• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano
IGP Emmanuel K. Gasana

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Nov 2017 Amakuru

Ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017, batangije ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.Iki cyiciro cya mbere kikaba kizamara amezi 2, dore ko kizasozwa ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti :”Kigali icyeye, itoshye kandi itekanye” bwatangirijwe mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yashimiye ubufatanye bwihariye Polisi y’u Rwanda ifitanye n’Umujyi wa Kigali cyane cyane ubushingiye ku isuku n’umutekano, anashimira abaturage kubera uruhare bagira mu iterambere ry’umujyi wa Kigali by’umwihariko, n’iry’igihugu muri rusange.

Yavuze ati :”Umujyi wa Kigali urashimira uko Polisi y’u Rwanda yitabira ubu bukangurambaga, dore ko baba banafite izindi nshingano nyinshi. Turahamagarira abaturage ko iyi gahunda y’isuku n’umutekano bayigira iyabo, tugakomeza gukorera hamwe mu bikorwa by’umutekano n’isuku, tukarushaho gutera imbere.”

Yakomeje avuga ati :”Buri muturage afate iyi gahunda nk’inshingano, kuko iyo adafite isuku n’umutekano we ntuba ubungabunzwe neza kandi ntagera ku iterambere.”

Meya Nyamurinda yavuze ko umuntu ufite umutekano bituma atekereza neza ibishobora kumuteza imbere, asoza asaba ko ubu bufatanye bugomba kugera mu nzego zose.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimye ubufatanye bugamije isuku n’umutekano buranga Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, anavuga ko iyi gahunda ifite aho ihuriye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’iterambere.

Yavuze ati :”Polisi y’u Rwanda irizeza umujyi wa Kigali ko izaharanira ko Kigali irangwa n’isuku kandi igatekana, dore ko kuva ubu bukangurambaga bwatangizwa mu myaka yashize hari byinshi Polisi yageneye imirenge yitwaye neza kuko kugeza ubu buri murenge ufite imodoka y’irondo, isuku n’umutekano.”

Mu bindi byakozwe hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali IGP Gasana yavuze ko hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, ubukangurambaga ku isuku n’umutekano n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

IGP Gasana yavuze ko muri iki cyiciro cya mbere cy’ubu bukangurambaga ubu bufatanye buzibanda ku gutunganya ubusitani, gutera ibiti, kunoza ibikorwa by’umuganda, abantu bakangurirwa kutajugunya imyanda aho babonye no kunoza ibikorwa by’umutekano.

N’ubwo isuku n’umutekano biri kugaragara mu mujyi wa Kigali ariko, IGP Gasana yavuze ko hakigaragaramo ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko.

Aha yavuze ati :”Muri ubu bukangurambaga, dukwiye gukangurira urubyiruko cyane cyane ko tubugiyemo n’abanyeshuri binjiye mu biruhuko, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, buri wese akangurire ababyeyi kwirinda ko abana bajya mu kabari batari kumwe nabo cyangwa ababarera, turwanyirize hamwe abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge.”

Mu bindi byaha IGP Gasana yasabye ko buri wese yagira uruhare mu kwirinda no kurwanya kandi bikigaragara mu mujyi wa Kigali, harimo ubujura buciye icyuho, urugomo n’akajagari, impanuka zo mu muhanda, ubwambuzi bushukana, n’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa.

Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’umujyi wa Kigali bugamije kugira u Rwanda rutekanye, Kigali ifite isuku kandi itekanye.

Ubu bukangurambaga buzibanda ku gukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri, mu ngo, aho bakorera n’aho bagenda.

Buzibanda kandi ku gutema ibigunda bishobora kuba indiri y’abahungabanya umutekano, gukangurira abaturage kunywa amazi asukuye, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose n’ibindi bikorwa by’isuku n’umutekano.

Iyi gahunda ikaba izasozwa hatangwa ibihembo bitandukanye ku bazaza ku isonga mu mutekano n’isuku.

Ibikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano byabanjirijwe n’umuganda wahuje abaturage b’Umujyi wa Kigali, abapolisi, n’abasirikari n’abandi bafatanyabikorwa.

Source : RNP

2017-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

Ubwanditsi 21 Nov 2022
Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Ubwanditsi 13 Mar 2021
Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Ubwanditsi 09 Nov 2021
Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 18 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports
Amakuru

APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0
Amakuru

Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2022
Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye
Mu Rwanda

Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 09 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru