Mu ijoro rishyira kuwa 2 Gashyantare 2016, abaturage ba Ndera baraye batewe n’ abantu bitwaje intwaro za gakondo ndetse n’ ibitoroshi bihuma abantu amaso .
Kugeza ubu haravugwa abantu icyenda bakomerekejwe n’ icyo gitero. Inzego z’ Umutekano ntizivuga rumwe kuri iki gitero aho Ingabo zivuga ko u Rwanda rwatewe n’ Umwanzi kubera ubuhanga ibyo bitero bwakoranwe, naho Polisi ikavuga ko ari ibisambo.
Mu itangazo rya RNC rigaragara k’urubuga rwa The Rwandan yasohoye nyuma gato y’ubu bugizi bwanabi, rirasa niryigiza nkana rikanateza ubwega muri ibi bikorwa by’iterabwoba bisa nko kwihorera k’urupfu rwa Mugemangango Muhamed wakoranaga n’imitwe y’iterabwoba ya ki islam, RNC ndetse na FDLR. Abandi bakavuga ko bifitanye isano n’ Urubanza rwa Gen. Frank Rusagara na Col. Tom Byabagamba.
Gen. Frank Rusagara Na Col. Byabagamba
Uko iryo temwa ry’abantu aho muri Ndera ryakozwe rigaragaza neza yuko ryari iryo kwangisha abaturage ubutegetsi ku mpamvu nk’eshatu zigaragaza. Iya mbere n’uko ahantu hose abo bantu bagabye ibitero nta kintu bigeze biba, bamwe mu bo twanaganiriye bakavuga yuko basabaga abo bari babateye ngo babahe amafaranga ntibabice, bakayanga bagatema ahubwo bakabambura indangamuntu !
Impamvu ya kabiri n’uko mu by’ukuri abo bantu usanga bari batagambiriye kwica ahubwo gukomeretsa gusa kuko basangaga abantu mu inzu bagatema ntibice kandi iyo baza kuba ari ukwica bifuzaga nta cyari ku bibabuza !
Gen. Kayumba Nyamwasa
Ibi byabanjirijwe n’ ihunga rya bamwe mu bayoboke mu idini rya Islam, kugeza ubu bikekwa ko byaba bifitanye isano n’ibitero ku Rwanda bitegurirwa mu Burundi. Nyuma y’urupfu rwa Muhamed Mugemangango, Polisi yatangaje ko ifite ibimenyetso byinshi by’ uko Mugemangango yakoranaga n’ Intagondwa za ki islam, harimo no kwibasira ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye muri Afrika.
Muhamed Mugemangango
Iyo usesenguye neza ibi bikorwa usanga bifitanye isano n’ibimenyetso byinshi byagiye bigaragara mu Ntara y’Amajyaruguru mu mwaka w’2014, aribwo uwahoze ari Executif(Gitifu wa Cyuve) Nsengimana Alfred, yishwe ashaka gutoroka nyuma y’ibikorwa by’ubucengezi bya muvugwagaho.
Uwari Executif(Gitifu wa Cyuve) Nsengimana Alfred
Uyu Alfred n’ubwo yari umukozi wa Leta, ariko nijoro yajyaga ajya mu manama za FDLR muri Congo, akabwira inzego bakorana ko aba yagiye kwiga muri Kaminuza kuri Goma, Alfred yamaraga kwambuka umupaka, akambara imyenda ya gisilikare ya FARDC, iriho n’amapeti ngo hatazagira umuca iryera, yarangiza akajya munama za FDLR. Yishwe amaze kwinjiza intwaro n’ibikoresho byinshi byagisikare mu Ntara y’amajyaruguru.
Muri iryo tangazo ihuriro Nyarwanda, RNC rirasa niryerura intambara ku Rwanda. Abakurikirana iby’umutekano muri aka karere bakavuga ko iri terabwoba ari igeragezwa ry’ inzego z’ Umutekano ariko hari n’umugambi wo gukwirakwiza ibi bikorwa mugihugu hose.
Igitangaje ariko n’uko nyuma y’ibibikorwa by’ubugizi bwa nabi Leta z’ Unze ubumwe z’ amerika (USA) ikaba yavuze ko iyi mikorere isanzwe igaragara mu banyagitugu. Kirby, umuvugizi wa Ministeri Ishinzwe ububanyi n’ Amahanga yasobanuye ko “mu bihugu bitari bike byo ku isi abategetsi bitwaza ibikorwa by’iterabwoba mu kumvisha no kubuza abanyagihugu gutangaza ibitekerezo byabo”.
Ibi biratangaje kubona Amerika ishyigikira ibikorwa by’iterabwoba nk’ibi kandi ivuga ko ariyo irwanya iterabwoba ku isi.
Gen. Byiringiro Victor wa FDLR
Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko u Rwanda rushobora guterwa na FDLR. Aya makuru avugako bazinjirira kuri Ruhwa kumupaka w’u Burundi n’u Rwanda ngo benshi bamaze kwinjira mu Rwanda. Andi makuru akavuga ko bazigabanyamo ibice bibiri, abandi bazinjirira i Bukavu ku ijwi mu Rwanda, kugirango bafatanye na bagenzi babo bo muri FDLR, Nkurunziza avugako atazava kubutegetsi adatwitse u Rwanda.
Umwanditsi wacu