Nyuma yuko umuryango w’ibihugu by’u Bulayi (EU) uhagarikiye inkunga wageneraga leta y’u Burundi, ubutegetsi muri icyo gihugu buragerageza kureba uko bwakoresha iyo nkunga mu bundi buryo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru EU yatangaje yuko ihagaritse inkunga yatangaga mu ngengo y’imari ( Budget –Bije) ya leta y’u Burundi nko guhana ubutegetsi buriho muri icyo gihugu kubera ibibazo uwo muryango ibona yuko yakururiye abaturage.
Kuva muri Mata umwaka ushize mu Burundi hakomeje kuvugwa ubwicanyi, ifungwa ry’abantu n’ihunga ryabo kandi EU igahamya yuko ibyo byose byatewe n’ubutegetsi muri icyo gihugu kwica amasezerano y’amahoro ya Arusha kimwe n’itegeko nshinga.
Inkunga EU yateraga leta y’u Burundi muri buje yayo yanganaga na 20 %. EU, igizwe n’ibihugu by’u Bulayi 28 yari yarateganyirije leta y’u Burundi imfashanyo inga na miliyoni 430 z’amayero, bihwanye n’amadolari miliyoni 480. Iyo nkunga yari gukoreshwa mu myaka itanu uhereye muri 2015 kugeza muri 2020.
Nk’uko ariko ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU, Federica Mogherini, yabitangaje inkunga zahagaritswe ni izinyura muri leta n’aho izigera ku baturage ubutegetsi butazikojejeho intoki zizakomeza.
Izo nkunga zizajya zinyuzwa mu miryango itegamiye kuri leta naho izigenewe impunzi zinyuzwe muri UNHCR.
Iyo nkunga EU yahagaritse ni inkuru mbi cyane kuri leta y’u Burundi kuko ubu ifite ibibazo bikomeye cyane by’amafaranga. Ubutegetsi bwa Nkurunziza kugerageza kureba yuko nibura butaviramo aho bwategetse yuko ayo mafaranga EU ibwambuye ikayatwara mu baturage atanyuze mu maboko ya leta, agomba kuzajya anyura muri Banki nkuru y’igihugu.
Ibi hari ibintu bibiri bishobora kuba bisobanuye. Icya mbere n’uko ayo mafaranga anyuze muri Banki nkuru y’igihugu leta ishobora kwanga yuko asohoka mu gihe izaba ibona yuko agenewe imiryango cyangwa amashyirahamwe ayirwanya.
Icya kabiri kandi gishobora kuba icyingenzi kurushaho n’uko ayo mafaranga nubwo yaba atagenewe leta y’u Burundi ariko yaza mu mafaranga y’amahanga ( mu madovize) naho abo agenewe bakayakura muri banki nkuru y’igihugu mu marundi. Icyo gihe leta yaba niyiboneye amadovize ikeneye cyane. Ibi EU igomba kuba ibibona ku buryo Bujumbura itayihenda ubwenge.
Bujumbura rero niyanga kuva ku izima ngo mpaka izo nk’unga zinyure muri Banki nkuru y’igihugu, ntabwo bigaragara yuko EU yabyemera kuko na none yaba iteye inkunga leta kandi ishaka kuyihana. Icyo EU yakora ni uguhagarika burundu inkunga yajyaga mu Burundi, abaturage bakahahombera na none kubera ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ibyo bibaye ubutegetsi bwaba bwiyongerera abanzi kurushaho.
Kayumba Casmiry