Nyuma yo guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanakatirwa igifungo cy’imyaka 30, urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda,ICTR rwatangaje ko Augustin Ngirabatware azasoreza igihano cye muri gereza muri Senegal avuye Arusha muri Tanzaniya, aho yari afungiye kuva mu mwaka wa 2008.
Senegal ni kimwe mu bihugu 5 byagiranye amasezerano na Loni yo kwakira imfungwa zakatiwe na ICTR, kimwe na Mali,Benin, Ubusuwisi n’Ubufaransa.
Augustin Ngirabatwa yahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi muri Leta yakoze Jenoside, akaba n’umukwe wa Kabuga Felisiyani, nawe uri mu maboko y’ubutabera mpuzamahanga bumukurikiranyeheho ibyaha birimo n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Augustin Ngirabatware yafatiwe mu Budage mu mwaka wa 2007, yoherezwa Arusha mu mwaka wakurikiyeho. Mu w’2014 urwa mbere rw’iremezo rwamukatiye igifungo cy’imyaka 35, ariko muw’2019 igihano gishyirwa ku myaka 30 amaze guhanagurwaho icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu.
Byinshi mu byaha byamuhamye bifitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyamyumba, muri Gisenyi, ari naho akomoka.
Nyuma yaje kuregwa ikindi cyaha cyo gutera ubwoba abatangabuhamya no gutanga ruswa ngo bamushinjure, kiza no kumuhama, maze tariki 25 Kamena uyu mwaka akatirwa igihano cy’inyongera cyo gufungwa indi myaka 2.
Augustin Ngirabatware ni umwe mu bantu 61 Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda rwakatiye ibihano binyuranye, kuri 93 rwashinje ibyaha bifitanye isano na Jenside yakorewe Abatutsi.
Magingo aya 30 baracyari muri gereza mu bihugu binyuranye, 22 barangije ibihano, naho 9 bapfuye batabishoje. Uvanyemo imyaka amaze muri gereza, Augustin Ngirabatware w’imyaka 64 y’amavuko asigaje indi 18 mu ibohero.