Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda yavutse muri 1964. Icyo gihe abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bishyize hamwe bakoranyiriza
mu Ruhengeri abakinnyi bose b’imena bo muri icyo gihe bakora amakipe abiri, akina umukino wa gicuti hagati yayo, uwo mukino utuma haremwa ikipe ya mbere
n’iya kabiri.
Amavubi 1964
2. Izina “Amavubi”
Ikipe y’igihugu yahawe izina “AMAVUBI” mu mwaka w’i 1974. Icyo gihe Minisiteri y’urubyiruko na sport yashyizeho agatsiko
k’abantu bazobereye mu by’umupira w’amaguru mu Rwanda, maze haba ikintu kimeze nk’irushanwa ryo kwita izina ikipe y’igihugu. Mu mazina menshi yatanzwe
icyo gihe, izina “Amavubi” niryo ryakunzwe cyane. Ubundi mu kinyarwanda Amavubi ni udusimba tugenda tukadwinga maze tukagaruka tukongera tukadwinga”.
3. Abakinnyi bakinnye mw’ikipe y’igihugu « Amavubi »
1964-1975
NSHIMYUMURWA Diyoniziyo (Gisenyi FC), KAMATARI , BUTARE, umuvandimwe we HALIDY na RUTANGA Petero ba (Kiyovu sport), RUNYINYA, MBARAGA Barabwiriza.
1975-1978
KANAMUGIRE Aloys, NSHIMYUMURWA Diyoniziyo, KANAMUGIRE Déo, SERUGENDO (Sherif), Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel, BAPFAKURERA Alfred, KAMATARI, Antoine, KARENZI, RUTANGA, NYONYORI, Donati, JUMAPALA, BARABWIRIZA, RUNYINYA, MIKE
Abanyezamu : KIRENGA Louis (Standars-Rwinkwavu), NTACYABUKURA Sabiti (Panthères Noires)
Abo mu bakabiri : MUJYEMANA (Rayon Sport), Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel bitaga (Idi Amin) na BAYINGANA Léon ba (Panthères Noires), BARUWANI Suedi (Kiyovu Sport), HABANTAKE Adoris
Abo hagati : MINANI Védaste (Panthères Noires), KASSIM (Rayon Sport), Alfred, na KAMALI ba (Kiyovu Sport)
Abatsinda : DUSANGE Pokou Jean Pierre
(Rayon Sport), RUGIRANGOGA na KANAMUGIRE Aloys ba (Panthères Noires), RUNUYA (Mukura V.S.), GATARI Enos (Kiyovu Sport)
Amavubi 1978
Abahagaze uhereye ibumoso ugana iburyo: ………,Pokou, Mugemana, Kassim, Ndagijimana,Bayingana,Sabiti, Rugirangoga, Runuya,……
Abicaye uhereye ibumoso ugana iburyo: Kirenga, Minani, Habantake, Alfred, Kamali, Gatari, Aloys, Suedi.
1981-1986
Kiyovu : ILUNGA Silas, KARERA Hassan, KANYARABONYE , KANYANDEKWE Pilote , NKUSI Optatus alias MORO, MUVALA Valens, MBANDA Jean, ABDU Mussa
Panthères : NGEZE Issa, BAYINGANA Léon, HABIBU Issa, NGABONZIMA Onesphore, HAKIZIMANA Sabiti Maitre, HATEGEKIMANA, HABARUREMA Pascal, MUNYAKAZI Hassan, MINANI Védaste, HAKIZIMANA Vita Abdallahaman,
Mukura : NGIRUWONSANGA , RUTAGENGWA Charles Runuya , JUIF, CAMILLE , RUZINDANA Louis alias (Catcheur), TIGANA, MINGA, NAKABWA Etienne
Rayon sport : NTACYABUKURA Sabiti, DUSANGE Pokou Jean Pierre, GASANA Brave, HABIMANA Chrysostome
Mukungwa : IDRISSA, MUKASA Ismael.
Etincelles : BAKARI Youssuf, RUDASINGWA Longin,
Amatare : MADUWA, KIRENGA Louis
Magerwa : LADORA
Eclair sport: HATEGEKIMANA Jean Népomuscène.
Abanyezamu : NGABONZIMA Onesphore (Panthères Noires)
Abo mu bakabiri : HABIMANA Chrisostome (Rayon Sport), HAKIZIMANA Sabiti Maitre (Panthères Noires), RUTAYISIRE (Mukura V.S), Martin
Abo hagati : ILUNGA Silas (Kiyovu Sport), TIGANA na GASANA Brave ba (Rayon sport.),
Abatsinda : NGIRUWONSANGA (Mukura V.S), MUVALA Valens na KARERA Hassan ba (Kiyovu Sport),
Amavubi-1986
Abahagaze: Chrisostome, Maitre, Gasana, Ilunga, Rutayisire, Ngabonzima
Abicaye: Tigana, Ngiruwonsanga,Martin, Muvala, Hassan
1987 :Abanyezamu : NGABONZIMA Onesphore (Panthères Noires), MAHANGA Thomas (Mukura V.S)
Abo mu bakabiri : HABIMANA Chrisostome na KALIMUNDA Réné ba (Rayon Sport), HAKIZIMANA Vita (Panthères Noires), RUTAYISIRE (Mukura V.S), MADUWA (Kiyovu sport)
Abo hagati : RUDASINGWA Lonjin (Rayon sport), ILUNGA Silas (Kiyovu Sport), TIGANA (Rayon sport.), MUKASA Ismael (Mukungwa)
Abatsinda : NGIRUWONSANGA (Mukura V.S), MUVALA Valens na KARERA Hassan ba (Kiyovu Sport), BAKARI Yussouf (Etincelles),
Amavubi-1987
Abahagaze : Thomas, Longin, Vita, Chrisostome, Réné, Tigana, Ilunga, Ngabonzima
Abicaye : Bakari, Ismael, Muvala, Hassan, Maduwa, Ngiruwonsanga, Rutayisire
Amavubi 1996
1 MURANGWA Eugène, 8 KALISA Claude, 4 RUGAMBA Kassim, 5 MANZI Roger, 3 AMISSI Aimé, 14 NSHIMIYIMANA Eric, 13 MUNYANEZA Djuma, 7 HALIYAMUTU Guillaume, 9 MUDEYI Yves, 11 MUPENZI Léon, 10 KAYIRANGA Jean Baptiste, 22 REKERAHO James, 15 NSENGIYUMVA Pompidou Claude, 2 GATARAYIHA Marcel, 16 NSENGIYUMVA Jean Paul, 12 GATETE JEAN Michel Jimmy, 6 NDAYISHIMIYE Alexis, BUJYAKERA Frodualo, RUSEGURA Patrick, NSENGIYUNVA Julien
Umutoza (Coach) : RUDASINGWA Longin
Amavubi 1999ISHIMWE Jean Claude, MULONDA Jean Pierre, Capitain yari RUSANGANWA Fredy, NSHIZIRUNGU Hubert Bébé, MUNYANEZA Juma, SIBO Abdul, HABIMANA Sosthène, NDINDIRI Mugaruka, MUPIMBI Yves, HABIMANA Batu na GISHWEKA FaustinKu ntebe y’abasimbura hari NSENGIYUNVA Hassan, MUNYANEZA Ashlaf Kadubiri, MWANZA Claude, BAGUMAHO Hamisi, NTAGWABIRA Jean Marie, LOMANI Jean na HABIMANA Claude.
Umutoza yari NANDO Vakalero na KANYAKORE Gilbert Yaoundé.
Amavubi-1999
Amavubi 2004 Abanyezamu : Patrick MBEU, Jean-Claude NDAGIJIMANA, Ramadhani NKUNZINGOMAAbinyuma : Hamad NDIKUMANA, Abdul SIBOMANA, Leandre BIZAGWIRA, Canisius BIZIMANA, Elias NTAGANDA, Jean Remy BITANA
Abo hagati : Jean-Paul HABYARIMANA, Frederic RUSANGANWA, Michel KAMANZI, Olivier KAREKEZI, Henri MUNYANEZA, Eric NSHIMIYIMANA
Abimbere : Joao Henriette ELIAS, Jimmy GATETE, Saïd Abed MAKASI, Desiré MBONABUCYA, Jean LOMANI, Karim KAMANZI, Jimmy MULISA.
Amavubi-2004
2005
18. NKUNZINGOMA Ramadhani, 3. NDIKUMANA Hamadi, 5.GASANA Philippe, 6.KIZITO Manfred, 7.HABIMANA Dany, 10.KABONGO Honoré, 11.KAREKEZI Olivier, 12.MUNYANEZA Henri, 15.MBONABUCYA Desiré, 16.GASERUKA Alua, 17. LOMAMI John
Abasimbura : 1. BIGIRIMANA Jean, 2. UJENEZA Robert, 8. KAMANZI Karim, 9. ELIAS Joao Rafael, 13. NGABO Mwizerwa, 14. SAID Abedi
2009-2010
Abanyezamu : Ndori Jean Claude (APR F.C.), Ndayishimiye Jean Luc (ATRACO F.C.) Rutayisire Patrick (A.S. KIGALI), Mvuyekure Emery (ELECTROGAZ)
Abinyuma: Nshutiyamagara Ismaël (APR F.C.), Hategekimana Bonaventure (RAYON SPORTS), Gaseruka Aloua (ATRACO F.C), Ntaganda Elias (APR F.C.), Rucogoza Aimable (RAYON SPORTS), Tuyizere Donatien (ATRACO F.C.), Uwacu Jean Bosco (APR F.C.), Ngabo Albert (RAYON SPORTS), Serugendo Arafat (APR F.C.), Lomami Marcel (RAYON SPORTS)
Abo hagati : Gasana Eric (APR F.C.), Mugiraneza Jean (APR F.C.), Mutesa Mafisango(APR F.C.),Niyonzima Haruna (APR F.C.), Uwimana Abdoul (RAYON SPORTS), Tuyisenge Pekeyake (RAYON SPORTS), Mwiseneza Djamar (RAYON SPORTS), Hakiri Jean Pierre (RAYON SPORTS), Ndayishimiye Yussuf (RAYON SPORTS)
Abimbere : Kamana Bokota Labama (APR F.C.), Lomami Jean (ATRACO F.C.) 3 Uzamukunda Elias (APR F.C.), Gatete Jimmy (RAYON SPORTS)
Abakina hanze bahamagawe : Olivier Karekezi (Ham Kam), Said Abedi Makasi (Difaa El Jadida), Henri Munyaneza (Germinal Beerschot), Saddou Boubakary (Libye), Hamad Ndikumana(AC Omonios) et Jimmy Mulisa (KSV Roeselare).
2011-2012
Abanyezamu : Evaliste Mutuyimana, Emery Mvuyekure, Jean Luc Ndayishimiye, Jean-Claude Ndori.
Abinyuma (Défenseurs) : Emery Bayisenge, Mao Kalisa, Gabriel Mugabo, Frederic Ndaka, Albert Ngabo, Ghad Niyonshuti, Ismael Nshutiyamagara, Michael Rusheshangoga.
Abo hagati (Milieux) : Andrew Butera, Eric Gasana, Innocent Habyarimana, Jean Claude Iranzi, Olivier Karekezi, Jean Mugiraneza, Tibingana Charles Mwesigye, Eric Ndahayo, Haruna Niyonzima, Hussein Sibomana, Jerome Sina.
Abimbere (Attaquants) : Labama Bokota, Meddy Kagere, Jacques Tuyisenge, Elias Uzamukunda,
4. Imwe mu mikino ya mbere y’ikipe y’igihugu “Amavubi”
Umukino wa mbere wa gicuti ikipe y’igihugu “Amavubi” yawukinnye muri 1964 wayihuje n’ikipe y’igihugu ya Uganda yitwaga “KIGEZI” ubera kuri stade y’i Nyanza.
Mu bakinnyi b’imena bari bagize ikipe y’amavubi icyo gihe twavuga nka: NSHIMYUMURWA Diyoniziyo (wakinaga icyo gihe mu kipe yo ku Gisenyi), KAMATARI , BUTARE, umuvandimwe we HALIDY na RUTANGA Petero ( bakinaga icyo gihe muri Kiyovu sport).
Guhera muri 1972 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA rimaze gushingwa niho umupira w’amaguru warushijeho gutunganywa ikipe y’igihugu “Amavubi” ijya gukina mu myaka yakurikiyeho mu Bushinwa, Tanzaniya, Gabon, Uganda na Zaire.
Undi mukino wa gicuti mu ya mbere ikipe y’igihugu “Amavubi” yakinnye wayihuje na none n’ikipe y’igihugu ya Uganda i Kampala. Uwo mukino wakinwe n’ijoro maze haza kuba ibintu bitazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.Umukinnyi w’imena w’Amavubi witwa KAMATARI Epimaque yarekuye ishoti ry’umuriro mu izamu ry’ikipe ya Uganda atsinda igitego cy’akataraboneka, dore ko yari azwiho ubwo buhanga buhanitse mu gutera amashoti nkayo yateraga ubwoba ndetse n’abazamu bakomeye b’amakipi yo mu Rwanda muri icyo gihe nka NGEZE Issa, NTACYABUKURA Sabiti cyangwa KIRENGA Louis.
Igice cya mbere cy’uwo mukino cyarangiye ari kimwe cy’Amavubi ku busa bw’Abaganda.Icyo gihe amatara yose ku kibuga yahise azima.Icyatangaje abantu ariko n’uko ayo matara yazimye gusa ku kibuga cy’umupira ahandi hose hasigaye haka !!!! Nyuma uwo mukino wakinywe rero ku munsi ukurikiyeho u Rwanda rutsindwa ibitego bibiri ku busa.
Muw’i 1975 ikipe y’igihugu “Amavubi” yagiye gukina imikino ya gicuti mu BUSHINWA, ihakina imikino irindwi mu ntara zirindwi zitandukanye. Mu Bushinwa umuntu yavuga ko Amavubi yagerageje, kuko yashoboye gutsinda imikino 3, igwa miswi 1, hanyuma itsindwa imikino 3.Aha kandi Amavubi yari yabuze umukinnyi wayo KANAMUGIRE Dewo kuko akigerayo yahise afatwa n’indwara.
Muri 1976 nibwo ikipe y’igihugu “Amavubi” yatangiye gukina bwa mbere mu marushanwa mpuzamahanga y’ibihugu by’Afurika yo hagati yabereye i Libreville muri GABON. Dore uko yitwaye muri iryo rushwanwa :
Mu mukino wa mbere wayihuje n’ikipe y’igihugu y’u BURUNDI, taliki ya 29/06/1976 Amavubi yizeraga kunganya uwo mukino ariko siko byagenze kuko Abarundi bayarebeye ibitego 6 kuri 2!
Mu mukino wa kabiri wayihuje n’ikipe y’igihugu cya KAMERUNI, taliki ya 07/07/1976 Amavubi bayapfunyikiye ibitego 5 ku busa ntiyasobanukirwa !!
Mu mukino wa gatatu wayihuje n’ikipe y’igihugu cya GABON, taliki ya 10/07/1976 Amavubi bayapfunyikiye ibitego 3 ku busa.
Mu mukino wa kane wayihuje n’ikipe y’igihugu cya ZAIRE y’icyo gihe, taliki ya 12/07/1976 Amavubi bongeye kuyapfunyikira ibitego 6 kuri 1
.Icyo gitego cy’impozamarira cy’Amavubi cyatsinzwe na NSHIMYUMURWA Dénis amaze gucenga abakinnyi 3 bo mu ba kabiri ku mupira mwiza yari aherejwe neza na mugenzi we Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel, umuzamu kabuhariwe KAZADI wa Zaire wari imena muri Afurika kuri uwo mwanya ntiyasobanukirwa.
Mu myaka yakurikiyeho umupira w’amaguru watangiye guhindura imico, ku buryo ikipe y’igihugu “Amavubi” ijya gukina icyo gihe i Dar-Es-Salaam muri TANZANIYA yegukanye umwanya wa kabiri ku makipe y’ibihugu 6 yari ahari.
Muw’ i 1981 ikipe y’igihugu “Amavubi” mw’irushamwa mpuzamahanga ry’Afurika yakinnye imikino 2 n’ikipe y’igihugu cya Etiyopiya, umukino wa mbere wabereye Addis-abeba Etiyopiya yatsinze u Rwanda igitego 1 kuri 0.
Umukino wo kwishyura wabaye taliki ya 10 Gicurasi 1981 ku kibuga cy’ingabo z’u Rwanda i Kigali, Amavubi yatangiranye umuvuduko n’inkubili idasanzwe, ku munota wa kabili gusa umukinnyi kabuhariwe RUTAGENGWA Runuya (Mukura FC) yarekuye ishoti n’imbaraga nyinshi umuzamu wa Etiyopiya Atework Tena Gashow arawurenza, KANYANDEKWE Norbert abenshi bazi kw’izina rya Pilote (Kiyovu Sport) atera koroneri ariko iba mbi.
Ku munota wa kane HABIBU Issa (Panthères noires) atera ishoti y’umuzinga ariko umupira ujya hanze gato birababaza cyane.Umukinnyi Mana y’ibitego wa Etiyopiya Negussie Asfaw n°11 ab’inyuma b’amavubi HAKIZIMANA SABITI Maitre na HAVUGARUREMA Pascal (Panthères noires) baramufashe abura aho aca.
Igice cya mbere kigiye kurangira undi mukinnyi wa Etiyopiya Abedu Keder n°16 yarekuye urushoti rukomeye, rukubita kw’ivi ry’umunyezamu w’amavubi NGEZE Issa (Panthères noires) ruragaruka.
Mu gice cya kabili ku munota wa 53 u Rwanda rwabonye penaliti kw’ikosa ryakorewe umukinnyi DUSANGE Pokou (Rayon Sport) agiye gutsinda.Kabuhariwe mu gutera penaliti NAKABWA Etienne Mukura FC arayinjiza biba bibaye 1 ku busa.
Ku munota wa 67 Etiyopiya yinjije igitego ariko umusifuzi w’umuzayiruwa yari yarangije kubona ko uwo mukinnyi yarariye.
Igice cya kabili cyaje kurangira gutyo, ukurikije rero uko umukino wo muri Etiyopiya wari waragenze byabaye ngombwa gutera za penaliti kugirango haboneke ikipe itsinda. “Uwigize agatebo reka ayore ivu rero” kuri za penaliti eshanu z’amavubi reka higiremo eshatu gusa zatewe na DUSANGE Pokou (Rayon Sport), Alfredi (Kiyovu Sport) na KANAMUGIRE Aloyizi (Panthères noires), naho HAKIZIMANA Maitre na BAYINGANA Léon (Panthères noires) barahushije, naho aba Etiyopiya bane Showangizaw, Mulugetta, Zenebe na Aboneh bahise bazirasamo kereka Negussie Asfaw niwe wenyine wahushije. Nguko uko byagendekeye umugabo “Biraguma” Biguma bigeze ku munwa!!!
Taliki ya 10/04/1983 Amavubi yakinnye undi mukino n’ikipe y’ igihugu cya Tuniziya, maze yongera gutsindwa ibitego bitanu ku busa ku kibuga cya Camp militaire y’i Kigali.
Muri uwo mukino habaye ibintu bidasanzwe kuko umukinnyi w’amavubi Abdu MUSSA yahuje umupira n’umukinnyi Thalek wa Tuniziya maze umupira uraturika urasandara abantu bari aho bose barikanga barumirwa !!!!…
Dore urutonde rw’indi mikino mpuzamahanga ikipe Amavubi yakinnye kuva mu mwaka w’i 1986 (Soma uhereye hasi ujya hejuru) :
09-10-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Algérie 1:1 (1:1)
05-09-04 LUANDA (Angola) Angola vs. Rwanda 1:0 (0:0)
28-08-04 KITWE (Zambie) Zambie vs. Rwanda 2:1 (2:0)
14-08-04 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 1:2
03-07-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Zimbabwe 0:2 (0:1)
19-06-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Gabon 3:1 (2:1)
05-06-04 PORT HARCOURT (Nigeria) Nigeria vs. Rwanda 2:0 (0:0)
28-05-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 1:1 (1:0)
01-02-04 BIZERTE (Tunisie) Rwanda vs. Congo RD 1:0 (0:0)
28-01-04 BIZERTE (Tunisie) Rwanda vs. Guinée 1:1 (0:0)
24-01-04 TUNIS (Tunisie) Tunisie vs. Rwanda 2:1 (1:1)
08-01-04 PORT SAID (Egypte) Egypte vs. Rwanda 5:1 (3:0)
10-12-03 KHARTOUM (Soudan) Ouganda vs. Rwanda 2:0 (0:0)
08-12-03 KHARTOUM (Soudan) Kenya vs. Rwanda 1:1 a.e.t (1:1, 1:1) 3:4 PSO
04-12-03 KHARTOUM (Soudan) Soudan vs. Rwanda 3:0 (1:0)
15-11-03 WINDHOEK (Namibie) Namibie vs. Rwanda 1:1 (1:1)
31-10-03 HYDERABAD (Inde) Zimbabwe vs. Rwanda 2:2 a.e.t (2:2, 0:1) 5:3 PSO
29-10-03 HYDERABAD (Inde) Ouzbékistan vs. Rwanda 2:1 (0:0
26-10-03 HYDERABAD (Inde) Rwanda vs. Malaisie 2:1 (1:1)
22-10-03 HYDERABAD (Inde) Inde vs. Rwanda 3:1 (1:0)
12-10-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Namibie 3:0 (1:0)
14-09-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:1 (0:0)
06-07-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ghana 1:0 (0:0)
07-06-03 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 0:1 (0:1)
29-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 0:0
24-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Zambie 0:3 (0:2)
