• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa

Polisi mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa

Ubwanditsi 13 Jan 2016 Mu Mahanga

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Mutarama 2016, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo, yafashe abagabo babiri bitwa Ndayisaba Eric w’imyaka 23 y’amavuko na Rutaganda Pierre w’imyaka 26 y’amavuko bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwakorewe imodoka y’ikamyo yari itwaye inzoga.

Byabereye mu kagari ka Gako, umurenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo, ahagana saa sita y’ijoro. Ikamyo Mercedes Benz 837RL ya Bralirwa, ubwo yari ivanye inzoga i Rubavu izijyanye i Kigali, abantu barayiteze baca ihema ryayo maze bimwe mu byo yari ipakiye birimo amakaziye arimo inzoga atangira guhanuka ari nako bayatwara bajyana mu ngo zabo. Icyo gihe umushoferi yahamagaye Polisi ikorera muri ako gace kugira ngo imutabare.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Superintendent (SP) Sano Nkeramugaba yagize ati:” Twahise tuhagera maze nyuma y’igihe gito, dusanga mu byatwawe harimo, amakaziye 133 yari ari ku murongo wose bahanuye. Twagaruje amakaziye 60 arimo ubusa, n’amakaziye 27 yari akirimo inzoga.mu iperereza turimo gukora,twasanze habura andi makaziye 46, tukaba turimo kuyashakisha ndetse tunashaka n’abandi bashobora kuba baragize uruhare muri ubu bujura.

SP Sano arashimira bamwe mu baturage bo muri kariya gace byabereyemo kubera uruhare bagize bafatanya na Polisi ngo bimwe mu byibwe biboneke kuko byari byatwawe nko kuri metero 800 uvuye aho ubujura bwabereye.

Yagize ati:”Ni ngombwa ko abaturage bagira uruhare mu bikorwa byo kugarura umutekano aho wahungabanye, ndashimira uruhare bagize mu kwitandukanya n’abari bibye ziriya nzoga kuko mu byagarujwe, ibyinshi nibo babyerekanye n’ubwo hari mu gicuku.”

SP Sano kandi avuga ko kuba barihutiye kumenyesha Polisi iki gikorwa kikiba, n’ubwo bwari bwije ari ibyo kwishimira, maze agira inama n’undi wese wahura n’ikibazo cyangwa wamenya uwahuye n’ikibazo cy’umutekano muke, ko akwiye kujya yihutira kubimenyesha Polisi imwegereye kuko nayo biyifasha kugera ku ntego zo kurinda abantu n’ibyabo.

SP Sano arangiza yibutsa abatwara imodoka ku muhanda munini wa Rulindo ko, iyo umwe muri bagenzi babo agize ikibazo, badakwiye kumunyuraho ngo bikomereze batarebye ikibazo afite. Ibi akaba abivugira ko igihe batabaraga iriya kamyo, imodoka nyinshi nazo zipakiye zagiye zihanyura zikikomereza nk’aho ntacyabaye.\

Yakomeje avuga ko uyu atari umuco mwiza, yibutsa kandi abakora amarondo muri kariya gace n’ahandi muri rusange ko, amarondo yabo yajya agera no ku muhanda bakareba niba ibinyabiziga biwukoresha nta bibazo byahuye nabyo bikeneyemo ubufasha bw’irondo.

RNP

2016-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Mutesi Jolly ni we watorewe kuba  Nyampinga w’u Rwanda 2016

Mutesi Jolly ni we watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ubwanditsi 12 Apr 2016
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Ubwanditsi 21 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ubwanditsi 06 Apr 2016
Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa
IKORANABUHANGA

Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Mar 2020
AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024
Amakuru

AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024

Ubwanditsi 08 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru