• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»CHAN2016:Mali izahura kumukino wanyuma na RDC Congo

CHAN2016:Mali izahura kumukino wanyuma na RDC Congo

Ubwanditsi 06 Feb 2016 IMIKINO

Ikipe y’igihugu ya Mali niyo yabonye tike yo gukina umukino wa nyuma wa CHAN isezereye Cote d’Ivoire, iyitsinze igitego 1-0 cya Yves Bissouma mu minota ya nyuma y’umukino wa 1/2 waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa kane.

-2006.jpg

Ni umukino wasifuwe n’umunyamisiri Nlourredin Ibrahim, Marengula Arsenio wo muri Angola na Ahmed Hossam wo mu Misiri bari abasifuzi bo ku mpande mu gihe Bamlak Tessema wo muri Ethiopia yari umusifuzi wa kane.

Uburyo bukomeye bwabonetse hakiri kare, hari ku munota wa cyenda w’umukino, ku ruhande rwa Cote d’Ivoire ubwo Junior Atcho yaherezaga umupira Djrdje Franck Guinza ariko umunyezamu wa Mali, Djigui Diarra naba myugariro be baramuzibira.

Mali yabonye uburyo butandukanye ku bakinnyi bayo bakina imbere barimo barimo Mamadou Coulibary, Sekou Koita, Abdoulaye Diarra ndetse n’ishoti rya Alou Dieng ariko bananirwa kubona izamu rya Badla Ali Sangale.
-2004.jpg
Ku munota wa 32, ku mupira wa Sekou Koita, Cheick Ibtahim Comara wa Cote d’Ivoire yawukoze n’ukuboko mu rubuga rw’amahina maze umunyamisiri Nlourredin Ibrahim atanga penaliti ku ruhande rwa Mali. Iyi, yatewe na Mamadou Coulibary ariko ikurwamo neza n’umuzamu wa Cote d’Ivoire, Badla Ali Sangale.

Ku munota wa 52, Djedje Guiza yakorewe ikosa nab a myugariro ba Mali, Cote d’Ivoire ihabwa coup-franc itagize icyo itanga.

N’Guessam Kouame yashoboraga kubonera Mali igitego ku buryo yabonye nyuma y’iminota 15 igice cya kabiri gitangiye, ariko ishoti yateye rica hejuru y’izamu rya Cote d’Ivoire.

Badra Ali Sangale yongeye kurokora Cote d’Ivoire mu buryo abenshi bari bamaze kubonamo igitego, akuramo ishoti rya Hamdou Sinayoko ku munota wa 63 w’umukino.
Atcho Junior Djobo yahamwe umupira mwiza na Djdje Franck Guiza ku munota wa 71 w’umukino, umunyezamu wa Mali, Djigui Diarra arawumutanga.

Habura iminota 15 gusa, umutoza wa Mali Alain Giresse yafashe icyemezo gikomeye akuramo Sekou Koita, rutahizamu ukiri muto wari wazonze Cote d’Ivoire, yinjiza mu kibuga Yves Bissouma.

Ku munota wa 80, umuzamu wa Cote d’Ivoire Badra Ali Sangare yagonganye na Hamdou Sinayoko wa Mali, abakinnyi bombi byagaragaraga ko babaye, bitabwaho n’abaganga mu gihe kingana n’iminota ibiri.

M.Fils

2016-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Ubwanditsi 06 May 2018
Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Ubwanditsi 04 Sep 2023
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop George Michael yitabye Imana

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop George Michael yitabye Imana

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Ubwanditsi 18 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.
INKURU NYAMUKURU

Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Abanye-Congo 21 bakekwaho guteza imyigaragambyo mu nkambi ya Kiziba bagejejwe mu butabera
Mu Rwanda

Abanye-Congo 21 bakekwaho guteza imyigaragambyo mu nkambi ya Kiziba bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali
Mu Mahanga

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Ubwanditsi 19 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru