Abadepite batatu b’abirabura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa bose babarizwa mu ishyaka La République En Marche! rya Perezida Emmanuel Macron, batewe ubwoba ko bazicwa.
Abo badepite barimo Hervé Berville w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu Rwanda.
Mu ibaruwa bitaramenyekana uwayanditse, bandikiwe amagambo yuzuyemo ivanguraruhu baterwa ubwoba ko bazicwa. Iyo baruwa yavugaga ku badepite bo mu ishyaka rya En Marche! barimo Jean-François M’Baye; Lætitia Avia na Hervé Berville.
Jean-François M’Baye yayandikiwe ku wa 04 Mutarama 2019, Lætitia Avia ayandikirwa ku wa 28 Werurwe 2018 naho Hervé Berville hashize umwaka ayohererejwe.
Depite Jean-François M’Baye wavukiye muri Sénégal yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze ashyira hanze ivanguraruhu yakorewe. Yitsaga ku kuvuga ko mu 2019 bidakwiye ko haba hakiri abantu babaswe n’ivangura.
Ati “Mu 2019, dore ibyo nongeye kwakira mu biro byanjye biturutse ku kigwari kitashatse kwivuga. Natungurwa? Nagira ubwoba? Oya! Ndajwe ishinga no kurwanya abarangwa n’irondaruhu mu gihugu cyacu cyiza cy’u Bufaransa. Uko byagenda kose nzatanga ikirego…Irondaruhu rihagarare.”
Iyi baruwa aba badepite bandikiwe ivuga ko bitumvikana uburyo umunyafurika ajya kwivanga mu bibazo by’u Bufaransa, ko bagiyeyo bashaka kubwungukiraho. Ivuga ko bari bakwiye kuguma muri Afurika bakayiteza imbere.
Mu magambo mabi akubiye muri iyi baruwa harimo n’ibitutsi by’uko aba badepite ari ibyana by’ingurube z’umukara, ko Hervé Berville yarokotse imihoro mu Rwanda n’andi magambo akarishye y’irondaruhu.
Berville wavukiye mu Rwanda, yavuze ko nawe hashize umwaka yakiriye ibaruwa nk’iyi nayo yavugaga abantu bamwe.
Ati “Ni ibikorwa bibi bidasanzwe, ni irondaruhu risesuye tugomba kurwanya ryibasira igice gito cy’abantu ndetse rishobora no kuba ribi kurushaho. Ubona ko muri iki gihe hari abantu batumva ko uwavukiye ahandi ndetse ufite n’irindi bara ry’uruhu yahagararira igihugu. Tugomba guhangana nabyo tukabirwanya.”
Aba badepite biyemeje guhuriza hamwe bakamagana iri rondaruhu bari gukorerwa, bagamije kwirinda no kurengera abandi benshi bahura naryo.
Berville yavuze ko bidakwiye ko umuntu acibwa urubanza harebewe ku ibara ry’uruhu rwe, idini cyangwa imiterere ye ijyanye n’igitsina. Ati “Ako si ko gaciro k’u Bufaransa.”
Hamwe n’itsinda rigari ry’abadepite ba En Marche!, Hervé Berville na bagenzi be bahisemo kwibumbira hamwe ngo bamagane iri rondaruhu.
Hervé Berville yavukiye mu Rwanda hanyuma mu 1994 aza gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa, baramurera.
Ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yize muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki iherereye mu Mujyi wa Paris. Yize kandi mu Ishuri ry’Ubukungu rya Londres. Kuva mu 2014, yari umukozi w’ Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique nyuma ajya muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishami ryayo muri Kenya.
Mu mpera za 2016 nibwo yasezeye ku mirimo ye asubira mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri Politiki mu buryo bweruye. Avuga ko ibitekerezo bye birangajwe imbere no guca ubusumbane haba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.
Mu matora y’abadepite y’icyiciro cya kabiri yabaye tariki ya 18 Kamena 2017 yatsinze ku majwi 64% aho yahise abona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Umujyi wa Dinan.
Ay’icyiciro cya mbere yari yasize ari ku isonga n’amajwi 38,85 % mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa.