Banki y’Isi yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cyakoze amavugurura menshi yorohereza abashoramari kurusha ibindi muri Afurika mu myaka 15 ishize.
Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018 yerekanye ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku isi, mu gihe mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa 56. Ni mu gihe muri 2017rwagize amanota 70.19% ubu rufite 73.4% rukurikiye Mauritius ifite amanota 77.5% yari yagize 75.45% mu mwaka ushize.
Guverinoma y’u Rwanda niyo ya mbere muri Afurika yakoze amavugurura menshi agamije korohereza abacuruzi mu myaka 15 ishize, kuko imaze gukora 52 ; ikurikiwe na Kenya yakoze amavugurura 32 na Mauritius yakoze 31.
U Rwanda kandi ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakoze amavugurura akomeye mu kugenzura no gushyira ku murongo ibigo by’ubucuruzi mu myaka icyenda ishize.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent yavuze ko yishimiye cyane umwanya wa 41 u Rwanda ruriho ku isi kuko werekana ingufu guverinoma yashyize mu kuvugurura urwego rw’ubucuruzi no koroshya inama.
Ati “Icyo bitugaragariza nk’u Rwanda ni uko gutera imbere bishoboka. Nibwo bwa mbere igihugu cyacu kije imbere mu bihugu 50 ku isi. Ibyo twakozemo neza dukomeze tubikore neza ntitwirare ngo dusubire inyuma ariko ibyo tubona bikirimo ingorane, ubu igikurikiyeho ni ukugira ngo nyuma y’aha ngaha twongere dukore gahunda y’ibikorwa tugiye gukora dukomeze dutere imbere.”
Yashimye gahunda ya Leta mu gukurikirana gahunda yo kurushaho korohereza abashoramari aho Minisiteri y’Ubucuruzi iyobora ibikorwa naho Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere kigasuzuma uko buri ngingo y’iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa muri buri rwego.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yasobanuye ko kugira ngo urwanda ruzamukeho imyaka 15 ruze ku mwanya wa 41 ku isi byatewe n’amavugurura atanu yakozwe mu mwaka ushize.
Arimo kurushaho kugenzura ubuziranenge bw’inyubako, koroshya uburyo bwo kwandikisha imitungo no kuyihererekanya, bitangira gukorerwa kuri internet.
U Rwanda kandi rworoheje uburyo bwo kurengera abashoramari boroheje, bahabwa uburenganzira bwo kurenganurwa mu gihe bapfukiranwe, ndetse irushaho guca akarengane mu manza z’ubucuruzi.
Banki y’Isi kandi ivuga ko u Rwanda rwashoboye gucisha mu mucyo uburyo bwo gutanga amasoko, imyanzuro y’imanza zo mu nkiko z’ubucuruzi igashyirwa ku rubuga rwa internet rwa Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo uyishatse wese ayibone ku buryo bworoshye.
Kuri ubu mu Rwanda gukemura ikibazo gishingiye ku bucuruzi bitwara iminsi 230 mu gihe byatwaraga iminsi 395 mu myaka 15 ishize.
Ibindi bihugu byaje imbere muri Afurika y’Uburasirazuba muri Doing Business 2018, ni Kenya, Afurika y’Epfo, Seychelles, Botswana na Zambia. Muri Afurika y’Uburasirazuba igihugu byaje hafi ni Kenya ya 80 ku Isi, Uganda yaje ku mwanya wa 122 na Tanzania yaje ku wa 137.