Umunyamakuru Kenneth Eugene Anangwe yakoze agashya atungura umukunzi we amwambika impeta mu birori byo guhemba abanyamakuru bitwaye neza mu ngeri zinyuranye mu mwaka wa 2017.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Development Journalism Awards byabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2017, ni umuhango wari wahagurukije imbaga y’abanyamakuru n’abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye bizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.
Eugene Anangwe uzwi cyane mu kiganiro InFocus gica kuri Televiziyo y’u Rwanda yageze kuri stage mu buryo bwatunguye abatari bake maze afata ijambo ryiganjemo gusingiza no gushimagiza umukunzi we Chamy.
Mbere yo kwambika impeta umukunzi we, Anangwe yafashe ijambo aterura agira ati “Nshimishijwe n’uko negukanye umutima w’uyu mukobwa mwiza, mfite ikibazo kuri we kandi nabisabye kenshi. Uramutse wemeye kubana nanjye nicyo kintu gishimishije kurusha ibindi mu buzima bwanjye. Ndashaka ko imbere y’izi camera zose n’aba bantu bose, ese wakwemera kumbera umugore ?”
Umukunzi wa Anangwe ntiyajijinganyije yahise asubiza ngo “Yego !” Undi yahise aca bugufi ashinga ivi hasi maze amwambika impeta y’urukundo maze barahoberana baranasomana, byose biherekezwa n’amashyi y’urufaya.