Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo hamwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu; bikaza no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14/10/2015, Perezida wa Repubulika yemeje iteka rigena imishara y’abapolisi.
Umushahara mbumbe ugenerwa Abapolisi buri kwezi ukubiyemo by’ingenzi nk’umushahara fatizo; indamunite z’icumbi; indamunite z’urugendo; inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi ndetse n’inkunga ya Leta yo kuvuza umukozi.
Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Agaciro karyo gahera ku wa 01/01/2016 ku cyiciro cya mbere, cyiciro cya kabiri kigahera ku wa 01/07/2016.
Inspector General of Police, IGP, kuva muri Mutarama 2016 kugera muri Kamena 2016 azajya ahembwa 1,831,655 FRWnaho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari azajya ahembwa 2,395,449 FRW.
Deputy Inspector General of Police, DIGP, kugera muri Kamena uyu mwaka azajya ahembwa 1,665,089 FRW naho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari ahembwe 2,177,430 FRW.
Ufite ipeti rya CGP (Commissioner General of Police) we kugera muri Kamena azajya ahembwa 1,408,619 FRW, umwaka utaha w’ingengo y’imari ahembwe 1,735,800 FRW.