• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Editorial 15 Sep 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma z’ ibihugu bigize Umuryango wa G77 hamwe n’u Bushinwa.

Ni inama yiga ku bibazo bitandukanye byugarije isi, by’ umwihariko ibihugu biri mu nzira y’iterambere byiganjemo ubukene, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Agikandagira ku butaka bw’umurwa mukuru wa Cuba, Havana, Perezida Kagame yagaragaje ko ari ibyishimo kuri we gusubirayo nyuma y’imyaka igera muri 36 ahavuye.

Yagize ati “Mbere ya byose, nishimiye cyane kuba natumiwe mu nama ibera hano i Havana muri Cuba, kuri jye, kuza i Havana muri Cuba ni ikintu cy’urwibutso rukomeye,kuko nari muri iki gihugu mu 1986 hagana mu 1987. Bivuze imyaka 36 ishize, nari umu ofisiye muto nkorera igihugu cyari cyarancumbikiye ari cyo Uganda nari hano mu mahugurwa yari yarahawe abanyafrika benshi. Ku bw’iyo mpamvu, ndanezerewe n’ubwo hari haciyeho igihe kirekire, kandi nje kwitabira iyi nama y’abakuru b’ibihugu.”

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ihuza abayobozi b’ ibihugu bisaga 130 byo hirya no hino ku isi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Iyi nama irabera mu gihugu cya Cuba ikaba igamije gushakira umuti ibibazo binyuranye byugarije isi n’ibi bihugu by’umwihariko. Ni inama ifite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya mu iterambere.

Ni inama iteranye mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo byiganjemo imihindagurikire y’ikirere, intambara n’amakimbirane hagati y’ibihugu no mu bihugu imbere.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres ashishikariza ibihugu kwita ku ntego z’Umuryango w’Abibumbye za 2030 zigamije kurwanya ubukene, inzara no guhangana n’ ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

G77 ni ihuriro ryatangijwe n’ibihugu 77 biri mu nzira y’ iterambere byo ku migabane ya Afurika, Asia na Amerika y’Epfo hagamijwe kugira ijwi rimwe ku bibazo bitandukanye ahanini bishingiye ku bukungu. Uyu munsi iri huriro rifite abanyamuryango 134 batuwe n’abarenga 80 by’abatuye isi bose, ndetse akaba ari na wo muryango uhuza ibihugu byinshi mu Muryango w’Abibumbye.


2023-09-15
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Editorial 14 Sep 2016
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza  uruhare mu gukumira ibyaha

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 06 Feb 2016
Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 13 Apr 2016
Mukabalisa  wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Editorial 19 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent
Amakuru

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

Editorial 30 Aug 2023
CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8
IMIKINO

CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8

Editorial 07 Jul 2019
Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere
UBUKUNGU

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Editorial 10 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru