• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 01 Feb 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yakanguriye abatuye muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi abasaba gutanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 28 Mutarama nyuma y’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakoze ahantu hanyuranye mu mezi abiri ashize.

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’ibiro 60 by’urumogi, litiro 64 za Kanyanga, amaduzeni 41 ya African Gin, amaduzeni 13 ya Blue Sky, amaduzeni 75 ya Kitoko , n’amaduzeni 25 ya Chief Waragi.

Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kirenge, mu murenge wa Rusiga, kikaba cyaritabiriwe n’abatuye muri aka gace bagera kuri 500, bakaba bari bagwiriyemo urubyiruko.

SSP Bizimana yabwiye abo baturage ati:”Ibi biyobyabwenge byangijwe byafashwe biturutse ku makuru mwayahe Polisi y’u Rwanda. Mukomeze gukorana nayo neza muyiha amakuru yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”

Yababwiye kandi ati:”Ingaruka zo gufatanwa ibiyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu. Kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Nta nyungu yabyo, ahubwo biteza igihombo.”

SSP Bizimana yakomeje ababwira ati:”Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, akaba ari nayo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri wese akwiriye kubyirinda kandi akabirwanya .”

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge biri mu bitera amakimbirane hagati y’abantu , kandi ko bitera ababinyoye uburwayi butandukanye ku buryo asigara ari inkorabusa.
Yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa ati:”Hari bagenzi banyu bajya batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mugomba kubyirinda ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiriza ahazaza hanyu heza.”

Yagiriye abari aho inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zigamije kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge. Izo ngamba zikaba zirimo ibiganiro bitandukanye iha abaturage, aho ibasobanurira ububi bwabyo kandi ikabasaba kubyirinda no kubirwanya.

Yashyizeho kandi ishami rishinzwe ku buryo bw’umwihariko kubirwanya (Anti-Narcotics Unit).

RNP

2016-02-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Ubwanditsi 11 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day
Amakuru

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Ubwanditsi 22 Jul 2025
Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo
Mu Mahanga

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura abo kwa Rwigara
POLITIKI

Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 09 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru