• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavu n’amavuko by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Amavu n’amavuko by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Editorial 13 Jan 2016 IMIKINO

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda yavutse muri 1964. Icyo gihe abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bishyize hamwe bakoranyiriza
mu Ruhengeri abakinnyi bose b’imena bo muri icyo gihe bakora amakipe abiri, akina umukino wa gicuti hagati yayo, uwo mukino utuma haremwa ikipe ya mbere
n’iya kabiri.

-1755.jpg
Amavubi 1964
2. Izina “Amavubi”

Ikipe y’igihugu yahawe izina “AMAVUBI” mu mwaka w’i 1974. Icyo gihe Minisiteri y’urubyiruko na sport yashyizeho agatsiko
k’abantu bazobereye mu by’umupira w’amaguru mu Rwanda, maze haba ikintu kimeze nk’irushanwa ryo kwita izina ikipe y’igihugu. Mu mazina menshi yatanzwe
icyo gihe, izina “Amavubi” niryo ryakunzwe cyane. Ubundi mu kinyarwanda Amavubi ni udusimba tugenda tukadwinga maze tukagaruka tukongera tukadwinga”.

3. Abakinnyi bakinnye mw’ikipe y’igihugu « Amavubi »

1964-1975

NSHIMYUMURWA Diyoniziyo (Gisenyi FC), KAMATARI , BUTARE, umuvandimwe we HALIDY na RUTANGA Petero ba (Kiyovu sport), RUNYINYA, MBARAGA Barabwiriza.
-1756.jpg
1975-1978

KANAMUGIRE Aloys, NSHIMYUMURWA Diyoniziyo, KANAMUGIRE Déo, SERUGENDO (Sherif), Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel, BAPFAKURERA Alfred, KAMATARI, Antoine, KARENZI, RUTANGA, NYONYORI, Donati, JUMAPALA, BARABWIRIZA, RUNYINYA, MIKE

Abanyezamu : KIRENGA Louis (Standars-Rwinkwavu), NTACYABUKURA Sabiti (Panthères Noires)

Abo mu bakabiri : MUJYEMANA (Rayon Sport), Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel bitaga (Idi Amin) na BAYINGANA Léon ba (Panthères Noires), BARUWANI Suedi (Kiyovu Sport), HABANTAKE Adoris

Abo hagati : MINANI Védaste (Panthères Noires), KASSIM (Rayon Sport), Alfred, na KAMALI ba (Kiyovu Sport)

Abatsinda : DUSANGE Pokou Jean Pierre

(Rayon Sport), RUGIRANGOGA na KANAMUGIRE Aloys ba (Panthères Noires), RUNUYA (Mukura V.S.), GATARI Enos (Kiyovu Sport)

Amavubi 1978

Abahagaze uhereye ibumoso ugana iburyo: ………,Pokou, Mugemana, Kassim, Ndagijimana,Bayingana,Sabiti, Rugirangoga, Runuya,……

Abicaye uhereye ibumoso ugana iburyo: Kirenga, Minani, Habantake, Alfred, Kamali, Gatari, Aloys, Suedi.

1981-1986

Kiyovu : ILUNGA Silas, KARERA Hassan, KANYARABONYE , KANYANDEKWE Pilote , NKUSI Optatus alias MORO, MUVALA Valens, MBANDA Jean, ABDU Mussa

Panthères : NGEZE Issa, BAYINGANA Léon, HABIBU Issa, NGABONZIMA Onesphore, HAKIZIMANA Sabiti Maitre, HATEGEKIMANA, HABARUREMA Pascal, MUNYAKAZI Hassan, MINANI Védaste, HAKIZIMANA Vita Abdallahaman,

Mukura : NGIRUWONSANGA , RUTAGENGWA Charles Runuya , JUIF, CAMILLE , RUZINDANA Louis alias (Catcheur), TIGANA, MINGA, NAKABWA Etienne

Rayon sport : NTACYABUKURA Sabiti, DUSANGE Pokou Jean Pierre, GASANA Brave, HABIMANA Chrysostome

Mukungwa : IDRISSA, MUKASA Ismael.

Etincelles : BAKARI Youssuf, RUDASINGWA Longin,

Amatare : MADUWA, KIRENGA Louis

Magerwa : LADORA

Eclair sport: HATEGEKIMANA Jean Népomuscène.

