Abaturage bo mu kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira, ho mu karere ka Nyabihu bakanguriwe kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose no gutanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’ukuntu bayakemura.
Ibi babikanguriwe ku itariki 4 Gashyantare mu kiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
AIP Uwizera yabibakanguriye ubwo bari mu biganiro by’umugoroba w’ababyeyi aho bareberaga hamwe ibibazo biri hagati y’abantu, hanyuma bakabikemura.
Yababwiye ati:”Ingaruka z’amakimbirane, icyo yaba ashingiyeho cyose, ni mbi. Urugero ruri hafi n’uko iyo adakemuwe mu maguru mashya, bamwe mu bayafitanye bafata umwanzuro wo kwihanira.”
Yakomeje ababwira ati:”Abafitanye ibibazo baba bakwiriye kubikemura mu bwumvikane, mu gihe babinaniwe bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho gukora ibinyuranyije n’amategeko.”
AIP Uwizera yasobanuriye abitabiriye uwo mugoroba w’ababyeyi ko amakimbirane ashingira ahanini ku mitungo, aha akaba yarabahaye urugero rwo kuwusesagura cyangwa kuwupfusha ubusa.
Yababwiye ko ashobora guterwa kandi n’ubuharike, gucana inyuma, no kutuzuza inshingano ku bashakanye.
AIP Uwizera yababwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, kandi bakigisha urubyiruko ingaruka mbi zabyo barusobanurira ko bishobora kurushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.
Yakanguriye ingeri zose z’abantu kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati:”Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo biri hagati y’abantu no kubikemura.Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe bashobora kuba babitekereza. Ufitiye rero akamaro buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro byose.”
Yasabye abari aho kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gukomeza guha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma kirwanywa no gukumirwa.
RNP