Ubuyobozi bw’ishuri Ntare School riherereye muri Uganda, buravuga ko inkunga yatanzwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Museveni, igiye gutanga umusaruro.
Aba bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, batanze inkunga yo kubaka ikibuga cy’imikino kuri iri shuri, kizatwara akayabo k’Amashilingi miliyoni 817.
Ubuyobozi bwa Ntare School, buvuga ko abanyeshuri bahiga, bari bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira ibibuga by’imikino, bityo bakaba birirwaga bajya gutira hanze yacyo.
Perezida Kagame na Museveni bombi ni bamwe mu banyacyubahiro bize kuri iryo shuri ryashinzwe na Williams Crichton mu mwaka wa 1956.
Yoweri Museveni yize muri iryo shuri nyuma y’imyaka itandatu gusa ritangiye, hagati y’umwaka wa 1962 na 1966, mu gihe Paul Kagame yaryizemo hagati y’umwaka wa 1972 na 1976, bose bahuriza ku kuba iki kigo gitanga ubumenyi n’uburere bifite ireme rihamye.
Kubera ikibazo cy’uko iki kigo kitagiraga ibibuga by’imikino, aba bakuru b’ibihugu bombi biyemeje gufasha aho bize.
Perezida Kagame yatanze amashilingi miliyoni 75, naho Yoweri Museveni atanga amashilingi miliyoni 100, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda.
Dr. Tumwesigye, umuyobozi w’ishyirahamwe ryabize ku Ishuri (Ntare School Old Boys Association (NSOBA), yavuze ko ubu amafaranga yatanzwe n’aba bayobozi agiye gutangira gukoreshwa vuba.
Yagize ati “Igihe kinini dutegereje gutangira kubaka ubu bigiye gutangira, turizera ko bizakorwa ku gihe kugira ngo bifashe icyari kigambiriwe.”
Iyi foto yaguzwe amafaranga menshi ubwo aba bakuru b’ibihugu bari mu muhango wo gukusanya inkunga yo gufasha Ishuri rya Ntare (Ifoto/Ububiko)
Muri Mata 2014, ni bwo aba bakuru b’ibihugu bemeye iyi nkunga yo gufasha iryo shuri bigiyeho.
Source: Izuba rirashe