• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano
IGP Emmanuel K. Gasana

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Nov 2017 Amakuru

Ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017, batangije ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.Iki cyiciro cya mbere kikaba kizamara amezi 2, dore ko kizasozwa ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti :”Kigali icyeye, itoshye kandi itekanye” bwatangirijwe mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yashimiye ubufatanye bwihariye Polisi y’u Rwanda ifitanye n’Umujyi wa Kigali cyane cyane ubushingiye ku isuku n’umutekano, anashimira abaturage kubera uruhare bagira mu iterambere ry’umujyi wa Kigali by’umwihariko, n’iry’igihugu muri rusange.

Yavuze ati :”Umujyi wa Kigali urashimira uko Polisi y’u Rwanda yitabira ubu bukangurambaga, dore ko baba banafite izindi nshingano nyinshi. Turahamagarira abaturage ko iyi gahunda y’isuku n’umutekano bayigira iyabo, tugakomeza gukorera hamwe mu bikorwa by’umutekano n’isuku, tukarushaho gutera imbere.”

Yakomeje avuga ati :”Buri muturage afate iyi gahunda nk’inshingano, kuko iyo adafite isuku n’umutekano we ntuba ubungabunzwe neza kandi ntagera ku iterambere.”

Meya Nyamurinda yavuze ko umuntu ufite umutekano bituma atekereza neza ibishobora kumuteza imbere, asoza asaba ko ubu bufatanye bugomba kugera mu nzego zose.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimye ubufatanye bugamije isuku n’umutekano buranga Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, anavuga ko iyi gahunda ifite aho ihuriye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’iterambere.

Yavuze ati :”Polisi y’u Rwanda irizeza umujyi wa Kigali ko izaharanira ko Kigali irangwa n’isuku kandi igatekana, dore ko kuva ubu bukangurambaga bwatangizwa mu myaka yashize hari byinshi Polisi yageneye imirenge yitwaye neza kuko kugeza ubu buri murenge ufite imodoka y’irondo, isuku n’umutekano.”

Mu bindi byakozwe hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali IGP Gasana yavuze ko hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, ubukangurambaga ku isuku n’umutekano n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

IGP Gasana yavuze ko muri iki cyiciro cya mbere cy’ubu bukangurambaga ubu bufatanye buzibanda ku gutunganya ubusitani, gutera ibiti, kunoza ibikorwa by’umuganda, abantu bakangurirwa kutajugunya imyanda aho babonye no kunoza ibikorwa by’umutekano.

N’ubwo isuku n’umutekano biri kugaragara mu mujyi wa Kigali ariko, IGP Gasana yavuze ko hakigaragaramo ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko.

Aha yavuze ati :”Muri ubu bukangurambaga, dukwiye gukangurira urubyiruko cyane cyane ko tubugiyemo n’abanyeshuri binjiye mu biruhuko, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, buri wese akangurire ababyeyi kwirinda ko abana bajya mu kabari batari kumwe nabo cyangwa ababarera, turwanyirize hamwe abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge.”

Mu bindi byaha IGP Gasana yasabye ko buri wese yagira uruhare mu kwirinda no kurwanya kandi bikigaragara mu mujyi wa Kigali, harimo ubujura buciye icyuho, urugomo n’akajagari, impanuka zo mu muhanda, ubwambuzi bushukana, n’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa.

Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’umujyi wa Kigali bugamije kugira u Rwanda rutekanye, Kigali ifite isuku kandi itekanye.

Ubu bukangurambaga buzibanda ku gukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri, mu ngo, aho bakorera n’aho bagenda.

Buzibanda kandi ku gutema ibigunda bishobora kuba indiri y’abahungabanya umutekano, gukangurira abaturage kunywa amazi asukuye, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose n’ibindi bikorwa by’isuku n’umutekano.

Iyi gahunda ikaba izasozwa hatangwa ibihembo bitandukanye ku bazaza ku isonga mu mutekano n’isuku.

Ibikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano byabanjirijwe n’umuganda wahuje abaturage b’Umujyi wa Kigali, abapolisi, n’abasirikari n’abandi bafatanyabikorwa.

Source : RNP

2017-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Ubwanditsi 20 Oct 2021
APR FC yatandukanye n’abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y’imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6

APR FC yatandukanye n’abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y’imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6

Ubwanditsi 13 Jul 2021
FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

Ubwanditsi 24 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo
ITOHOZA

Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Inama ya RNC  igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara
ITOHOZA

Inama ya RNC igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije
ITOHOZA

Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije

Ubwanditsi 05 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru