Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yakanguriye abatuye muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi abasaba gutanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 28 Mutarama nyuma y’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakoze ahantu hanyuranye mu mezi abiri ashize.
Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’ibiro 60 by’urumogi, litiro 64 za Kanyanga, amaduzeni 41 ya African Gin, amaduzeni 13 ya Blue Sky, amaduzeni 75 ya Kitoko , n’amaduzeni 25 ya Chief Waragi.
Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kirenge, mu murenge wa Rusiga, kikaba cyaritabiriwe n’abatuye muri aka gace bagera kuri 500, bakaba bari bagwiriyemo urubyiruko.
SSP Bizimana yabwiye abo baturage ati:”Ibi biyobyabwenge byangijwe byafashwe biturutse ku makuru mwayahe Polisi y’u Rwanda. Mukomeze gukorana nayo neza muyiha amakuru yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”
Yababwiye kandi ati:”Ingaruka zo gufatanwa ibiyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu. Kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Nta nyungu yabyo, ahubwo biteza igihombo.”
SSP Bizimana yakomeje ababwira ati:”Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, akaba ari nayo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri wese akwiriye kubyirinda kandi akabirwanya .”
Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge biri mu bitera amakimbirane hagati y’abantu , kandi ko bitera ababinyoye uburwayi butandukanye ku buryo asigara ari inkorabusa.
Yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa ati:”Hari bagenzi banyu bajya batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mugomba kubyirinda ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiriza ahazaza hanyu heza.”
Yagiriye abari aho inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zigamije kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge. Izo ngamba zikaba zirimo ibiganiro bitandukanye iha abaturage, aho ibasobanurira ububi bwabyo kandi ikabasaba kubyirinda no kubirwanya.
Yashyizeho kandi ishami rishinzwe ku buryo bw’umwihariko kubirwanya (Anti-Narcotics Unit).
RNP