Abanyezamu : NGABONZIMA Onesphore (Panthères Noires)

Abo mu bakabiri : HABIMANA Chrisostome (Rayon Sport), HAKIZIMANA Sabiti Maitre (Panthères Noires), RUTAYISIRE (Mukura V.S), Martin

Abo hagati : ILUNGA Silas (Kiyovu Sport), TIGANA na GASANA Brave ba (Rayon sport.),

Abatsinda : NGIRUWONSANGA (Mukura V.S), MUVALA Valens na KARERA Hassan ba (Kiyovu Sport),

Amavubi-1986

Abahagaze: Chrisostome, Maitre, Gasana, Ilunga, Rutayisire, Ngabonzima

Abicaye: Tigana, Ngiruwonsanga,Martin, Muvala, Hassan

1987 :Abanyezamu : NGABONZIMA Onesphore (Panthères Noires), MAHANGA Thomas (Mukura V.S)
Abo mu bakabiri : HABIMANA Chrisostome na KALIMUNDA Réné ba (Rayon Sport), HAKIZIMANA Vita (Panthères Noires), RUTAYISIRE (Mukura V.S), MADUWA (Kiyovu sport)

Abo hagati : RUDASINGWA Lonjin (Rayon sport), ILUNGA Silas (Kiyovu Sport), TIGANA (Rayon sport.), MUKASA Ismael (Mukungwa)

Abatsinda : NGIRUWONSANGA (Mukura V.S), MUVALA Valens na KARERA Hassan ba (Kiyovu Sport), BAKARI Yussouf (Etincelles),
-1759.jpg
Amavubi-1987

Abahagaze : Thomas, Longin, Vita, Chrisostome, Réné, Tigana, Ilunga, Ngabonzima
Abicaye : Bakari, Ismael, Muvala, Hassan, Maduwa, Ngiruwonsanga, Rutayisire

Amavubi 1996

1 MURANGWA Eugène, 8 KALISA Claude, 4 RUGAMBA Kassim, 5 MANZI Roger, 3 AMISSI Aimé, 14 NSHIMIYIMANA Eric, 13 MUNYANEZA Djuma, 7 HALIYAMUTU Guillaume, 9 MUDEYI Yves, 11 MUPENZI Léon, 10 KAYIRANGA Jean Baptiste, 22 REKERAHO James, 15 NSENGIYUMVA Pompidou Claude, 2 GATARAYIHA Marcel, 16 NSENGIYUMVA Jean Paul, 12 GATETE JEAN Michel Jimmy, 6 NDAYISHIMIYE Alexis, BUJYAKERA Frodualo, RUSEGURA Patrick, NSENGIYUNVA Julien

Umutoza (Coach) : RUDASINGWA Longin

Amavubi 1999ISHIMWE Jean Claude, MULONDA Jean Pierre, Capitain yari RUSANGANWA Fredy, NSHIZIRUNGU Hubert Bébé, MUNYANEZA Juma, SIBO Abdul, HABIMANA Sosthène, NDINDIRI Mugaruka, MUPIMBI Yves, HABIMANA Batu na GISHWEKA FaustinKu ntebe y’abasimbura hari NSENGIYUNVA Hassan, MUNYANEZA Ashlaf Kadubiri, MWANZA Claude, BAGUMAHO Hamisi, NTAGWABIRA Jean Marie, LOMANI Jean na HABIMANA Claude.
Umutoza yari NANDO Vakalero na KANYAKORE Gilbert Yaoundé.
-1757.jpg
Amavubi-1999

Amavubi 2004 Abanyezamu : Patrick MBEU, Jean-Claude NDAGIJIMANA, Ramadhani NKUNZINGOMAAbinyuma : Hamad NDIKUMANA, Abdul SIBOMANA, Leandre BIZAGWIRA, Canisius BIZIMANA, Elias NTAGANDA, Jean Remy BITANA
Abo hagati : Jean-Paul HABYARIMANA, Frederic RUSANGANWA, Michel KAMANZI, Olivier KAREKEZI, Henri MUNYANEZA, Eric NSHIMIYIMANA

Abimbere : Joao Henriette ELIAS, Jimmy GATETE, Saïd Abed MAKASI, Desiré MBONABUCYA, Jean LOMANI, Karim KAMANZI, Jimmy MULISA.
-1753.jpg
Amavubi-2004

2005

18. NKUNZINGOMA Ramadhani, 3. NDIKUMANA Hamadi, 5.GASANA Philippe, 6.KIZITO Manfred, 7.HABIMANA Dany, 10.KABONGO Honoré, 11.KAREKEZI Olivier, 12.MUNYANEZA Henri, 15.MBONABUCYA Desiré, 16.GASERUKA Alua, 17. LOMAMI John

Abasimbura : 1. BIGIRIMANA Jean, 2. UJENEZA Robert, 8. KAMANZI Karim, 9. ELIAS Joao Rafael, 13. NGABO Mwizerwa, 14. SAID Abedi
-1761.jpg
2009-2010

Abanyezamu : Ndori Jean Claude (APR F.C.), Ndayishimiye Jean Luc (ATRACO F.C.) Rutayisire Patrick (A.S. KIGALI), Mvuyekure Emery (ELECTROGAZ)

Abinyuma: Nshutiyamagara Ismaël (APR F.C.), Hategekimana Bonaventure (RAYON SPORTS), Gaseruka Aloua (ATRACO F.C), Ntaganda Elias (APR F.C.), Rucogoza Aimable (RAYON SPORTS), Tuyizere Donatien (ATRACO F.C.), Uwacu Jean Bosco (APR F.C.), Ngabo Albert (RAYON SPORTS), Serugendo Arafat (APR F.C.), Lomami Marcel (RAYON SPORTS)

Abo hagati : Gasana Eric (APR F.C.), Mugiraneza Jean (APR F.C.), Mutesa Mafisango(APR F.C.),Niyonzima Haruna (APR F.C.), Uwimana Abdoul (RAYON SPORTS), Tuyisenge Pekeyake (RAYON SPORTS), Mwiseneza Djamar (RAYON SPORTS), Hakiri Jean Pierre (RAYON SPORTS), Ndayishimiye Yussuf (RAYON SPORTS)

Abimbere : Kamana Bokota Labama (APR F.C.), Lomami Jean (ATRACO F.C.) 3 Uzamukunda Elias (APR F.C.), Gatete Jimmy (RAYON SPORTS)

Abakina hanze bahamagawe : Olivier Karekezi (Ham Kam), Said Abedi Makasi (Difaa El Jadida), Henri Munyaneza (Germinal Beerschot), Saddou Boubakary (Libye), Hamad Ndikumana(AC Omonios) et Jimmy Mulisa (KSV Roeselare).

2011-2012

Abanyezamu : Evaliste Mutuyimana, Emery Mvuyekure, Jean Luc Ndayishimiye, Jean-Claude Ndori.

Abinyuma (Défenseurs) : Emery Bayisenge, Mao Kalisa, Gabriel Mugabo, Frederic Ndaka, Albert Ngabo, Ghad Niyonshuti, Ismael Nshutiyamagara, Michael Rusheshangoga.

Abo hagati (Milieux) : Andrew Butera, Eric Gasana, Innocent Habyarimana, Jean Claude Iranzi, Olivier Karekezi, Jean Mugiraneza, Tibingana Charles Mwesigye, Eric Ndahayo, Haruna Niyonzima, Hussein Sibomana, Jerome Sina.

Abimbere (Attaquants) : Labama Bokota, Meddy Kagere, Jacques Tuyisenge, Elias Uzamukunda,

4. Imwe mu mikino ya mbere y’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Umukino wa mbere wa gicuti ikipe y’igihugu “Amavubi” yawukinnye muri 1964 wayihuje n’ikipe y’igihugu ya Uganda yitwaga “KIGEZI” ubera kuri stade y’i Nyanza.

Mu bakinnyi b’imena bari bagize ikipe y’amavubi icyo gihe twavuga nka: NSHIMYUMURWA Diyoniziyo (wakinaga icyo gihe mu kipe yo ku Gisenyi), KAMATARI , BUTARE, umuvandimwe we HALIDY na RUTANGA Petero ( bakinaga icyo gihe muri Kiyovu sport).

Guhera muri 1972 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA rimaze gushingwa niho umupira w’amaguru warushijeho gutunganywa ikipe y’igihugu “Amavubi” ijya gukina mu myaka yakurikiyeho mu Bushinwa, Tanzaniya, Gabon, Uganda na Zaire.

Undi mukino wa gicuti mu ya mbere ikipe y’igihugu “Amavubi” yakinnye wayihuje na none n’ikipe y’igihugu ya Uganda i Kampala. Uwo mukino wakinwe n’ijoro maze haza kuba ibintu bitazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.Umukinnyi w’imena w’Amavubi witwa KAMATARI Epimaque yarekuye ishoti ry’umuriro mu izamu ry’ikipe ya Uganda atsinda igitego cy’akataraboneka, dore ko yari azwiho ubwo buhanga buhanitse mu gutera amashoti nkayo yateraga ubwoba ndetse n’abazamu bakomeye b’amakipi yo mu Rwanda muri icyo gihe nka NGEZE Issa, NTACYABUKURA Sabiti cyangwa KIRENGA Louis.

Igice cya mbere cy’uwo mukino cyarangiye ari kimwe cy’Amavubi ku busa bw’Abaganda.Icyo gihe amatara yose ku kibuga yahise azima.Icyatangaje abantu ariko n’uko ayo matara yazimye gusa ku kibuga cy’umupira ahandi hose hasigaye haka !!!! Nyuma uwo mukino wakinywe rero ku munsi ukurikiyeho u Rwanda rutsindwa ibitego bibiri ku busa.

Muw’i 1975 ikipe y’igihugu “Amavubi” yagiye gukina imikino ya gicuti mu BUSHINWA, ihakina imikino irindwi mu ntara zirindwi zitandukanye. Mu Bushinwa umuntu yavuga ko Amavubi yagerageje, kuko yashoboye gutsinda imikino 3, igwa miswi 1, hanyuma itsindwa imikino 3.Aha kandi Amavubi yari yabuze umukinnyi wayo KANAMUGIRE Dewo kuko akigerayo yahise afatwa n’indwara.

Muri 1976 nibwo ikipe y’igihugu “Amavubi” yatangiye gukina bwa mbere mu marushanwa mpuzamahanga y’ibihugu by’Afurika yo hagati yabereye i Libreville muri GABON. Dore uko yitwaye muri iryo rushwanwa :

Mu mukino wa mbere wayihuje n’ikipe y’igihugu y’u BURUNDI, taliki ya 29/06/1976 Amavubi yizeraga kunganya uwo mukino ariko siko byagenze kuko Abarundi bayarebeye ibitego 6 kuri 2!

Mu mukino wa kabiri wayihuje n’ikipe y’igihugu cya KAMERUNI, taliki ya 07/07/1976 Amavubi bayapfunyikiye ibitego 5 ku busa ntiyasobanukirwa !!

Mu mukino wa gatatu wayihuje n’ikipe y’igihugu cya GABON, taliki ya 10/07/1976 Amavubi bayapfunyikiye ibitego 3 ku busa.

Mu mukino wa kane wayihuje n’ikipe y’igihugu cya ZAIRE y’icyo gihe, taliki ya 12/07/1976 Amavubi bongeye kuyapfunyikira ibitego 6 kuri 1

.Icyo gitego cy’impozamarira cy’Amavubi cyatsinzwe na NSHIMYUMURWA Dénis amaze gucenga abakinnyi 3 bo mu ba kabiri ku mupira mwiza yari aherejwe neza na mugenzi we Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel, umuzamu kabuhariwe KAZADI wa Zaire wari imena muri Afurika kuri uwo mwanya ntiyasobanukirwa.

Mu myaka yakurikiyeho umupira w’amaguru watangiye guhindura imico, ku buryo ikipe y’igihugu “Amavubi” ijya gukina icyo gihe i Dar-Es-Salaam muri TANZANIYA yegukanye umwanya wa kabiri ku makipe y’ibihugu 6 yari ahari.

Muw’ i 1981 ikipe y’igihugu “Amavubi” mw’irushamwa mpuzamahanga ry’Afurika yakinnye imikino 2 n’ikipe y’igihugu cya Etiyopiya, umukino wa mbere wabereye Addis-abeba Etiyopiya yatsinze u Rwanda igitego 1 kuri 0.

Umukino wo kwishyura wabaye taliki ya 10 Gicurasi 1981 ku kibuga cy’ingabo z’u Rwanda i Kigali, Amavubi yatangiranye umuvuduko n’inkubili idasanzwe, ku munota wa kabili gusa umukinnyi kabuhariwe RUTAGENGWA Runuya (Mukura FC) yarekuye ishoti n’imbaraga nyinshi umuzamu wa Etiyopiya Atework Tena Gashow arawurenza, KANYANDEKWE Norbert abenshi bazi kw’izina rya Pilote (Kiyovu Sport) atera koroneri ariko iba mbi.

Ku munota wa kane HABIBU Issa (Panthères noires) atera ishoti y’umuzinga ariko umupira ujya hanze gato birababaza cyane.Umukinnyi Mana y’ibitego wa Etiyopiya Negussie Asfaw n°11 ab’inyuma b’amavubi HAKIZIMANA SABITI Maitre na HAVUGARUREMA Pascal (Panthères noires) baramufashe abura aho aca.

Igice cya mbere kigiye kurangira undi mukinnyi wa Etiyopiya Abedu Keder n°16 yarekuye urushoti rukomeye, rukubita kw’ivi ry’umunyezamu w’amavubi NGEZE Issa (Panthères noires) ruragaruka.

Mu gice cya kabili ku munota wa 53 u Rwanda rwabonye penaliti kw’ikosa ryakorewe umukinnyi DUSANGE Pokou (Rayon Sport) agiye gutsinda.Kabuhariwe mu gutera penaliti NAKABWA Etienne Mukura FC arayinjiza biba bibaye 1 ku busa.

Ku munota wa 67 Etiyopiya yinjije igitego ariko umusifuzi w’umuzayiruwa yari yarangije kubona ko uwo mukinnyi yarariye.

Igice cya kabili cyaje kurangira gutyo, ukurikije rero uko umukino wo muri Etiyopiya wari waragenze byabaye ngombwa gutera za penaliti kugirango haboneke ikipe itsinda. “Uwigize agatebo reka ayore ivu rero” kuri za penaliti eshanu z’amavubi reka higiremo eshatu gusa zatewe na DUSANGE Pokou (Rayon Sport), Alfredi (Kiyovu Sport) na KANAMUGIRE Aloyizi (Panthères noires), naho HAKIZIMANA Maitre na BAYINGANA Léon (Panthères noires) barahushije, naho aba Etiyopiya bane Showangizaw, Mulugetta, Zenebe na Aboneh bahise bazirasamo kereka Negussie Asfaw niwe wenyine wahushije. Nguko uko byagendekeye umugabo “Biraguma” Biguma bigeze ku munwa!!!

Taliki ya 10/04/1983 Amavubi yakinnye undi mukino n’ikipe y’ igihugu cya Tuniziya, maze yongera gutsindwa ibitego bitanu ku busa ku kibuga cya Camp militaire y’i Kigali.

Muri uwo mukino habaye ibintu bidasanzwe kuko umukinnyi w’amavubi Abdu MUSSA yahuje umupira n’umukinnyi Thalek wa Tuniziya maze umupira uraturika urasandara abantu bari aho bose barikanga barumirwa !!!!…

Dore urutonde rw’indi mikino mpuzamahanga ikipe Amavubi yakinnye kuva mu mwaka w’i 1986 (Soma uhereye hasi ujya hejuru) :

09-10-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Algérie 1:1 (1:1)

05-09-04 LUANDA (Angola) Angola vs. Rwanda 1:0 (0:0)

28-08-04 KITWE (Zambie) Zambie vs. Rwanda 2:1 (2:0)

14-08-04 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 1:2

03-07-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Zimbabwe 0:2 (0:1)

19-06-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Gabon 3:1 (2:1)

05-06-04 PORT HARCOURT (Nigeria) Nigeria vs. Rwanda 2:0 (0:0)

28-05-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 1:1 (1:0)

01-02-04 BIZERTE (Tunisie) Rwanda vs. Congo RD 1:0 (0:0)

28-01-04 BIZERTE (Tunisie) Rwanda vs. Guinée 1:1 (0:0)

24-01-04 TUNIS (Tunisie) Tunisie vs. Rwanda 2:1 (1:1)

08-01-04 PORT SAID (Egypte) Egypte vs. Rwanda 5:1 (3:0)

10-12-03 KHARTOUM (Soudan) Ouganda vs. Rwanda 2:0 (0:0)

08-12-03 KHARTOUM (Soudan) Kenya vs. Rwanda 1:1 a.e.t (1:1, 1:1) 3:4 PSO

04-12-03 KHARTOUM (Soudan) Soudan vs. Rwanda 3:0 (1:0)

15-11-03 WINDHOEK (Namibie) Namibie vs. Rwanda 1:1 (1:1)

31-10-03 HYDERABAD (Inde) Zimbabwe vs. Rwanda 2:2 a.e.t (2:2, 0:1) 5:3 PSO

29-10-03 HYDERABAD (Inde) Ouzbékistan vs. Rwanda 2:1 (0:0

26-10-03 HYDERABAD (Inde) Rwanda vs. Malaisie 2:1 (1:1)

