• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»N’iki cyihishe inyuma yo gutangaza kwa bamwe ko bashaka kuyobora u Rwanda 2017

N’iki cyihishe inyuma yo gutangaza kwa bamwe ko bashaka kuyobora u Rwanda 2017

Ubwanditsi 03 Feb 2016 ITOHOZA

Amakuru yatugezeho taliki ya 27/01/2016 twari tugitohoza aratangaza ko Paul Rusesabagina amaze iminsi ashakisha amafaranga yitwaza ko afite gahunda yo kuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri 2017.

Paul Rusesabagina

Amakuru aturuka mu Igihugu cya Africa y’epfo aho Rusesabagina Paul ari muri iyi minsi ashakisha amafaranga abifashijwemo na Kayumba Nyamwasa uhamaze igihe.

-1955.jpg

Paul Rusesabagina

Rusesabagina ngo yakoranye amasezerano hagati y’ishyaka rye PDR-Ihumure na RNC igice cya Kayumba Nyamwasa, kwifatanya ngo bongere ingufu bishakire amafaranga bitwaza ko Rusesabagina agiye kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuyobora u Rwanda muri 2017.

Hashize igihe abanyarwanda bamwe na bamwe bifuza kuza mu Rwanda bakiyamamaza, bamwe barabikoze baratsindwa abandi bashatse kuzana amayeri yo kubiba amacakubiri no guhakana Genocide amategeko arabibaryoza.

Reka tubanyurire muri make ku rutonde rwa bamwe muri abo n’amateka yabo mu mpine:

Paul Rusesabagina : Uyu mugabo yahoze ashinzwe imicungire ya Hotel Mille Collines ( 1994) nka maneko w’inzego z’iperereza z’igisilikare cya Habyarimana akaba yari ashinzwe gutanga raporo y’impunzi z’Abatutsi zari zarahungiye muri Mille Collines, akaba yarajyanywe muri Mille Collines akuwe muri Hotel Des Diplomate, ntiyegeze arota gukora politiki byamuguyeho nk’ inzozi nyuma y’ uruhare rukomeye yagize muri filme “Hotel Rwanda”. Muri icyo gihe cy’ubwicanyi Rusesabagina akigera muri Hotel des Milles Collines ibintu byahise bifata indi sura kuko impunzi zarimo zisanze zihabwa amafunguro ndetse n’amazi bya Picsine mugihe ataraza babonaga amazi meza n’ifunguro ku buryo bworoshye, ahageze rero yahise ashyiraho umuntu wishyuza buri wese ufite icumbi , ushaka kurya aho uwabaga adafite amafaranga yajugunywaga hanze.

Nahimana Thomas:

-1956.jpg

Yahoze ari padiri muri Diyoseze ya Cyangugu arahagarikwa bitewe no kuvangira kiliziya gatulika ayihisha mu kwaha ngo akore politiki idasobanutse. Uyu duherutse kumwandikaho inkuru tubabwira imipangu ye yo kuza mu Rwanda ngo azanye nuwo yise “first lady” Jeanne Mukamurenzi, umukobwa wahoze muri FDLR kurugamba, uyu niwe wabyaranye na Tomas ninawe bagombaga kuzana tariki ya 28 Mutarama 2016, ariko amakuru atugeraho aravuga ko abo bagore be bamucucuye udufaranga twose yasabirije mu mpunzi no mubazungu cyane abo muri Austraria none akaba yarabuze ticket imugeza i Kigali, ubwo nabona ticket natwe tuzabagezaho iby’uru rugendo r’uyu munyapolitiki mu Rwanda, uzaba uje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017. Umwanya ukomeye cyane. Padiri Tomas n’ ubwo ari mu buhungiro mu Burayi arangwa no gutukana no gusebanya ndetse azwiho kurangwa n’ amatwara yagi PARMEHUTU.

Faustin Kayumba Nyamwasa:

-1957.jpg

Uyu mugabo yabaye Generali mu ngabo z’u Rwanda nyuma yaje gahunga kubera amafuti yari amaze igihe akora mu Rwanda, yayabazwa agahitamo guhunga igihugu, ndetse naho agereye mu buhungiro yagiye akora amafuti menshi aho mu gihugu cya Africa y’epfo, harimo no kwirashisha munda akabeshyera u Rwanda. Akiri umuyobozi w’iperereza mu rwanda yavuzweho kwicisha umusore witwa Lt. Dan Twahirwa umuhungu wa Gapfuratsi, wari inshuti magara ya Rosette Kayumba, kuva mu busore bwabo, Kayumba yaje kumva amakuru yuko Twahirwa agenda avuga ko afitanye ubucuti bw’ibanga na Rosette Kayumba umugore wa Kayumba, nyuma yo kumutoteza ,apanga uko yamwambura ubuzima, bamurasira i Nyamirambo.

Kayumba yaje gushinga ishya RNC , afatanyije na Karegeya, Rudasingwa na Gahima kugeza ubu iri shyaka ntabayoboke rigira uretse amatiku no gusebya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ishyaka RNC yayoboyeho ryacitsemo ibice nyuma yaho Rudasingwa yagendaga asebya Kayumba amuteranya n’abamuha amafaranga akoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Twagiramungu Faustin (Rukokoma)

-68.png

Twagiramungu Faustin washaka ukongeraho Rukokoma ni izina ritajya ribura mu matwi y’abanyarwanda kenshi ushobora kwikanga ko ryakoze iby’indashyikirwa ariko byahe byo kajya. Abarizi na nyiraryo bazi imbaraga nke zishoboka mu mikorere ariko zigasumbwa no kuvuga cyane ibi wakwita gusakuza nk’ingunguru zirimo ubusa nkuko abahanga babivuze.

Uyu mugabo umaze kuba umusaza yagiye agira umugisha wo kubona imirimo myiza ahantu heza ariko imbaraga ze nke zikamubera ikibuza agatsindwa atarenze umutaru ariko ntiyiburire agasigara ku magambo gusa yayandi aranga imburamukoro. Muri Politiki Rukokoma yakunze kuvuga ko arwanya ivanguramoko ariko azwiho kuba afitwa amatwara ya gi PARMEHUTU yiyitirira ko ifite amatwara yasigiwe n’abakurambere. biye kuri system yarwanyaga kandi u Rwanda rw’ubu ni urwabanyarwanda bose. Muri 2003, Rukokoma yiyamamarije kuyobora u Rwanda ariko akubitirwa ahareba i Nzega na Perezida uriho Paul Kagame. None ubu yafashe iturufu yo guhamagarira impunzi gutera u Rwanda icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa

-1958.jpg

Nta byinshi twavuga kuri Kigali Icyambere arashaje kandi akunda kumva amabwire ari nayo atumye ashobora kugwa ishyanga. Abakurikiranira hafi ibitekerezo bya Kigeli basanga n’ ubundi yifuza ko u Rwanda rwagendera ku matwara nyabwami (Monarchie constitutionnelle) mu gihe abanyarwanda benshi bavuga ko ibyo bihe byarangiye ndetse ko bitazagaruka ukundi. Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami wa nyuma w’ u Rwanda. Kandi ubwami ntibukiriho mu Rwanda.

Bernard Ntaganda

-1959.jpg

Me Ntaganda Bernard washinze ishyaka rya PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yafunzwe imyaka ine nyuma aza gusohoka muri gereza ya Nyanza taliki 04/06/2014. Me Ntaganda yari yahamijwe ibyaha byo byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo itemewe. Uyu Ntaganda yajwe kwirukanwa muri iryo shyaka yashize nyuma yo gushaka kurihuza na FDLR (igice kimwe cyari kayobowe na Alexis bakunzibake n’ubundi cyihuje na FDLR), Umutwe w’iterabwoba ushinjwa ibyaha ndengakamere kubera ubwicanyi wirirwa ukora mu burasirazuba bwa Congo (DRC).

Victoire Ingabire

-1961.jpg

Taliki 13/12/2013 Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8. Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Muribuka ko Ingabire akigera mu Rwanda yahise ajya ku Rwibutso rwa Gisozi ahavugira amagambo asesereza abanyarwanda ndetse anapfobya genocide yakorewe abatutsi. Ubwo ngo yari aje kwiyamamariza kuyobora igihugu ashyize imbere politiki y’vanguramoko.

Iyo witegereje ugakora ni isesengura kuri Opposition Nyarwanda cyane cyane izikorera hanze y’u Rwanda, ukareba ubuyo zagiye zivuka ni impamvu yagiye ituma zivuka usanga ari amaburakindi kandi aho kuba koko zaravutse ari amashyaka ya politike (Political party) ahubwo zaravutse ari amashyirahamwe yo gushabika (Business corporation) kuko birazwi neza ko ngo mu bihugu by’uburayi n’Amerika ari naho menshi yavukiye kugira ishyaka cyangwa se ishyirahamwe rya politike ritavuga rumwe nu ubutegetsi bw’u Rwanda uba ucishijemo, uba buzima buba butangiye kuko bigufasha kubona icyo wirirwa ukora.

Cyiza Davidson

2016-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ubwanditsi 05 Dec 2019
Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo

Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo

RUSHYASHYA 19 Oct 2026
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana  wamwicishije

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

Ubwanditsi 10 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima
Amakuru

Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 01 Jun 2021
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukena kandi yihagije ku mutungo kamere
POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukena kandi yihagije ku mutungo kamere

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33
Amakuru

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ubwanditsi 10 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru