• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ikinyoma cya Major Rutayomba Theogene na Rado Itahuka cyakubiswe kitarenze umutaru ( Yavuguruwe )

Ikinyoma cya Major Rutayomba Theogene na Rado Itahuka cyakubiswe kitarenze umutaru ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 17 Mar 2016 ITOHOZA

Ntihashize iminsi myinshi uyu mugabo wiyita ko arwanya ubutegetsi mu Rwanda yongeye guseba aho yihanukiriye akemeza ko umugabo ushakishwa n’ubutabera mu Rwanda kubera ibyaha by’ubujura uherutse gufatirwa mu gihugu cy’u Burundi ari umusirikare w’intasi w’u Rwanda woherejwe muri kiriya gihugu kuneka. Akanongeraho ko yamukoreshe.

Uyu mujura wafatiwe mu gihugu cy’u Burundi witwa RUCYAHINTARE Cyprien akitwa intasi y’u Rwanda ariko mubyo yabajijwe byose akaba ntacyo yigeze asubiza kiricyo, uretse kuvuga ko ari umusilikare ukorera mu kigo cya gisilikare cya Gabiro ( atanazi aho giherereye ) ese umusirikare wafashwe akemera kujya imbere y’itangazamakuru akabazwa battalion yabarizwagamo akayiyoberwa, wamubaza umwe mubayobozi be akabayoberwa ubwo koko wamwita umusirikare?

Kurundi ruhande umwe mubiyita ko barwanya ubutegetsi mu Rwanda akaba ari Major Rutayomba Theogene ati ‘’uyu RUCYAHINTARE ndamuzi neza. Amazina si aye uyu ni officier ashobora kuba ari major mu ngabo z’u Rwanda!!!’’ nawe urebye iyi mvugo y’uyu ngo ni Major Theogene ( uwahoze ari Edc ( Aide de Camp) wa Kayumba Nyamwasa) ubwayo ihita yerekana ko atazi ibyo avuga uti gute? None se ko mu mvugo ye ko yamaze kwemeza neza ko amuzi ni gute wamenya umuntu neza warangiza ntumenye ipeti afite? ntumenye izina rye nyaryo ? Ibi ubwabyo bihita byerekana ko atamuzi habe na gato ahubwo aba yavuze ibintu nkibyo kugira ngo acange abantu babisoma ndetse nabamuzi bahite bemera ko aribyo kuko ariwe wabivuze.

Uyu Rucyahintare wavutse 1994 akavuka ku babyeyi aribo NSABIMANA Esdras na NYIRANGENDAHIMANA iwabo bakaba bavuka ari abana 8 we akaba abanziriza bucura urebye igihe Rutayomba yaviriye mu Rwanda ni ukuvuga ko yagiye uyu Rucyahintare afite imyaka itari hejuru yi 10!, ese koko Rutayomba yaba amuzi ari umusirikare uri ku rwego rwa majoro yaravuye mu Rwanda uwo musore afite imyaka itarenze 10? Usibye nawe ndahamya ko mu gisirikare cyo mu Rwanda nta muntu w’imyaka 22 uri ku rwego rwaririya peti.

Major Theogene Rutayomba ni muntu ki ?

Major Theogene Rutayomba we n ‘umugore we Chantal bateye Mukuru wa Chantal 25 millions Chantal ahita ajya muri America aho bahora ba bundabunda.

Bakigera muri America bateye undi mugabo witwa Aloys 25000$ bamugurisha imodoka batari bakarangije kwishyura muri bank. Ariko kuko yabahaye cash imodoka yarayitwaye aza kugira ibibazo nyuma na bank. Nibwo bagiye mu nkiko karahava!

Ariko Major Theogene aza gutsindwa urukiko rumutegeka kuzishyura 50000$. Aho agiye gukora hose bamwishyuza bamukuraho cash bugacya akahava akajya ahandi.

Ushaka kumenya ayo makuru azabaze Musanzire wa Theogene cg Mukuru w’ umugore we. Muri America naho azabaze uwitwa Aloys.

Theogene yabaye Edc wa Kayumba ubu akaba atunzwe no gutwara “trucks” niyo mpamvu iyo avugira kuri radio itahuka biguma bicika…. iyo avuga ibyagisirikare wumva nta confidance afite ukibaza uko yabaye Major bikakuyobera.

Mukiganiro cy ubushize yavuze ko yakoresheje uriya musore wiyita umusirikare watorokeye iburundi. Kandi ngo yari Officier! Icyo kiganiro cyabaye ku wa 6 hanyuma mwumve ikiganiro cyatambutse kuri facebook uwacyumvise wese yarasetse aratembagara… wumva Major uko yinyuramo!! ndabizi ibyo biganiro bashobora kubisiba.

Papa wuyu Rucyahintare akaba ariwe wadutangarije ko umusore atigeze aba umusirikare ahubwo yarabeshejweho no kwiba aho yabivuze muri aya magambo ‘’ Nsabimana avuga ko umuhungu we akazi kari kamutunze ari ukwiba, nta gisirikare yigeze. Yavuze ko ubwa mbere yibaga inkoko, nyuma yiba ihene, kugeza ubwo Se yiyemeje gutekesha abana be, ngo uzongera kurihishwa azakore mu bye yishyure.

Mu Ugushyingo kwa 2015, Rucyahintare yakurikiranyweho inkiko icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ubwo we n’undi mugenzi we bapfumuraga inzu y’umutarage witwa Nyirahabimana Athanasie bakamwiba amafaranga ibihumbi 150 by’u Rwanda.

Bwa mbere Polisi yamutaye muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya Batima mu Murenge wa Rweru, nyuma aza gufungirwa no ku ishami rya Polisi rya Nyamata aho yavuye ashyikirizwa urukiko nyuma narwo rumushyikiriza Abunzi.

Uru rubanza rwaje gucibwa n’Abunzi, Rucyahintare aratsindwa asabwa kwishyura, aheraho agurisha ibye kugira ngo abone inyishyu.

Nsabimana avuga uburyo umuhungu we Rucyahintare yarangwaga n’imico itari myiza yagize ati “Ubwo arambwira ati njyewe mpa amafaranga, mpa ahongaho ibihumbi 70 nigarurize isambu kuko nari mfite andi. Nti uragaruza isambu se ninjye wayihaye? Ati byihorere amafaranga nzayiha. Bukeye nibwo yanteye nijoro, antwara umufuka w’ibishyimbo, hashize iminsi numva ngo Sipiriyani yaragiye ntawe uhari.”

Uyu musaza yakomeje agira ati “Ntabwo namubaraga mu bandi bana. Ntabwo nari gusiga ntegetseho ngo nsohoke. Mu bana banjye niwe wananiye. Naho ibyo bavuga ngo ni umusirikare, nta busirikare bwe nzi. Oya, ntabwo nzi rwose.”

Uramutse urebye ibyo se umubyara amutangazaho ubwawe wahita wibaza uti ese koko Theogene azi uyu musore kurusha se umubyara hamwe n’abavandimwe be?

-2497.jpg

Abanyarwanda dukwiye gukanguka tukirinda aba bagabo biyita ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuko icyo bagamije ni ukutuyobya no gushaka amaramuko, icyakagaragaza isura mbi y’u Rwanda cyose bakijya inyuma kuko baba baharanira inyungu zabo bwite.

Ubwanditsi

2016-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ubwanditsi 02 Jan 2024
Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Ubwanditsi 30 May 2017
Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda

Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda

Ubwanditsi 05 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera
HIRYA NO HINO

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije
Amakuru

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!
Amakuru

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Ubwanditsi 30 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru