Mu gihe ubu mu Rwanda turi mu gihe cyo kwitegura umunsi ngarukamwaka w’intwari, twongeye kwegera umuhanzi w’umunyabugeni tumubaza iby’ubuhanzi bwe, atumurikira igihangano gihamagarira buri wese guharanira kuba intwari, aho yerekana abayobozi babatiza bamwe mu barwanya u Rwanda.
Iyi nkuru dukesha Inyarwanda.com ivuga ko bagiye begera umunyabugeni Alphonse Kilimobenecyo, bagasanga mu bihe by’ingenzi biba mu Rwanda, aba afite ibihangano yateguye bitanga mu buryo bwimbitse ubutumwa buba bujyanye n’ibyo bihe.
Muri iki gihe mu Rwanda havugwa cyane ibijyanye n’umunsi w’intwari uzizihizwa tariki ya Mbere Gashyantare, iki kinyamakuru kivuga ko batekereje kongera kwegera uyu munyabugeni, basanga amaze igihe ahugiye ku gihangano cyerekana ko abantu bose bahawe ikaze mu Rwanda kandi basabwa gushyigikira abanyarwanda mu bikorwa by’ubutwari, ibi akaba yarabikoze mu buryo buzimije, yerekana ko abarwanya u Rwanda baba abanyarwanda n’abanyamahanga, bakwiye kuza bakabatizwa mu ndangagaciro zo gukunda icyiza no kugishyigikira bagamije kwimika umutwari.
Muri iki gihangano, hagaragaramo abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye, aho baba bari kumwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda babasaba kubatizwa mu cyo uyu munyabugeni yise indangagaciro z’ubutwari, babereka ko kimwe n’abandi bose barwanya Leta y’u Rwanda, bahawe ikaze mu gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu aho gushaka gusenya no gupfobya ibyo abanyarwanda bagezeho.
Hagaragaramo kandi abanyamadini batandukanye, barimo nka Pasiteri Antoine Rutayisire umenyerewe mu bikorwa by’amasengesho y’abayobozi bakuru b’igihugu, kimwe n’ibindi bikorwa rusange by’amasengesho. Hanagaragaramo umunyamerika Pasiteri Rick Warren, uyu akaba amaze igihe akora ibikorwa mpuzamatorero mu Rwanda bigamije gushima Imana ku byo yagiye ikorera abanyarwanda no kuyisaba gukomeza gufasha abanyarwanda mu ntego bihaye zo kubaka igihugu.
Muri iki gihangano, abayobozi batandukanye mu Rwanda baba bagaragaza ko bishimiye kuba abarwanya igihugu bakwemera kubatizwa bakimika icyiza, ndetse uretse ababa babatiza, hanagaragaramo abandi bayobozi baba bagaragaza ibyishimo mu buryo butandukanye burimo kuririmba, gucuranga no gucinya akadiho.
Imbere y’aba bayobozi baba bagaragara nk’abaryohewe bifashishije umuziki, hagaragara ishusho y’umumalayika, aha uyu munyabugeni akaba yarashatse kugaragaza ko ibyo bakora biba birimo Imana kandi ikomeza gushyigikira u Rwanda mu cyerecyezo cyiza rwihaye, dore ko avuga ko Imana itirirwa ahandi ngo itahe i Rwanda, ahubwo ko ihirirwa ikanaharara.
Umwanditsi wacu