Isinzi y’abantu benshi bazindukuye kuri Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura bafite inyandiko zamagana Kagame n’ibyapa byanditseho ko ngo bamaganye u Rwanda mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Minisiteri y’Umutekano mu gihugu cy’u Burundi yahamagariye kuri uyu wagatandatu imyigaragambyo izahora iba buri munsi wa gatandatu w’icyumweru mu gihe cy’amezi abiri mu ma komini yose agize igihugu . Bamwe muri Leta y’u Burundi baravuga ko ari imyigaragambyo yo gushyigikira amahoro. Ariko ku kicaro cya ONU mu burundi bakabona ko ari imyigaragambyo ya politiki.
Kuri Ambasade y’u Rwanda
Muri iyo myigaragambyo iyobowe na Pascal Barandagiye, Minisitiri w’Umutekano mu Burundi yavugiye kuri Radio na Television by’u Burundi ko ari imyigaragambyo yo kwamagana Leta y’u rwanda ishinjwa kuba ifasha abashaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, hamwe no kwamagana Majoro Pierre Buyoya wahoze ari umukuru w’igihugu cy’uburundi nawe ushinjwa gukorana na leta y’u Rwanda ngo kugirango ashobore kugaruka kubutegetsi.
Uwahoze ari umukuru w’u Burundi Pierre Buyoya uri muri misiyo ya EU mu gihugu cya Mali
Mu gihe Minisitiri w’umutakano mu Burundi yavuzeko iyo myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016 userukira ishyirahamwe mpuzamahanga ONU mu Burundi avuga ko ari imyigaragambyo ya Politiki bagasaba abakozi babo bose ko bagabanya ingendo zabo kuri uyu wa gatandatu kuva igihe cy’isaha imwe n’iminota mirongo itatu zomugitondo, kugeza bahawe irindi tegeko.
Pascal Barandagiye Minisitiri w’Umutekano mu Burundi
Abaturage b’u Burundi kuri Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura
Nk’uko tubikura mu butumwa bwandikiwe abakozi bose bo mu ishyirahamwe mpuzamahanga ONU mu Burundi, Gabriel FAYE, umujyanama ushinzwe iby’umutekano yavuze ko amakuru bafite yemejwe n’ababikurikiranira hafi avuga ko iyi myigaragambyo yateguwe na Leta, ihishe indi migambi ya Politiki.
Umwanditsi wacu