• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Ubwanditsi 29 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mugabo James Duddridge ni Ministri w’Ubwongereza  ushinzwe Afrika kuva muri Gashyantare 2020, akaba akunze kuregwa kwivanga cyane mu bibazo Abanyafrika ubwabo bashobora kwikemurira. Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza ndetse byakomeje kuvuga ko  kuba James Duddridge afite ibikorwa by’ubucuruzi byinshi muri Afrika, bituma yijandika mu miyoborere y’ibyo bihugu, hagamijwe indonke ze, n’inyungu z’abanyagitugu bo muri Afrika.

Icyakora noneho abumvise ibyo yavuze tariki  16 Mutarama 2021 , batangajwe n’ukuntu yashimagije amatora yo muri Uganda, yemeza ko Museveni “yatsinze bidasubirwaho mu matora atagira inenge”, mu gihe ibihugu byinshi  by’ Amerika n’Uburayi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira demukarasi n’ uburenganzira bwa muntu, bivuga ko  ahubwo ayo matora yabayemo uburiganya no guhutaza bikomeye abatavuga rumwe na Perezida Museveni.  Abakurikiraniye hafi amatora ya Uganda, bavuga ko abazwi baguye mu bikorwa byo kwiyamamaza babarirwa muri 70, abatabarika barakomereka, barasahurwa abandi barafungwa, hafi ya bose bakaba ari abayoboke b’ umukandida Bobi Wine.

Amagambo ya James Duddridge atagatifuza Museveni , yatumye ikinyamakuru Declassified gikora ubucukumbuzi, dore ko n’ubusanzwe kitashiraga amakenga James Duddridge, ngo uzwiho gucengera cyane mu bikari by’abaperezida bo muri Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.  Ibyo Declassified  yakekaga rero yaje gusanga ari impamo. Yavumbuye ko mu mnsi y’amatora muri Uganda,   Ministri Duddridge yakiriye ibihumbi byinshi by’amapaundi ( amafaranga akoreshwa mu Bwongereza), yahawe na TLG Capital Investment, kampani  iyoborwa n’ uwitwa Emmanuel Katongole, inkoramutima ya Perezida Museveni.

Iyi kampani ivuga ko ako kayabo kahawe Ministri Duddridge nk’igihembo, nyuma yo kuyikorera “imirimo y’ubujyanama mu by’imari”, dore ko ngo yayibereye umujyanama igihe kinini, ahembwa  2.500 by’amapawundi ku munsi, ni hafi miliyoni 3 n’igice ushyize mu Manyarwanda!! Nyamara isesengura rya Declassified rikerekana ko uyu mugabo yaretse gukorana na TLG kera , atarongera kuba Minisitiri ushinzwe Afrika, muri Gashyantare 2020, dore ko yari yarigeze kuba muri uwo mwanya hagati ya 2014 na 2016.

Icyo kinyamakuru  kivuga ko aramutse kandi n’ubu agikorana na TLG, byaba binyuranye n’amategeko y’Ubwongereza, avuga ko abayobozi bakuru bahagarika kubangikanya izo nshingano n’akandi kazi ka kabiri, bakabimenyesha inteko ishinga amategeko bitarenzi iminsi 28 baretse ako kazi ka kabiri.

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza  rikimenya aya makuru, ryasabye Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu gucukumbura imikoranire ya James Duddridge n’abayobozi b’ibihugu bya Afrika, by’umwihariko aba Uganda, kuko inugwanugwamo ruswa ikomeye, ikagira ingaruka zibabaje ku miyoborere y’ibyo bihugu.  Declassified ivuga ko igihe cyose James Duddrigde yari umutegetsi mu Bwongereza, yabaga afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu binyuranye bya Afrika, nka Sierra Leone, Cote d’Ivoire, Kenya, Nigeria na Botswana, kandi ngo ntiyigeze abimenyesha inzego zishinzwe kwandika imitungo y’abayobozi mu Bwongereza.

Uwitwa Emmanuel Katongole wahaye “akantu” Ministri  James Duddridge ngo ashimagize amatora ya Uganda, ni “Somambike” wa Perezida Museveni n’umuryango we. Yagiye ashingwa ibigo bikomeye, nka Uganda National Oil Company ishinzwe ibijyanye na peteroli, Cipla Quality Pharmaticals, ikora imiti, n’ibindi bigo bicunga amamiliyari y’amadolari. Umutungo  uteye ubwoba wa  Emmanuel Katongole bivugwa ko awusangiye na Museveni, ukaba ari nawo ngo wifashishwa rwihishwa mu kubungabunga ubuziraherezo ubutegetsi bwa Mzee Kaguta Yoweri Museveni.

2021-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Ubwanditsi 16 Oct 2016
Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Ubwanditsi 13 Dec 2021
1991: Umuyobozi w’Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike

1991: Umuyobozi w’Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike

RUSHYASHYA 22 Mar 2026
Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Ubwanditsi 16 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana
INKURU NYAMUKURU

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma Kaminuza ifungwa
Mu Rwanda

Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma Kaminuza ifungwa

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3
Amakuru

Amafoto – Mu Mukino ubanza Uganda yakiriye i Kigali, yanganyije n’u Rwanda mu bagore ibitego 3-3

Ubwanditsi 13 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru