“Tubahaye ikaze mu gihugu cyanyu, twizeye ko ibitekerezo muzanye, ubwenge, ubumenyi mwungukiye mu bihugu muvuyemo bizadufasha kubaka Polisi y’u Rwanda ndetse no guteza imbere akazi kayo muri rusange.”
Aya ni amwe mu magambo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Emmanuel K. Gasana yagejeje ku bapolisi 27 bari bavuye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu bihugu bya Cote d’Ivoire(ONUCI) havuye 23 na Centrafrika(MINUSCA) havuye 4, mu muhango wo kubakira kuri uyu wa kane taliki ya 25 Gashyantare 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
IGP Gasana yagize ati:” Turashima akazi mwakoze kuko mwahesheje ishema igihugu cyacu, mwatanze inkunga yanyu ku mahoro mpuzamahanga, aha nkaba nizeyeko ubunararibonye mwakuyeyo muzabukoresha neza mu kazi k’imbere mu gihugu kandi mukabusangiza abo mugiye gukorana kugira ngo ishingano za Polisi y’u Rwanda zigerweho.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yongeye ati:” Mu gihe tubashima ariko, namwe mugomba gushimira ubuyobozi bw’iki gihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku byiza agejejeho igihugu na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko byatumye ubu ibarirwa mu Polisi zikomeye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”
Yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bwemeye ko Polisi y’u Rwanda yakohereza mu gihe cya vuba mu butumwa bw’amahoro itsinda ry’abapolisi b’abagore rishinzwe kurinda abayobozi n’abaturage(FPU), bikaba biri muri gahunda Polisi y’u Rwanda ifite yo kugira amatsinda nk’ayo arindwi mu butumwa bw’amahoro.
Yababwiye ko ibi byose bigomba no ubatera imbaraga zo kongera umurava mu kazi aho bagiye kuko abo bagiye gukorana nabo bazibye icyuho cyabo badahari.
Yakomeje ababwira kandi ko Polisi y’u Rwanda, ubu ihanganye n’ibyaha ndengamipaka byabaye byinshi ikaba ifatanyije n’izindi Polisi zo mu karere n’izo mu bindi bihugu mu gucunga umutekano , aho yabasabye kubigiramo uruhare.
Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muw’2005, aho batangiye kugira uruhare mu kugarura amahoro , guhindura no guteza imbere imibereho y’abatuye ibihugu bagiye bakoreramo ubwo butumwa.
Kuri ubu, ikaba ifite abapolisi barenga 900 mu butumwa bw’amahoro bugera kuri burindwi barimo n’abakora mu myanya yo mu rwego rwo hejuru.
RNP