• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Ubwanditsi 14 Mar 2016 Mu Mahanga

Ubuyobozi bw’ishuri Ntare School riherereye muri Uganda, buravuga ko inkunga yatanzwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Museveni, igiye gutanga umusaruro.

Aba bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, batanze inkunga yo kubaka ikibuga cy’imikino kuri iri shuri, kizatwara akayabo k’Amashilingi miliyoni 817.

Ubuyobozi bwa Ntare School, buvuga ko abanyeshuri bahiga, bari bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira ibibuga by’imikino, bityo bakaba birirwaga bajya gutira hanze yacyo.

Perezida Kagame na Museveni bombi ni bamwe mu banyacyubahiro bize kuri iryo shuri ryashinzwe na Williams Crichton mu mwaka wa 1956.

Yoweri Museveni yize muri iryo shuri nyuma y’imyaka itandatu gusa ritangiye, hagati y’umwaka wa 1962 na 1966, mu gihe Paul Kagame yaryizemo hagati y’umwaka wa 1972 na 1976, bose bahuriza ku kuba iki kigo gitanga ubumenyi n’uburere bifite ireme rihamye.

Kubera ikibazo cy’uko iki kigo kitagiraga ibibuga by’imikino, aba bakuru b’ibihugu bombi biyemeje gufasha aho bize.

Perezida Kagame yatanze amashilingi miliyoni 75, naho Yoweri Museveni atanga amashilingi miliyoni 100, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda.

Dr. Tumwesigye, umuyobozi w’ishyirahamwe ryabize ku Ishuri (Ntare School Old Boys Association (NSOBA), yavuze ko ubu amafaranga yatanzwe n’aba bayobozi agiye gutangira gukoreshwa vuba.

Yagize ati “Igihe kinini dutegereje gutangira kubaka ubu bigiye gutangira, turizera ko bizakorwa ku gihe kugira ngo bifashe icyari kigambiriwe.”

-2479.jpg

Iyi foto yaguzwe amafaranga menshi ubwo aba bakuru b’ibihugu bari mu muhango wo gukusanya inkunga yo gufasha Ishuri rya Ntare (Ifoto/Ububiko)

Muri Mata 2014, ni bwo aba bakuru b’ibihugu bemeye iyi nkunga yo gufasha iryo shuri bigiyeho.

Source: Izuba rirashe

2016-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

RUSHYASHYA 16 Jun 2026
Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Ubwanditsi 30 Mar 2019

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Ubwanditsi 23 Aug 2023
Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

Ubwanditsi 04 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]
IMIKINO

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo
IMIKINO

Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 08 Aug 2018
Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest
Amakuru

Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest

Ubwanditsi 14 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru