite. Uku gutandukana Kwababaje abakunzi baryo ndetse  bamwe bakeka  ko  ryaba rigiye guhinduka amateka n’ubwo bakomeje gukora ariko nabwo intege zikiri zazindi za mbere.

Itsinda rya TBB

Itsinda rya TBB ni rimwe mu matsinda yigaragaje cyane mu mwaka wa 2016 ndetse bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6.

Uyu mwaka wa 2017 usize iri tsinda ribaye amateka kuko ubu bose bamaze gutandukana buri umwe akaba akora ku giti cye.

P FLA

Hakizimana Murerwa Amani nawe ari mu byamamare bitahiriwe n’umwaka wa 2017 dore ko yawutangiriye mu buroko aho yazize gukoresha ikiyobyabwenge cyizwi nka Mugo.

Yarekuwe muri uku kwezi k’ukuboza 2017 ubwo yari amaze kurangiza igihano yakatiwe.

Gisa cy’Inganzo.

Uyu ni umusore uri mu bahanzi bo mu Rwanda bafite ijwi rihogoza benshi, ariko yaje kwishora mu biyobyabwenge bituma umuziki we usubira inyuma.

Kuri ubu uyu musore ari muri gereza ya Gasabo aho azira icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nawe akaba atabura mu babihiwe na 2017.

2017-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa

Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa

Editorial 24 Jan 2018
Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali

Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali

Editorial 10 Nov 2017
Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe

Editorial 06 May 2018
Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Editorial 01 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo
Amakuru

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Editorial 30 May 2022
Zambia : RNC iravugwaho kwiyitirira abafana b’Amavubi ibita abayoboke bayo
INKURU NYAMUKURU

Zambia : RNC iravugwaho kwiyitirira abafana b’Amavubi ibita abayoboke bayo

Editorial 21 May 2018
Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari
UBUKUNGU

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Editorial 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru