Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama, Ngaruye Jean Baptiste yakubiswe ahita apfa naho Twizerimana Emmanuel acibwa ugutwi
Saa Moya na 45 z’ijoro, Ngaruye Jean Baptiste w’imyaka 30 wari utuye mu Mudugudu wa Gitovu Akagari ka Nyamikamba Umurenge wa Gatunda yakubiswe inkoni, ibipfunsi n’imigere n’abantu 4 ahita yitaba Imana.
Nkuko bitangazwa n’umunyamakuru wa Kigalitoday ukorera mu karere ka Nyagatare, avuga ko abakekwaho guhohotera nyakwigendera kugeza ashizemo umwuka, ari abagabo 4 bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda.
Twizerimana Emmanuel wo mu Murenge wa Mimuli we yatemwe n’umuntu usanzwe ari umujura amuca ugutwi, akaba akivurirwa ku kigo nderabuzima cya Mimuli.
Ukekwaho kumuca ugutwi akoresheje umuhoro we ntarafatwa kuko n’ubwo abaturage bahuruye batinye kumwegera kubera gutinya gutemwa.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko ibi byaha byavuyemo n’ubwicanyi bitakwitirirwa iminsi mikuru.
Inspector Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’iburasirazuba, avuga ko ari ibyaha byatewe n’ubusinzi atari ibyishimo by’iminsi mikuru.
Asaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge cyane inzoga nka Kanyanga n’amashahi kuko akenshi aribyo ntandaro yo gukora ibyaha by’urugomo.
Ati “ Batanyoye ibiyobyabwenge ntabwo bakubita umuntu kugeza apfuye kabone n’ubwo yaba yabakoshereje. Ahubwo bakwiyambaza ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo.”
Akomeza akangurira abaturage kwirinda kwihanira kuko inzego z’ubuyobozi zihari kandi zibafasha gukemura amakimbirane aba yabaye.
Kamurase Hassani