• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 26 Jan 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, ku itariki 23 Mutarama, yakanguriye abaturage bagera kuri 200 bo mu kagari ka Kaduha, mu murenge wa Kirehe, kutanywa, kudacuruza, no kudatunda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi ibasaba kugira uruhare mu kurwanya ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Ibi babikanguriwe mu kiganiro bahawe na Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Gahigi yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi byangiza ubwenge bw’uwabinyoye maze agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aha akaba yarabahaye urugero rw’aho umwe mu bashakanye abuza mugenzi we uburenganzira ku mutungo, kumuhoza ku nkeke, cyangwa kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yababwiye ko bishobora kandi gushora uwabinyoye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Nyuma yo kubasobanurira ingaruka mbi zabyo, IP Gahigi yabasabye kubyirinda kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza n’ababikwirakwiza.
Yagize ati:”Uwakoze ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina arahanwa, mu gihe uwarikorewe agira ihungabana ndetse n’izindi ngaruka ziterwa na ryo. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kuryirinda kandi akumva ko kurirwanya no kurikumira biri mu nshingano ze.”

IP Gahigi yabagiriye inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yabahaye kandi nimero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitangirwaho amakuru harimo n’ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo nimero zikaba ari: 112, 3512 na 3029.

Umwe muri abo baturage witwa Ndayisenga Valence yagize ati:”Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda cyatumye ndushaho gusobanukirwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ku buryo ngize uwo mbibonana nahita mbimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

Yagiriye bagenzi be inama yo gukurikiza ibyo bakanguriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

RNP

2016-01-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Editorial 19 May 2021
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Editorial 23 Feb 2017
Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Editorial 30 Nov 2021
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Editorial 31 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo
POLITIKI

Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo

Editorial 07 Dec 2017
Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yasubijwe iwabo
HIRYA NO HINO

Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yasubijwe iwabo

Editorial 03 Mar 2018
Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire
Mu Rwanda

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Editorial 11 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru