Kuri iki gicamunsi Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’intebe yatangaje ko yeguye ku mirimo ye no ku buyobozi bw’ishyaka EPRDF riri ku butegetsi.
Yavuze ko nubwo yeguye akomeza kuba Minisitiri w’intebe kugeza asimbuwe mu nzira ya Demokarasi. Desaleign yeguye nyuma y’imyaka irindwi ari Minisitiri w’intebe
Amakuru aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 53 yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe uyu munsi ku ishyaka riri ku butegetsi yari anabereye umuyobozi. Nyuma yahise ajya kuri Televiziyo y’igihugu atangaza ibyo kwegura kwe.
Hailemariam yavuze ko abayobozi mu ishyaka rye bemeye ubwegure bwe. Ngo ibyo kugenda kwe bizanozwa neza mu inama y’ishyaka vuba.
Kwegura kwe avuga ko biri bworohereze impinduka ziri gukorwa muri Ethiopia. Asaba ko habaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.
Hailemariam wahoze ari umwalimu muri kaminuza, kuva mu 2014 Guverinoma ye yugarijwe n’ibibazo bikomeye by’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta.
Yavuze ko nubwo yeguye akomeza kuba Minisitiri w’intebe kugeza asimbuwe mu nzira ya Demokarasi asaba abaturage na cyane cyane urubyiruko gushishikarira amahoro n’iterambere by’igihugu.
Byari biteganyijwe ko azasimburwa ku buyobozi bw’ishyaka EPRDF mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko ahise yegura mbere.
Hailemariam niwe Minisitiri w’intebe wa mbere wa Ethiopia weguye ku mirimo, kwegura kwe ariko ngo byari byitezwe n’ab’imbere mu ishyaka rye.
Uzamusimbura biteganyijwe ko azava mu ishyaka Peoples’ Democratic Organization (OPDO) ishyaka riyobora Leta ya Oromia, leta ituwe kurusha izindi muri Ethiopia.
Desalegn yari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia kuva 2012 aho yasimbuye Meles Zenawi witabye Imana.
Ethiopia imaze imyaka ibiri yugarijwe cyane n’imyigaragambyo, imidugararo n’amakimbirane ashingiye ku moko. Abantu ibihumbi bahasize ubuzima abandi ibihumbi amagana bava mu byabo.
Ibi byatumye ishyaka riri ku butegetsi ryemera ko Leta ya Ethiopia yugarijwe no gutembazwa n’izi mvururu ziri imbere cyane muri rubanda.
Ibi bibazo biri guhungabanya ubukungu bwa Ethiopia bwari bumaze igihe buzamuka kandi bwifashe neza.
Inzobere muri Politiki zemeza ko amakimbirane ari imbere muri Ethiopia ashingiye ku miyoborere y’igihugu ishingiye kuri Leta n’amoko azituye.