• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya Leta y’u Rwanda

Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2016 ITOHOZA

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yatangaje ko atazihanganira Abanyarwanda bari mu gihugu cye bijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu ku wa Mbere ku wa 24 Ukwakira 2016, aho we na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’uwo muhango, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwashimiye Mozambique kubera icumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda ndetse Perezida wa Mozambique agashimangira ko ntawe bacumbikiye bazemera ko yinjira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Nk’uko mubizi, ibihugu byinshi bya Afurika kubera amateka yabyo bifite impunzi ahantu hatandukanye kuri uyu mugabane. Twafashe akanya dushimira guverinoma ya Mozambique, twishimira kumva Perezida w’icyo gihugu avuga ko atazihanganira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano u Rwanda bya bamwe mu Banyarwanda baba hano muri Mozambique.”

-4482.jpg

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi na Perezida Kagame w’u Rwanda

Yongeyeho ko abakuru b’ibi bihugu bemeranyije gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rigakorera muri za minisiteri z’ububanyi n’amahanga.

-4483.jpg
Mushikiwabo ati “Twanemeranyije tuzashyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi bitarenze mu gihembwe cya mbere cya 2017, tuzakomeza gukorana. Twatumiye Minisitiri w’Ubuhinzi wa Mozambique ngo azaze kuganira na mugenzi we kugira ngo turebe niba nta bicuruzwa byacuruzwa ku mpamde zombi.”

Yakomeje avuga ko ibihugu byombi byemeranyije kugishanya inama muri poltiki. Ibi bihugu byanaganiriye ku buryo kompanyi y’indege ya RwandAir yatangira ingendo muri Mozambique.

-137.png

Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambique

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique Oldemiro Marques Júlio Baloi yavuze ko igihugu cye cyishimiye gutsura umubano n’u Rwanda, kuko ari igihugu cyateye imbere nubwo ari gito kandi kikaba gifite amateka mabi.

Marques ahamya ko u Rwanda rwatanze urugero rwiza, rwigobotora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru ruzinduko kandi Perezida Kagame yahuye n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Veronica Macamo Dlhovo aza no gusangira na Perezida Nyusi ku mugoroba. Biteganyijwe ko uyu munsi Kagame aza kuganira n’abagize urugaga rw’abikorera

Mu kiganiro Ambasaderi Karega aheruka guha Igihe.com yagize ati “Imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira baba muri Afurika y’Amajyepfo bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo b’abimukira ibaho cyane, yagaragaye muri Malawi, Mozambique na Zambia ndetse haheruka kuburizwamo imigambi nk’iyo muri Swaziland.”

“Binyuze ku mbuga za RNC ya Kayumba n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, baba bashaka kwibasira izindi mpunzi zifite ibikorwa bibyara inyungu bikataje banze kubiyungaho mu bugizi bwa nabi bwabo.”

“Bashaka ko abantu bajya muri RNC/FDLR ku ngufu. Bakora icengezamatwara ku bimukira bafite ubutunzi ndetse basura u Rwanda bakanahashora imari, bakabita za maneko n’abicanyi ba RPF, bari gushakisha abarwanashyaka ba FDLR/RNC muri Afurika y’Amajyepfo, bakanahuza iterambere ry’abo [abo bashora imari mu Rwanda] n’inkunga RPF ibaha mu Rwanda.”

-4480.jpg

Ambasaderi Vincent Karega

Karega avuga ko iyi migambi ituma abahunze u Rwanda bahora bikanga abantu n’ibintu bitandukanye n’ubwo ntawe uba witaye ku cyo bita gahunda yabo ya politiki.

Yavuze ko mu butumwa aha abo bimukira buri gihe harimo gukurikiza amategeko n’umuco by’igihugu cyabakiriye, bagahesha ishema n’icyubahiro igihugu bakomokamo.

Umwanditsi wacu

2016-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange

Intambara ishobora kuba hagati y’Ibihugu by’Ibihangange

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye

Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Kigali Integrated College  K.I.C yafunguye imiryango ( AMAFOTO )

Kigali Integrated College K.I.C yafunguye imiryango ( AMAFOTO )

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.
Amakuru

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Ubwanditsi 26 May 2021
Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare
HIRYA NO HINO

Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare

Ubwanditsi 28 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru