Ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017, batangije ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.Iki cyiciro cya mbere kikaba kizamara amezi 2, dore ko kizasozwa ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti :”Kigali icyeye, itoshye kandi itekanye” bwatangirijwe mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yashimiye ubufatanye bwihariye Polisi y’u Rwanda ifitanye n’Umujyi wa Kigali cyane cyane ubushingiye ku isuku n’umutekano, anashimira abaturage kubera uruhare bagira mu iterambere ry’umujyi wa Kigali by’umwihariko, n’iry’igihugu muri rusange.
Yavuze ati :”Umujyi wa Kigali urashimira uko Polisi y’u Rwanda yitabira ubu bukangurambaga, dore ko baba banafite izindi nshingano nyinshi. Turahamagarira abaturage ko iyi gahunda y’isuku n’umutekano bayigira iyabo, tugakomeza gukorera hamwe mu bikorwa by’umutekano n’isuku, tukarushaho gutera imbere.”
Yakomeje avuga ati :”Buri muturage afate iyi gahunda nk’inshingano, kuko iyo adafite isuku n’umutekano we ntuba ubungabunzwe neza kandi ntagera ku iterambere.”
Meya Nyamurinda yavuze ko umuntu ufite umutekano bituma atekereza neza ibishobora kumuteza imbere, asoza asaba ko ubu bufatanye bugomba kugera mu nzego zose.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimye ubufatanye bugamije isuku n’umutekano buranga Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, anavuga ko iyi gahunda ifite aho ihuriye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’iterambere.
Yavuze ati :”Polisi y’u Rwanda irizeza umujyi wa Kigali ko izaharanira ko Kigali irangwa n’isuku kandi igatekana, dore ko kuva ubu bukangurambaga bwatangizwa mu myaka yashize hari byinshi Polisi yageneye imirenge yitwaye neza kuko kugeza ubu buri murenge ufite imodoka y’irondo, isuku n’umutekano.”
Mu bindi byakozwe hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali IGP Gasana yavuze ko hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, ubukangurambaga ku isuku n’umutekano n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.
IGP Gasana yavuze ko muri iki cyiciro cya mbere cy’ubu bukangurambaga ubu bufatanye buzibanda ku gutunganya ubusitani, gutera ibiti, kunoza ibikorwa by’umuganda, abantu bakangurirwa kutajugunya imyanda aho babonye no kunoza ibikorwa by’umutekano.
N’ubwo isuku n’umutekano biri kugaragara mu mujyi wa Kigali ariko, IGP Gasana yavuze ko hakigaragaramo ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko.
Aha yavuze ati :”Muri ubu bukangurambaga, dukwiye gukangurira urubyiruko cyane cyane ko tubugiyemo n’abanyeshuri binjiye mu biruhuko, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, buri wese akangurire ababyeyi kwirinda ko abana bajya mu kabari batari kumwe nabo cyangwa ababarera, turwanyirize hamwe abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge.”
Mu bindi byaha IGP Gasana yasabye ko buri wese yagira uruhare mu kwirinda no kurwanya kandi bikigaragara mu mujyi wa Kigali, harimo ubujura buciye icyuho, urugomo n’akajagari, impanuka zo mu muhanda, ubwambuzi bushukana, n’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa.
Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’umujyi wa Kigali bugamije kugira u Rwanda rutekanye, Kigali ifite isuku kandi itekanye.
Ubu bukangurambaga buzibanda ku gukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri, mu ngo, aho bakorera n’aho bagenda.
Buzibanda kandi ku gutema ibigunda bishobora kuba indiri y’abahungabanya umutekano, gukangurira abaturage kunywa amazi asukuye, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose n’ibindi bikorwa by’isuku n’umutekano.
Iyi gahunda ikaba izasozwa hatangwa ibihembo bitandukanye ku bazaza ku isonga mu mutekano n’isuku.
Ibikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano byabanjirijwe n’umuganda wahuje abaturage b’Umujyi wa Kigali, abapolisi, n’abasirikari n’abandi bafatanyabikorwa.
Source : RNP