Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yaramaze kwizera kuzamuka mu itsinda rya mbere ari iya mbere, yandagajwe na Lions d’Atlas za Maroc mu mukino usoza iyo muri iri tsinda, itsindwa ibitego 4-1 byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.
Sugira ahanganye namyugaruriro wa Maroc
Umutoza w’Amavubi, yari yakoze impinduka aho yabanje mu kibuga abakinnyi 8 bose badasanzwe babanza mu kibuga. Mugihe abakinnyi batatu Rwatubyaye Abdul, Nshimiyimana Imran na Sugira Ernest, ari bo bakinnyi bazwi bari muri uyu mukino. Tubibutse ko aba bakinnyi ari nabo babanje mu kibuga igihe u Rwanda rutsinda Gabon.
Hegman watsinze kimwe cya Mavubi
Uyu mukino wari ufite byinshi uvuze ku ikipe y’igihugu ya Maroc dore ko yasabwaga gutsinda igategereza ko Gabon yayitabara nibura ikanganya cyangwa igatsindwa na Cote d’Ivoire ariko ku kinyuranyo cy’ibitego bike mu wundi mukino wabereye i Huye.
Maroc yabonye igitego cya mbere ku munota wa 16 w’umukino, gitsinzwe na Abdelghani Mouaoui ku mupira mwiza yahawe na Abdessalam Benjellouni.
Byasabye iminota umunani gusa ngo Maroc ibone igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Aziz ku munota wa 24 w’umukino.
Amavubi yakomeje gusatira Maroc, maze ku mupira wari uvuye kuri Michel Rusheshangoga, Hegman Ngomirakiza atsinda igitego kimwe ku munota wa 27.
Umutoza yari yabanjemo bakinnyi bagize ikipe ya kabiri
Maroc yihariye iminota 10 isoza igice cya mbere ndetse ibonamo ibitego bibiri byatsinzwe na Abdeladim Khadrouf ku munota wa 38 ubwo yari ahawe umupira na Abdelghani Mouaoui mu gihe uyu Abdelghani Mouaoui yitsindiye igitego cye cya kabiri muri uyu mukino ku munota wa 43.
Perezida Kagame yari yaje kwihera ijisho abasore uko bakina
Amavubi yakoze impinduka hakiri kare ku munota wa 41, Rusheshangoga wavunitse asimburwa na Ombolenga Fitina.
Imvura yabanje kungwa ari nyinshi
U Rwanda rukaba rusoje imikino yo mu itsinda rya mbere rufite amanota 6, rukurikiwe na Cote d’ivoire yatsinze Gabon, nayo ifite atandatu mu gihe Maroc ifite 4, Gabon ikagira inota rimwe ku mwanya wa nyuma.
U Rwanda ruzahura n’izaba iya kabiri mu itsinda B mu gihe muri 1/4 Cote d’Ivoire izahura n’izaba iya mbere muri iri tsinda ry’i Huye.
Abakinnyi babanjemo:
RWANDA: 18 Kwizera Olivier, 3 Mwemere Ngirinshuti, 2 Michel Rusheshangoga, 15 Faustin Usengimana, 22 Rwatubyaye Abdul, 20 Hegman Ngomirakiza, 5 Imran Nshimiyimana, 4 Djihad Bizimana, 11 Savio Nshuti, 16 Ernest Sugira, 19 Yussuf Habimana.
MAROC: 1 El Bourkadi, 16 Oulhaj, 5 Achchakir, 15 Aziz, 23 Erraki , 10 El Moubarki, 11 Khadrouf, 6 Nakach, 4 El Yamiq, 9
M.Fils