• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Ubwanditsi 23 Feb 2017 ITOHOZA

Ubwo hizihizwaga icyunamo cya jenoside ku ncuro ya mbere muri Mata 1995, Perezida Paul Kagame yavuze ko leta y’igihugu cy’Ubufaransa igomba kuzasaba imbabazi u Rwanda kubera uruhare rwayo muri Jenoside.

Mu buzima hari ihame rigira riti : « Iyo inshuti yawe ikundanye n’umwanzi wawe, iyo nshuti nayo ihita ihinduka umwanzi wawe »! Abafaransa n’abarwanya u Rwanda nka Kayumba Nyamwasa ni abanzi b’u Rwanda ; niba Museveni abaye inshuti z’abo banzi ibyo bizitwa iki ?

Mugice kimwe cy’inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru “The Ugandan ” cyandikirwa muri Uganda cyashyize ahagaraga uyu munsi , Saturday, February 18, 2017 iragira iti :

“The recruits are said to be at least 400 and being trained in the forest by several French Armed Forces’ Land Army (French: Armée de terre [aʀme də tɛʀ]) and that they were instructed in the use of weapons including assault rifles and rocket-propelled grenades. The report said that the recruits were transported from the Rwanda border with an unarmed military escort and that the combatants “reported that their ultimate goal was to remove Rwandan President Paul Kagame from power.””

Ibi abanyamakuru bo muri Uganda bakaba babyanditse bifashishije inyandiko yasohotse kuri Rushyashya.net “Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda” n’ubwo umugambi w’abanzi b’u Rwanda waba ukomeje gutahurwa ntakibazo kiragaraga u Rwanda rufitanye na Uganda kuko umubano w’ibihugu byombi uracyari ” ntamakemwa”.

Ariko inzika y’ ingabo zombi muri Congo mu ntambara zirenga 2 zabereye i Kisangani nayo ikomeje kugarukwaho n’ibinyamakuru byandikirwa muri Uganda byagize icyo bivuga kunyandiko yacu y’uyu munsi, bigira biti : iyo nzika iracyanuka.

Uganda yakomeje guha inzira bamwe mu barwanya u Rwanda bagahunga u Rwanda ,bakanyura muri Uganda bakajya mu bindi bihugu kurwanya u Rwanda; ibyo ariko u Rwanda rwakomeje kubyihanganira rukomeza gushaka umubano uko bwije n’ uko bucyeye, kuburyo ibi bibazo bitakomye mu nkokora umubano mwiza w’ibihugu byombi bisanzwe ari ibivandimwe kumpande zombi.

Nubwo intambara y’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda yaba imaze igihe kirekire, ariko muri icyo gihe cyose Museveni ntiyigeze agaragariza u Rwanda urwango n’ubwo haba hatangiye kuza agatotsi kubera ibintu bidasobanutse biri kugaragara muri iki gihe.

Kuba abanyamerika n’abongereza bahugiye mu bibazo bya Politiki biri mu bihugu byabo, byatumye Uganda isigara mu bwigunge, cyane ko n’abayobozi bashya b’Ubwongereza n’Amerika bafite indi myumvire ku mugabane w’Afurika.

Museveni abanye neza n’Abafaransa mu rwego rw’ubukungu n’igisilikare, kandi Abafaransa ari abanzi b’ u Rwanda. Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

-5785.jpg

-5786.jpg

Ntabwo Abafaransa bashobora guhara Peteroli ya Uganda bacukura kandi Museveni nawe ntiyakwitesha amaboko ya gisilikare Abafaransa bamuha. Isosiyeti y’abafaransa Total yeguriwe isoko ryo gucukura peteroli muri Uganda ariko Total ikaba yariyemeje gusubiza « Tullow oil » miliyo 900 z’amadolari kubera ko ariyo yari ifite iryo soko.

-5787.jpg

Sosiyete y’abafaransa Total ikaba yaratangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gucukura peteroli ya Uganda guhera ku italiki ya 1 Mutarama 2017. Total ikaba iteganya ko izajya icukura utugunguru twa peteroli turenga 230000 ku munsi muri Uganda, iyo peteroli ikazajya inyuzwa mu bitembo biri munsi y’ubutaka ikavomerwa hafi y’icyambu cya «Daresalamu» muri Tanzaniya. Kubera iyo peteroli ya Uganda, byatumye abafaransa barushaho gushinga ibirindiro mu karere k’ibiyaga bigari .

u Rwanda narwo rugomba kubungabunga amahoro n’ umutekano n’ ubusugire bw’Igihugu ntibwakwihanganira uwariwe wese ushuka abaturage barwo mu inyungu ze cyangwa se niz’ ubufaransa kandi ibi byose bigamije guteza umutekano mucye muri aka karere.

Ikindi giteye impungenge nigute Uganda yakwakira abanyarwanda batorezwa mu ishyamba rya Kijuru border with Kibaale and Kyenjojo districts, nkuko bivugwa, bigakorerwa mu bwisanzure muri Uganda hafi y’u Rwanda kuburyo bivugwa ko abasaga 400 baba bamaze kubona iyo myitozo ( including assault rifles and rocket-propelled grenades). Ibi n’ikibazo gikomeye.

Ikindi giteye impungenge n’uko umunyemari Rujugiro wahunze u Rwanda bizwi ko akorana n’imitwe yiterabwoba FDLR na RNC yashora imari agashinga uruganda regera kuri miliyali 200 rw’itabi mu majyaruguru ya Uganda, bivugwa ko akorana na RNC ndetse na bamwe mubakozi be bakaba bakorera Kayumba, bityo bakaba bafite n’umugambi wo kwica amatora mu Rwanda azaba muri kanama 2017.

Ubwanditsi.

2017-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Inyeshyamba za FDLR zongeye kuvugwa ku butaka bw’u Burundi

Inyeshyamba za FDLR zongeye kuvugwa ku butaka bw’u Burundi

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Icyoba ni cyose  mu mujyi wa Kampala

Icyoba ni cyose mu mujyi wa Kampala

Ubwanditsi 14 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame
INKURU NYAMUKURU

Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2018
Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena
Mu Rwanda

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Ubwanditsi 25 Nov 2017
U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

Ubwanditsi 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru