• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ubwanditsi 02 Jan 2016 Mu Mahanga

​Ku wa 30 Ukuboza 2015, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi, Superintendent of Police (SP) Vita Hamza,yagiranye inama n’abamotari bagera ku ijana bakorera mu murenge wa Bwishyura, wo muri aka karere, abakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo kugira ngo birinde guteza impanuka zo mu muhanda.

Abo bamotari bibumbiye muri Koperative ebyiri, ari zo : COTAMOKA (Cooperative de Taxi Motos – Karongi) na COTRAMOKA (Cooperative de Transport par Moyen de Motos-Karongi).

Iyo nama abo bamotari bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabereye mu kagari ka Kibuye.

SP Hamza yababwiye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa akenshi no kwica amategeko yo kuwutwaramo ibinyabiziga no kuwugendamo.

Yababwiye ko mu bizitera harimo gutwara moto ku muvuduko urengeje uwagenwe ndetse no gukoresha terefone uyitwaye. Yatanze urugero rwo kwitaba uyiguhamagayeho utwaye moto, cyangwa kuyihamagaza utwaye moto.Mu bindi biteza impanuka yababwiye harimo; guheka abagenzi barenze umwe, kuvanga abagenzi n’imitwaro, ndetse no gutwara moto wasinze cyangwa unaniwe.

SP Hamza yabwiye kandi abo bamotari kubaha amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, kwambara ingofero z’akazi zabugenewe, kudatwara imitwaro kuri moto, guhagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu wese ubifitiye ububasha, no kwambara umwambaro ubaranga mu gihe bari gukora umwuga wabo.
Yagize ati:” Mwibuke ko iyo impanuka ibaye idatoranya. Mu gihe ibaye, ishobora namwe kubahitana cyangwa ikabakomeretsa. Rero, kubahiriza amategeko agenga umwuga wanyu bibafitiye inyungu ndetse n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange.”

Na none, SP Hamza yababwiye kwirinda gutwara moto badafite uruhushya rwo kuyitwara, kandi bakirinda gutwara umuntu ugiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ahubwo bagahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda bakimenya ko ari byo agiyemo.

Yabashimiye uruhare bagira mu kwucungira umutekano, maze abasaba gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yongeye kwibutsa ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu mwuga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushya rwo gutwara moto, urumwemerera gukora uyu mwuga, hamwe n’ubwishingizi, kandi ababwira kujya babigendana igihe cyose bayitwaye.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe yabo ku rwego rw’akarere yitwa Union de Cooperatives de Taxi Motos Kanguka- Karongi (UCTMKK) Ngamije Modeste yagize ati:”Nta mpamvu yo kugira ngo impanuka zikomeze guhitana no gukomeretsa abantu cyangwa ngo zangize ibikorwa by’iterambere kandi dushoboye kuzirinda no kuzikumira.”

Nyuma yo gushima Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, Ngamije yasabye abo bamotari bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

RNP

2016-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki ya 27/04/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki ya 27/04/2016

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Gatsibo: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kuba ku isonga  mu kurwanya ibyaha

Gatsibo: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Ubwanditsi 23 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona
Amakuru

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Ubwanditsi 03 Jul 2021
Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.
Mu Rwanda

Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Ubwanditsi 23 May 2018
Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.
INKURU NYAMUKURU

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Ubwanditsi 21 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru