• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Editorial 26 Feb 2016 Mu Mahanga

​​“Tubahaye ikaze mu gihugu cyanyu, twizeye ko ibitekerezo muzanye, ubwenge, ubumenyi mwungukiye mu bihugu muvuyemo bizadufasha kubaka Polisi y’u Rwanda ndetse no guteza imbere akazi kayo muri rusange.”

Aya ni amwe mu magambo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Emmanuel K. Gasana yagejeje ku bapolisi 27 bari bavuye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu bihugu bya Cote d’Ivoire(ONUCI) havuye 23 na Centrafrika(MINUSCA) havuye 4, mu muhango wo kubakira kuri uyu wa kane taliki ya 25 Gashyantare 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

IGP Gasana yagize ati:” Turashima akazi mwakoze kuko mwahesheje ishema igihugu cyacu, mwatanze inkunga yanyu ku mahoro mpuzamahanga, aha nkaba nizeyeko ubunararibonye mwakuyeyo muzabukoresha neza mu kazi k’imbere mu gihugu kandi mukabusangiza abo mugiye gukorana kugira ngo ishingano za Polisi y’u Rwanda zigerweho.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yongeye ati:” Mu gihe tubashima ariko, namwe mugomba gushimira ubuyobozi bw’iki gihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku byiza agejejeho igihugu na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko byatumye ubu ibarirwa mu Polisi zikomeye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”

Yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bwemeye ko Polisi y’u Rwanda yakohereza mu gihe cya vuba mu butumwa bw’amahoro itsinda ry’abapolisi b’abagore rishinzwe kurinda abayobozi n’abaturage(FPU), bikaba biri muri gahunda Polisi y’u Rwanda ifite yo kugira amatsinda nk’ayo arindwi mu butumwa bw’amahoro.

Yababwiye ko ibi byose bigomba no ubatera imbaraga zo kongera umurava mu kazi aho bagiye kuko abo bagiye gukorana nabo bazibye icyuho cyabo badahari.
Yakomeje ababwira kandi ko Polisi y’u Rwanda, ubu ihanganye n’ibyaha ndengamipaka byabaye byinshi ikaba ifatanyije n’izindi Polisi zo mu karere n’izo mu bindi bihugu mu gucunga umutekano , aho yabasabye kubigiramo uruhare.

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muw’2005, aho batangiye kugira uruhare mu kugarura amahoro , guhindura no guteza imbere imibereho y’abatuye ibihugu bagiye bakoreramo ubwo butumwa.
Kuri ubu, ikaba ifite abapolisi barenga 900 mu butumwa bw’amahoro bugera kuri burindwi barimo n’abakora mu myanya yo mu rwego rwo hejuru.

RNP

2016-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC

Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC

Editorial 16 Oct 2023
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024
Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 06 Apr 2022
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Editorial 30 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange
Amakuru

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Editorial 02 Jun 2024
Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko

Editorial 18 Apr 2016
   Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

  Uganda yasubije umutarage wayo Robert Mukombozi  muri Australia kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 02 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru