• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Harvard Institute : Perezida Kagame yagaragaje isura nshya y’u Rwanda mu myaka 15 ishize

Harvard Institute : Perezida Kagame yagaragaje isura nshya y’u Rwanda mu myaka 15 ishize

Editorial 02 Mar 2016 POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 15 ishize u Rwanda rwitiranwaga na Jenoside, ariko ku bw’ingamba zigamije iterambere ry’Abanyarwanda, igihugu cyabaye intangarugero ku Isi mu bikorwa byiza.

Umukuru w’igihugu yabigaragarije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ejo kuwa Gatanu yagiranaga ikiganiro n’abiga ibijyanye na politiki muri Harvard Institute of Politics, mu mujyi wa Boston.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yitabiraga ikiganiro nk’iki mu myaka 15, u Rwanda rwavugwaga hakumvikana Jenoside, ariko igihugu cyabashije guhangana n’ibyo bibazo binyuze mu nzira nyinshi zirimo ubutabera n’ubwiyunge kandi inzira igikomeje.

Yagize ati”Ubwo nitabiraga ibiganiro nk’ibi mu myaka 15 ishize, u Rwanda byasobanuraga Jenoside. Igihugu cyacu cyabashije kubaho gihangana n’ibyo bibazo byose.”

Yakomeje yerekana ko u Rwanda rutaheranwe n’amateka mabi rwanyuzemo ko ahubwo rwafashe ingamba zishingiye ku kugeza Abanyarwanda ku iterambere, ari na zo zatumye ruzuka rukaba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati ”U Rwanda ruri ku isonga mu gukora neza atari muri Afurika gusa ahubwo no ku isi mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano w’ubucuruzi, ubuzima, uburezi, kurwanya ibyaha, ruswa, guteza imbere umugore, inzego zizewe n’abaturage, ntibagiwe imibereho myiza y’abaturage n’ukwishyira ukizana.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo igihugu kiri mu nzira nziza kandi giha agaciro ibimaze kugerwaho, kitaragera aho cyifuza. Imwe mu nzitizi yagaragaje nk’iraje ishinga u Rwanda n’Isi muri rusange ni ukurandura ubukene.

Muri icyo kiganiro Umukuru w’igihugu yavuze ko bitoroshye gusobanura uruhare rw’abantu batandukanye mu byagezweho, ashimangira ko byaturutse mu gushyira hamwe.

Yagize ati ”Iterambere ntabwo ari ikibazo cy’inkunga nyinshi na gahunda nziza, icy’ingenzi ni ukubihuza n’amahame, indangagaciro n’imyumvire igendanye n’amahitamo ya buri umwe na buri wese.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubuyobozi bwumva abaturage, bukabaha ubushobozi n’ubwigenge mu byo bitekerereje.

Ati”Mu Rwanda tugendera ku kumva ibitekerezo by’abaturage no gukemura ibyo batishimiye. Abayobozi barangwa no kwiyoroshya, gutahiriza umugozi umwe n’abo bakorera no gukorera mu mucyo.”

Abitabiriye ikiganiro bamubajije ibibazo bitandukanye bishingiye ku hazaza h’u Rwanda, imibanire yarwo n’ibindi bihugu, itegeko nshinga n’ibindi.

Umukuru w’igihugu yagarutse ku itegeko nshinga avuga ko ibyakozwe byaturutse mu bitekerezo by’Abanyarwanda kandi ubwabo babiganiriyeho imyaka myinshi. Avuga kandi ko igihe nikigera bazihitiramo uwo bashaka ubabereye.

Yagize ati”Nta n’umwe ushobora guhinyura ibyatowe muri referendum kandi ari amahitamo y’Abanyarwanda nyamwinshi. Amahitamo yakozwe mu buryo bwa demokarasi, ku nyungu zacu nk’Abanyarwanda kandi ntawe duhutaje, ntibikwiye kuba imbogamizi mu mubano wacu n’inshuti zacu aho ziri hose.”

Mu ruzinduko agirira muri Amerika, Perezida Kagame yanatanze ikiganiro mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, cyibanze kuri Afurika n’ahazaza h’ibijyanye n’ingufu ku Isi.

-2297.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Biteganyijwe ko azatanga n’ikiganiro muri Harvard Business School, kizibanda ku iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku byo u Rwanda rumaze gukora.

Ni amakuru dekesha Office of the President -Communications Office

2016-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yageze i Kigali (Amafoto)

Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yageze i Kigali (Amafoto)

Editorial 14 Jan 2019
U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

Editorial 16 Dec 2024
Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Editorial 20 Jul 2025
Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi

Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi

Editorial 31 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyamamare muri Jazz Somi yakoze igitaramo cyitabiriwe na Madame Jeannette Kagame
SHOWBIZ

Icyamamare muri Jazz Somi yakoze igitaramo cyitabiriwe na Madame Jeannette Kagame

Editorial 14 Feb 2018
Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka
ITOHOZA

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka

Editorial 27 Sep 2017
Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Editorial 01 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru