Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera kuri 400 bakorera mu mujyi wa Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, bakanguriwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
Ibi babikanguriwe mu mpera z’icyumweru gishize, mu nama yabereye mu kagari ka Gahogo, ikaba yarabahuje na Inspector of Police (IP) Claver Kayihura, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.
IP Kayihura yababwiye ko kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo biri mu nyungu zabo kimwe n’abandi bakoresha umuhanda, aha akaba yaragize ati:” Kubera ko impanuka iyo ibaye idatoranya, ni yo mpamvu buri wese akwiriye kwirinda ikintu cyose gishobora kuyitera, kandi agatanga amakuru ku gihe y’umuntu unyuranyije n’amategeko agenga gutwara ikinyabiziga cyangwa kugenda mu muhanda.”
Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abagira inama yo kutabinywa, kutabitunda, no kutabicuruza,ahubwo bagatanga amakuru y’ababikora.
IP Kayihura yababwiye kujya kandi bagira amakenga y’abantu batwaye ndetse n’ibyo bafite mu mitwaro yabo kugira ngo badatwara abantu bagiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa bafite ibintu bitemewe nk’ibiyobyabwenge, kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe igihe babonye ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.
Umwe muri abo bakora uyu nwuga witwa Kanani Vivence yagize ati:” Iyi nama yatumye dusobanukirwa uruhare rwacu mu kwicungira umutekano. Na none, twibukijwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wacu ku buryo bizatuma tudakora cyangwa ngo duteze impanuka mu muhanda.”
Aba bakora uyu mwuga biyemeje gukurikiza inama zose bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.
RNP