22-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Zambie 1:1 (1:1)
15-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Burundi 4:2 (2:1)
14-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Rwanda vs. Ouganda 2:1
09-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Ethiopie vs. Rwanda 0:1 (0:0)
06-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Ouganda vs. Rwanda 2:1 (2:1)
03-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Rwanda vs. Somalie 1:0 (0:0)
13-10-02 ACCRA (Ghana) Ghana vs. Rwanda 4:2 (2:2)
24-08-02 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:0
20-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ethiopie 0:1 (0:1)
18-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 3:2 (2:1)
15-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:0
12-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Erythrée 1:0 (0:0)
08-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Somalie 3:0 (1:0)
02-12-00 KAMPALA (Ouganda) Ethiopie vs. Rwanda 1:1 a.e.t (1:1, 1:0) 5:3 PSO
29-11-00 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 3:1 (1:1)
25-11-00 KAMPALA (Ouganda) Erythrée vs. Rwanda 1:1
22-11-00 KAMPALA (Ouganda) Rwanda vs. Kenya 2:1
19-11-00 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 3:2
30-10-00 LUSAKA (Zambie) Rwanda vs. Zimbabwe 1:0
29-10-00 LUSAKA (Zambie) Zambie vs. Rwanda 0:2
28-10-00 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Erythrée 1:0
15-07-00 BRAZZAVILLE (Congo) Congo vs. Rwanda 5:1 (3:0)
04-07-00 UKMERGE (Lituanie) Rwanda vs. Ouganda 2:0
02-07-00 UKMERGE (Lituanie) Rwanda vs. Congo 2:1
24-06-00 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 2:1
23-04-00 ABIDJAN (Cote d’Ivoire) Côte d’Ivoire vs. Rwanda 2:0 (1:0)
09-04-00 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Côte d’Ivoire 2:2 (0:1)
13-12-99 BLANTYRE (Malawi) Malawi vs. Rwanda 1:1
11-12-99 LILONGWE (Malawi) Malawi vs. Rwanda 1:1
07-08-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Burundi 0:0
03-08-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:0 a.e.t (0:0) 1:4 PSO
31-07-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 1:0
28-07-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Tanzanie 0:0
24-07-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Djibouti 4:1
16-08-98 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 0:0
01-08-98 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 5:0 (3:0)
06-07-98 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Tanzanie 2:2 (0:0)
19-11-96 KASSALA (Soudan) Kenya vs. Rwanda 2:1 (0:0)
07-11-96 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 3:2 (1:0)
17-08-96 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 0:0
16-06-96 TUNIS (Tunisie) Tunisie vs. Rwanda 2:0 (1:0)
02-06-96 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Tunisie 1:3 (0:1)
25-11-95 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 0:0
25-11-86 NAIROBI (Kenya) Kenya vs. Rwanda 2:3 (1:2)
5. Amavubi mw’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika (Coupe d’Afrique des nations) CAN.
1982 : Tour préliminaire
1984 : Tour préliminaire
1988 : Forfait
2000 : Tour préliminaire
2002 : Tour préliminaire
2004 : Nibwo bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda Ikipe y’igihugu « Amavubi » yatsindiye kujya mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika.
Mu mikino yo guharanira gutsindira uwo mwanya Amavubi yitwaye gute ?
Amavubi – Uganda
Amavubi – Ghana 2 – 0 Ibitego byombi by’Amavubi byatsinzwe na Kabuhariwe GATETE Jimmy gutyo u Rwanda rusezerera muri iryo rushanwa ikipe ya Ghana yari yaratsindiye inshuro enye zose igikombe cya Afurika !
Taliki ya 06/06/2003,nibwo umukinnyi GATETE Jimmy yatsinze igitego cyahesheje ikipe y’igihugu « Amavubi » itike yo kujya muri Tuniziya gukinira bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, imikino ya nyuma bita mu gifaransa ¼ de finale y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika. Ayo ni amateka yakozwe n’Amavubi, kuko icyo gihe yabashije kwikura imbere y’igihangange Black stars ya Ghana, iyitsinda 1-0. (reba ifoto hasi na vidéo)
GATETE Jimmy
Dore uko Amavubi yitwaye icyo gihe muri iryo rushanwa ryabereye muri Tuniziya mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2004.
Kuwa gatandatu taliki ya 24/01/2004 : Tuniziya – Amavubi 2 – 1 Igitego cy’ Amavubi cyatsinzwe na Raphael Henriette Elias (reba ifoto hasi).
Kuwa gatanu taliki ya 30/01/2004 : Guinée – Amavubi 1-1 Igitego cy’ Amavubi cyatsinzwe na KAMANZI Karim (reba ifoto hasi).
KAMANZI Karim (wambaye nimero 19)
Ku cyumweru taliki ya 01/02/2004 : Congo (Rdc) – Amavubi 0 – 1 Igitego cy’ Amavubi cyatsinzwe na KAMANZI Makasi Abed Said ku munota wa 75. (reba ifoto hasi)
2006 : Tour préliminaire
2008 : Tour préliminaire
2010 : Tour préliminaire
2012 :
6. Amavubi mw’irushanwa ry’igikombe cy’Isi.
1990 : Forfait
1998 : Tour préliminaire
2002 : Tour préliminaire
2006 : Ikipe y’igihugu « Amavubi » ntiyashoboboye gutsindira kujya mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’isi, yaje kuvamo ikinnye imikino ikurikira :
05/06/2005 Amavubi – Nigeria : 1 – 1 Uwo mukino wabereye i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera.Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na GATETE Jimmy ku munota wa 53 naho icya Nigeria gitsindwa na Oba Oba Martins AKIMWUNI ku munota wa 79.
10/11/2005 Amavubi – Angola : 0 – 1 Uwo mukino wabereye i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera.Igitego cya Angola cyatsinzwe na MAKANGA André ku munota wa 78.
2008 : Tour préliminaire
2010 : Tour préliminaire
7. Amavubi mw’irushanwa ry’igikombe cya CECAFA.
1999 : Amavubi niyo yatwaye icyo gikombe atsinze ikipe ya Kenya 3-1
2003: Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Uganda 2 kuri 0
2005 : Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Etiyopiya 1kuri 0
2007 : Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Soudan 4 kuri 2
2009 : Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Uganda 2 kuri 0
2011 : Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Soudan 3 kuri 2
8. Abakinnyi babaye ba Kapiteni b’ ikipe y’igihugu “Amavubi”
RUGIRANGOGA Etienne
HAKIZIMANA Sabiti Maitre
RUDASINGWA Longin
MBONABUCYA Désiré
GATETE Jimmy
KAREKEZI Olivier
9.Abakinnyi batsinze ibitego byinshi mw’ikipe y’igihugu “Amavubi”
Reba amwe mu mafoto yabo hasi :
NSHIMYUMURWA Dénis (Panthères Noires)
KAMATARI Epimaque (Kiyovu sport)
RUDAHUNGA (Panthères noires)
KANAMUGIRE Aloys (Panthères noires)
RUTAGENGWA Runuya (Mukura V.Sport)
DUSANGE Pokou Jean Pierre (Rayon sport)
HABIBU Issa (Panthères noires)
MUVALA Valence (Kiyovu sport)
KARERA Hassan (Kiyovu sport)
NGIRUWONSANGA Emmanuel (Mukura V.Sport)
MBONABUCYA Désiré (Kiyovu sport)
GATETE Jimmy (A.P.R.)
KAREKEZI Olivier (A.P.R)
NSHIMYUMURWA Dénis (Panthères Noires)
KANAMUGIRE Aloys (Panthères noires)
Habibu Issa yakira igikombe cya shampiyona yo mu cyiciro cya kabili ikipe ya Flash yakinagamo icyo gihe yari imaze gutsindira mu mwaka w’i 1990.
KARERA Hassan (Kiyovu sport)
MBONABUCYA Désiré (Kiyovu sport)
GATETE Jimmy (A.P.R.)
KAREKEZI Olivier (A.P.R)
10. Abatoza b’ikipe y’igihugu “Amavubi”
1972-1976
Umudage Otto PFISTER
Umunyarwanda RUGIRANGOGA Etienne
Umunyarwanda KANAMUGIRE Aloys
Umudage FICKER Joachim
1991
Umunyatuniziya Metin TUREL
1997-1999
Umunyarwanda RUDASINGWA Rongin
1999-2000
Umudage Rudi GUTENDORF
Umudage Rudi GUTENDORF
2001-2004
Umunyaseribiya RATOMIR Dukjovic
Umunyaseribiya RATOMIR Dukjovic
Yavukiye mu gihugu cya Croate, yakinnye mu makipe anyuranye yo mu gihugu cye ndetse no mu kipe y’igihugu. Muri 1991 ikipe yakinagamo yitwa Etoile Rouge y’i Belgrade yatwaye igikombe cya Champion Europe, nyuma amaze guhagarika gukina yabaye umutoza mu bihugu bitandukanye muri Aziya, Oseyaniya, Méxique, Yugoslaviya muri 2000 na Venezuela muri 2001.Yabaye umutoza w’Amavubi kuva mu ntangiriro z’ umwaka wa 2002 kugeza muri 2004.
Umunyarwanda NTAGWABIRA Jean Marie (Umutoza wungiririje)
2004-2005
Umunyasuwedi PALMGREEN Roger
2006-2007
Umudage NEES Michael
2007-2008
Umuhorandi Josip KUZE
2008
Umunyekongo Raoul SHUNGU (interim)
2008-2009
Umuhorandi Branko Tucak
2009-2010
Umunyarwanda Eric NSHIMIYIMANA (interim)
2010-2011
Umunyegana Sellas TETTEH
2011 – 2013
Umunyayugosilaviya SREDOJEVIC Milutin Micho
2013
Umunyarwanda Eric NSHIMIYIMANA
11. Amagambo y’indirimbo ya mbere y’ikipe y’igihugu “amavubi” yahimbwe na Orchestre IMPALA
Tubibutse ko Orchestre „Impala“ yabaye icyamamare mu Rwanda mu myaka ya 70,80,90 yari igizwe n’abaririmbyi kabuhariwe bakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga kugeza nanubu. (reba amafoto yabo hasi, wunve n’indirimbo)
Indirimbo ya mbere: ‘‘AMAVUBI 1“
Ino iwacu mu Rwanda bagenzi (x2)
Dufite équipe yacu nationale
Dufite équipe nziza nationale « Amavubi »
Yaramamaye itsinda amahanga (x2)
Mucyo hamwe twese tuyogeze
Mucyo hamwe twese tuyogeze baturarwanda
Ifite abakinnyi barayikwiye
Bakina neza muze mubarebe
Amashoti yabo ateye ubwoba
Amacenga yabo …………….
Kwogeza umupira (…………………………………………….)
Murakagwira unva sha
Murakaramba koko
Mpfura z’u Rwanda « Amavubi » (x2)
Indirimbo ya kabiri : « AMAVUBI 2 »
Dusanze ari ngombwa ngo turate “Amavubi”
Ukuntu yavutse n’ukuntu yabyirutse ohhhh bishobera amahanga
Abasangirangendo bahuje amatwara ikindi kandi s’ibigwari
Impanvu ibitera amahanga agakukwa agatangira impuha
Nuko abo bana bahuje Umubyeyi
Umubyeyi w’u Rwanda agira ati :
Rubyiruko mukomeze umurego
Mureke amatiku mbafatiye ohhh iry’iburyo
Nta makombe s’ibikondo kandi babatinyira icyusa (x2)
Rubyiruko rw’u Rwanda « Amavubi » atagira umususu
Ntagwabire ku rugamba rutare rw’intamenwa (x2)
Mukomeze umurego tubashimiye twese
Mwibuke kandi ko intego yanyu « Amavubi » ari ugutsinda (x2)
………… rero ntimwibagirwe ko muri intango itagira ipfundo
Yarurinda ababisha yeeeee (x2)
« Mavubi » mukomeze mutere imbere
Mudukure mu kibunda ………………… (x2)
Murakagwira unva sha
Murakaramba koko
Mpfura z’u Rwanda « Amavubi » (x2)
M.Fils