22-10-03 HYDERABAD (Inde) Inde vs. Rwanda 3:1 (1:0)

12-10-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Namibie 3:0 (1:0)

14-09-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:1 (0:0)

06-07-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ghana 1:0 (0:0)

07-06-03 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 0:1 (0:1)

29-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 0:0

24-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Zambie 0:3 (0:2)

22-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Zambie 1:1 (1:1)

15-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Burundi 4:2 (2:1)

14-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Rwanda vs. Ouganda 2:1

09-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Ethiopie vs. Rwanda 0:1 (0:0)

06-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Ouganda vs. Rwanda 2:1 (2:1)

03-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Rwanda vs. Somalie 1:0 (0:0)

13-10-02 ACCRA (Ghana) Ghana vs. Rwanda 4:2 (2:2)

24-08-02 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:0

20-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ethiopie 0:1 (0:1)

18-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 3:2 (2:1)

15-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:0

12-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Erythrée 1:0 (0:0)

08-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Somalie 3:0 (1:0)

02-12-00 KAMPALA (Ouganda) Ethiopie vs. Rwanda 1:1 a.e.t (1:1, 1:0) 5:3 PSO

29-11-00 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 3:1 (1:1)

25-11-00 KAMPALA (Ouganda) Erythrée vs. Rwanda 1:1

22-11-00 KAMPALA (Ouganda) Rwanda vs. Kenya 2:1

19-11-00 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 3:2

30-10-00 LUSAKA (Zambie) Rwanda vs. Zimbabwe 1:0

29-10-00 LUSAKA (Zambie) Zambie vs. Rwanda 0:2

28-10-00 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Erythrée 1:0

15-07-00 BRAZZAVILLE (Congo) Congo vs. Rwanda 5:1 (3:0)

04-07-00 UKMERGE (Lituanie) Rwanda vs. Ouganda 2:0

02-07-00 UKMERGE (Lituanie) Rwanda vs. Congo 2:1

24-06-00 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 2:1

23-04-00 ABIDJAN (Cote d’Ivoire) Côte d’Ivoire vs. Rwanda 2:0 (1:0)

09-04-00 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Côte d’Ivoire 2:2 (0:1)

13-12-99 BLANTYRE (Malawi) Malawi vs. Rwanda 1:1

11-12-99 LILONGWE (Malawi) Malawi vs. Rwanda 1:1

07-08-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Burundi 0:0

03-08-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:0 a.e.t (0:0) 1:4 PSO

31-07-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 1:0

28-07-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Tanzanie 0:0

24-07-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Djibouti 4:1

16-08-98 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 0:0

01-08-98 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 5:0 (3:0)

06-07-98 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Tanzanie 2:2 (0:0)

19-11-96 KASSALA (Soudan) Kenya vs. Rwanda 2:1 (0:0)

07-11-96 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 3:2 (1:0)

17-08-96 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 0:0

16-06-96 TUNIS (Tunisie) Tunisie vs. Rwanda 2:0 (1:0)

02-06-96 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Tunisie 1:3 (0:1)

25-11-95 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 0:0

25-11-86 NAIROBI (Kenya) Kenya vs. Rwanda 2:3 (1:2)

5. Amavubi mw’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika (Coupe d’Afrique des nations) CAN.

1982 : Tour préliminaire

1984 : Tour préliminaire

1988 : Forfait

2000 : Tour préliminaire

2002 : Tour préliminaire

2004 : Nibwo bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda Ikipe y’igihugu « Amavubi » yatsindiye kujya mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika.

Mu mikino yo guharanira gutsindira uwo mwanya Amavubi yitwaye gute ?

Amavubi – Uganda

Amavubi – Ghana 2 – 0 Ibitego byombi by’Amavubi byatsinzwe na Kabuhariwe GATETE Jimmy gutyo u Rwanda rusezerera muri iryo rushanwa ikipe ya Ghana yari yaratsindiye inshuro enye zose igikombe cya Afurika !

Taliki ya 06/06/2003,nibwo umukinnyi GATETE Jimmy yatsinze igitego cyahesheje ikipe y’igihugu « Amavubi » itike yo kujya muri Tuniziya gukinira bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, imikino ya nyuma bita mu gifaransa ¼ de finale y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika. Ayo ni amateka yakozwe n’Amavubi, kuko icyo gihe yabashije kwikura imbere y’igihangange Black stars ya Ghana, iyitsinda 1-0. (reba ifoto hasi na vidéo)

GATETE Jimmy

Dore uko Amavubi yitwaye icyo gihe muri iryo rushanwa ryabereye muri Tuniziya mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2004.

Kuwa gatandatu taliki ya 24/01/2004 : Tuniziya – Amavubi 2 – 1 Igitego cy’ Amavubi cyatsinzwe na Raphael Henriette Elias (reba ifoto hasi).

Kuwa gatanu taliki ya 30/01/2004 : Guinée – Amavubi 1-1 Igitego cy’ Amavubi cyatsinzwe na KAMANZI Karim (reba ifoto hasi).

KAMANZI Karim (wambaye nimero 19)

Ku cyumweru taliki ya 01/02/2004 : Congo (Rdc) – Amavubi 0 – 1 Igitego cy’ Amavubi cyatsinzwe na KAMANZI Makasi Abed Said ku munota wa 75. (reba ifoto hasi)

2006 : Tour préliminaire

2008 : Tour préliminaire

2010 : Tour préliminaire

2012 :

6. Amavubi mw’irushanwa ry’igikombe cy’Isi.

1990 : Forfait

1998 : Tour préliminaire

2002 : Tour préliminaire

2006 : Ikipe y’igihugu « Amavubi » ntiyashoboboye gutsindira kujya mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’isi, yaje kuvamo ikinnye imikino ikurikira :

05/06/2005 Amavubi – Nigeria : 1 – 1 Uwo mukino wabereye i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera.Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na GATETE Jimmy ku munota wa 53 naho icya Nigeria gitsindwa na Oba Oba Martins AKIMWUNI ku munota wa 79.

10/11/2005 Amavubi – Angola : 0 – 1 Uwo mukino wabereye i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera.Igitego cya Angola cyatsinzwe na MAKANGA André ku munota wa 78.

2008 : Tour préliminaire

2010 : Tour préliminaire

7. Amavubi mw’irushanwa ry’igikombe cya CECAFA.

1999 : Amavubi niyo yatwaye icyo gikombe atsinze ikipe ya Kenya 3-1

2003: Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Uganda 2 kuri 0

2005 : Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Etiyopiya 1kuri 0

2007 : Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Soudan 4 kuri 2

2009 : Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Uganda 2 kuri 0

2011 : Amavubi yageze ku mukino wa nyuma (final) atsindwa n’ikipe ya Soudan 3 kuri 2

8. Abakinnyi babaye ba Kapiteni b’ ikipe y’igihugu “Amavubi”

RUGIRANGOGA Etienne

HAKIZIMANA Sabiti Maitre

RUDASINGWA Longin

MBONABUCYA Désiré

GATETE Jimmy

KAREKEZI Olivier

9.Abakinnyi batsinze ibitego byinshi mw’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Reba amwe mu mafoto yabo hasi :

NSHIMYUMURWA Dénis (Panthères Noires)

KAMATARI Epimaque (Kiyovu sport)

RUDAHUNGA (Panthères noires)

KANAMUGIRE Aloys (Panthères noires)

RUTAGENGWA Runuya (Mukura V.Sport)

DUSANGE Pokou Jean Pierre (Rayon sport)

HABIBU Issa (Panthères noires)

MUVALA Valence (Kiyovu sport)

KARERA Hassan (Kiyovu sport)

NGIRUWONSANGA Emmanuel (Mukura V.Sport)

MBONABUCYA Désiré (Kiyovu sport)

GATETE Jimmy (A.P.R.)

KAREKEZI Olivier (A.P.R)

NSHIMYUMURWA Dénis (Panthères Noires)

KANAMUGIRE Aloys (Panthères noires)

Habibu Issa yakira igikombe cya shampiyona yo mu cyiciro cya kabili ikipe ya Flash yakinagamo icyo gihe yari imaze gutsindira mu mwaka w’i 1990.

KARERA Hassan (Kiyovu sport)

MBONABUCYA Désiré (Kiyovu sport)

GATETE Jimmy (A.P.R.)

KAREKEZI Olivier (A.P.R)

10. Abatoza b’ikipe y’igihugu “Amavubi”

1972-1976

Umudage Otto PFISTER

Umunyarwanda RUGIRANGOGA Etienne

Umunyarwanda KANAMUGIRE Aloys

Umudage FICKER Joachim

1991

Umunyatuniziya Metin TUREL

1997-1999

Umunyarwanda RUDASINGWA Rongin

1999-2000

Umudage Rudi GUTENDORF

Umudage Rudi GUTENDORF

2001-2004

Umunyaseribiya RATOMIR Dukjovic

Umunyaseribiya RATOMIR Dukjovic

Yavukiye mu gihugu cya Croate, yakinnye mu makipe anyuranye yo mu gihugu cye ndetse no mu kipe y’igihugu. Muri 1991 ikipe yakinagamo yitwa Etoile Rouge y’i Belgrade yatwaye igikombe cya Champion Europe, nyuma amaze guhagarika gukina yabaye umutoza mu bihugu bitandukanye muri Aziya, Oseyaniya, Méxique, Yugoslaviya muri 2000 na Venezuela muri 2001.Yabaye umutoza w’Amavubi kuva mu ntangiriro z’ umwaka wa 2002 kugeza muri 2004.

Umunyarwanda NTAGWABIRA Jean Marie (Umutoza wungiririje)

2004-2005

Umunyasuwedi PALMGREEN Roger

2006-2007

Umudage NEES Michael

2007-2008

Umuhorandi Josip KUZE

2008

Umunyekongo Raoul SHUNGU (interim)

2008-2009

Umuhorandi Branko Tucak

2009-2010

Umunyarwanda Eric NSHIMIYIMANA (interim)

2010-2011

Umunyegana Sellas TETTEH

2011 – 2013

Umunyayugosilaviya SREDOJEVIC Milutin Micho

2013

Umunyarwanda Eric NSHIMIYIMANA

11. Amagambo y’indirimbo ya mbere y’ikipe y’igihugu “amavubi” yahimbwe na Orchestre IMPALA

Tubibutse ko Orchestre „Impala“ yabaye icyamamare mu Rwanda mu myaka ya 70,80,90 yari igizwe n’abaririmbyi kabuhariwe bakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga kugeza nanubu. (reba amafoto yabo hasi, wunve n’indirimbo)

Indirimbo ya mbere: ‘‘AMAVUBI 1“

Ino iwacu mu Rwanda bagenzi (x2)

Dufite équipe yacu nationale

Dufite équipe nziza nationale « Amavubi »

Yaramamaye itsinda amahanga (x2)

Mucyo hamwe twese tuyogeze

Mucyo hamwe twese tuyogeze baturarwanda

Ifite abakinnyi barayikwiye

Bakina neza muze mubarebe

Amashoti yabo ateye ubwoba

Amacenga yabo …………….

Kwogeza umupira (…………………………………………….)

Murakagwira unva sha

Murakaramba koko

Mpfura z’u Rwanda « Amavubi » (x2)

Indirimbo ya kabiri : « AMAVUBI 2 »

Dusanze ari ngombwa ngo turate “Amavubi”

Ukuntu yavutse n’ukuntu yabyirutse ohhhh bishobera amahanga

Abasangirangendo bahuje amatwara ikindi kandi s’ibigwari

Impanvu ibitera amahanga agakukwa agatangira impuha

Nuko abo bana bahuje Umubyeyi

Umubyeyi w’u Rwanda agira ati :

Rubyiruko mukomeze umurego

Mureke amatiku mbafatiye ohhh iry’iburyo

Nta makombe s’ibikondo kandi babatinyira icyusa (x2)

Rubyiruko rw’u Rwanda « Amavubi » atagira umususu

Ntagwabire ku rugamba rutare rw’intamenwa (x2)

Mukomeze umurego tubashimiye twese

Mwibuke kandi ko intego yanyu « Amavubi » ari ugutsinda (x2)

………… rero ntimwibagirwe ko muri intango itagira ipfundo

Yarurinda ababisha yeeeee (x2)

« Mavubi » mukomeze mutere imbere

Mudukure mu kibunda ………………… (x2)

Murakagwira unva sha

Murakaramba koko

Mpfura z’u Rwanda « Amavubi » (x2)


M.Fils

2016-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Editorial 26 Apr 2018
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Editorial 29 Jun 2021
Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Editorial 20 Jan 2023
Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Editorial 06 Jan 2017
Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Editorial 26 Apr 2018
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Editorial 29 Jun 2021
Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Editorial 20 Jan 2023
Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Editorial 06 Jan 2017
Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Editorial 26 Apr 2018
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Editorial 29 Jun 2021
prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru