N’ubwo ikoreshwa ry’amafaranga y’amahimbano atari ikibazo gikomeye mu Rwanda, Polisi y’u Rwanda yakomeje ubukangurambaga bwo kubirwanya, ibi bikaba byaratumye hari abantu babifatirwamo haba mu gukora no gukwirakwiza ayo mafaranga y’amahimbano,byagezweho kubera ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Muri ubwo bukangurambaga bugenewe abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha mu turere twa Rubavu na Gasabo, muri iyi minsi hafashwe abantu batatu barimo umugore umwe, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru ko bakoresha ayo mafaranga y’amahimbano.
Abayafatanywe ni Uwiragiye Felicienne wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi na Shakurugo Jean Pierre nawe wo muri ako karere ndetse na Nizeyimana Xavier wo mu karere ka Gasabo.
Bose hamwe bafatanywe amafaranga y’amakorano ibihumbi 30 y’u Rwanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko ibikorwa byo gukoresha amafaranga y’amahimbano bidakunze kuba byinshi, akaba ashimira abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ikoreshwa n’ikoreshwa ry’amafaranga y’amahimbano.
SP Mbabazi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, barimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, akomeza abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Yabagiriye inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe.
Ku bw’umwihariko yakanguriye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
RNP