Uyu munsi turibanda ku mupfobyi wa Jenoside Philip Reytjens ( Tuze no kubabwira ibya Charles Onana ) Philip Reytjens yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda , mu gice cy’amategeko, akaba n’umunyamabanga wihariye wa Perezida Habyarimana, dore ko ari nawe wahawe ikiraka cyo kuvugurura itegeko-nshinga mu mwaka wa 1978, rinemeza ko MRND ari ryo shyaka ryonyine rigomba kuba mu Rwanda.
Filip Reytjens, ni umubiligi wavutse 14/6 1952, wigisha amategeko n’ibijyanye na Politique muri Université ya Anvers, akanitwa n’impuguke y’ibiyaga bigari. Ubu agaragara cyane mu gisate gishyigikiye abahezanguni bahoze kuri Leta ya Habyarimana, ndetse akandika n’inyandiko zikomeye ku Rwanda , FPR na Perezida Kagame.
Filip Reytjens
Mu gitabo yanditse ku Rwanda cyitwa: Gouverner après le genocide, yagerageje kugaragaza ko ibyiza u Rwanda ruvugwaho n’amahanga ku miyoborere myiza n’iterambere. Ku miyoborere myiza avuga ko ibyo babona ari ukureba uruhande rumwe rw’umudari.
Avuga ko nyuma y’intsinzi ya 1994, icyo FPR yakoze ari ukubaka ingufu zayo ikaba igihangange kugirango ibone uko yikiza abatavuga rumwe nayo, hamwe na sosite civile bityo ntizigere igira uwo isangiza ku butegetsi. Ashinja FPR kurimbura abaturage babwo ku ntera ndende, no gupyinagaza abahutu babashinja kuba barishe abatutsi. Avuga muri icyo gitabo ko FPR yihariye amateka ya cyera, ariho ubu n’azaza y’u Rwanda. Asoza avuga ko ibyo bigiye gutera amakimbirane mashya mu gihugu.
Ari mu bantu bashyigikiye bakanashyuha cyane kuri manda za juji w’umu Espagnol. Kugeza na n’ubu aracyavuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe na RPF, kandi ngo Genocide ntiyateguwe, ahubwo ni uburakari abahutu bagize babuze umubyeyi wabo, uwo mubyeyi, bari bamaze iminsi baririmba « ngo ni avaho impundu zizavuga » !
Kuri Manda ya Perezida Kagame na Nkurunziza, agererenya ibintu bibiri bidasa, kandi akemeza ko nibura ibya Nkurunziza aribyo bifite uruhengekero ,akiyibagizako Nkurunziza atiriwe nibura akoresha REFERENDUM. Naho mu Rwanda, abaturage basanga miliyoni eshatu na magana arindwi nibo bisabiye ko itegeko –nshinga rihinduka, kugirango Perezida Kagame abashe kwiyamamariza manda ya gatatu.
We avuga ko ngo bashoboraga kwitwaza ko Manda ya mbere, Nkurunziza atari yatowe n’abaturage bose, ngo n’aho ibyo mu Rwanda ngo ni mobilization yari imaze iminsi ikorwa na Leta.
Yagiye aba umutangabuhamya mu rukiko rw’Arusha kugeza mu mwaka wa 2005, aza gusezeramo avuga ko TPIR itari kuburanisha abari bagize RPF. Agira inyandiko zisohokera muri L’Harmattan buri mwaka mu cyo yise Afrique des Grands Lacs, usanga ahanini yiyandikira ku Rwanda gusa, .
Ntacana uwaka na Jean Pierre Chrétien undi mwanditsi w’amateka w’umubiligi, kuko adashyigikiye imyumvire y’abahezanguni. Kuri Genocide yakorewe abatutsi, yagiye ahindura buhoro buhoro, agabanya uruhare rw’Abafaransa, guhera mu mwaka wa 1995, arerura uruhare arwegeka kuri RPF na Perezida Kagame.
Ngo ntashobora kugera mu Rwanda, icya mbere ngo nta visa yabona, kandi ngo niyo bayimuzanira ku isahani ya zahabu, ngo kuko yahita atabwa muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda, ngo n’ubwo adatinya kwiregura, ariko atinya ko ubutabera bw’u Rwanda budafite ubwisanzure.
Ku myanzuro y’umucamanza w’umufaransa Trvidic y’ihanurwa rw’indege ya Habyarimana, Trevidic atunga urutoki ukwezi, Reytjens aho kurora ukwezi akirebera urutoki !
Charles Onana:
Charles Onana (yavutse 1964), ni umunyamakuru n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Cameroun ariko unafite ubwenegihugu bw’ubufaransa. Yaje kumenyekana muri dossiers z’u Rwanda ku gihe cya Pierre Péan, aho bandikaga igitabo cyitwa « Noir Fureur Blanc Menteur », cyavugaga amateka anyuranye kuri Genocide mu Rwanda kuyo isi yose izi inemera. Uyu mugabo ni umwe mu ba Ideologites kimwe na Péan b’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, bavuga ko yahanuwe n’ingabo za FPR ziyobowe na Kagame.
Banemeza ko habayeho Genocide ebyiri, iyakozwe n’abahutu ngo bahoreraga Habyarimana n’abatutsi bihoreraga nyuma y’ifatwa rya Leta. Yashyize ahagararaga ibyo yise Anketi ihakana Genode ahubwo ayitwerera Perezida Kagame, anketi yamaze imyaka umunani, kandi atigeze ageza ikirenge ke mu Rwanda. Avuga ko Perezida Kagame ariwe wateguye iyicwa ry’abatutsi , agakurikizaho abahutu, ngo kuko bose babaga mu Rwanda.
Igitabo yasohoye bwa mbere cyitwa “ Les secrets du genocide Rwanda”, yashinje Perezida Kagame kuba ariwe wateguye Genocide yakorewe abatutsi. Aza kuregwa na Leta y’u Rwanda mu rukiko rwo mu Bufaransa ( 17e chambre de Paris). Ariko muri kanama 2002, kiza kurekwa. Yogenye gusohora igice cyacyo cya Kabiri, Onana, atanga abagabo kuri Pierre Pean, na Colonel Luc Marechal , umubiligi wayoboraga ingabo z’ububiligi mu Rwanda. U Rwanda rusanga gukomeza gukururana nawe mu nkiko z’iyo i Burayi, ari ukumuha intera adakwiye, rukuramo ikirego.
Yumvise ko Kagame, atakimukurikiranye mu nkiko noneho yadukana ibya Kongo, aho yanditse igitabo na none gishotorana, kitwa « Ces Tueurs Tutsi, Au cœur de la tragédie Congolaise ». Ni nko kuvuga abicanyi b’abatutsi, mu midugararo ya Congo. Ku gitabo cye ashyiraho Perezida Kagame, Generali Kabarebe, na Generali NKunda.
Icyo gitabo giha ukuri imitwe ya Congo yitwaje ibirwanisho harimo na FDLR, ababi ni CNDP n’u Rwanda rwigeze kujyayo, ariko akirinda kuvuga impamvu z’urwo rugendo.
Mu kugaragaza ko RPF yari ibashije cyane ku buryo yakwitirirwa ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru nko guhanura indege muri kiriya gihe,, yayihaye n’inshuti zikomeye ngo zayifashije , avuga ko mu gihe abafaransa boherezaga ingabo mu butumwa bise Turquoise, ngo FPR nayo yohererejwe ubutumwa bwo kuyitera ingabo mu bitugu buvuye muri America « Support Hope »,, Ubwongereza “Interns for Hope », na Israël “opération Gabrielle” , ariko ntasobanura akazi zakoze, n’aho yabikuye.
Afite n’ikindi gitabo « l’Histoire secrète de la boîte noire », avuga ku gasanduka k’umukara kari mu ndege ya Habyarimana, avuga ko akabitswe na ONU atari ko, ariko ntasobanure ko ar’ingabo z’abafaransa arizo zari zirinze aho Habyarimana yaguye. Aho asa nk’uvuga ko Kagame ahari yagambanye n’ingabo z’u Bufaransa mu guhanura indege ya Habyarimana.
Ubu ngo ahangayikishijwe n’uko abo urukiko rw’Arusha rwarekuye ibihugu bashatse kujyamo ntibibahe visa byihutirwa, ibyo nabyo abishinja abarokotse Genocide, ngo bakibatera ubwoba. Ariko cyane cyane ngo arabasabira n’indishyi z’akababaro.
Dore uko abivuga n’amarira menshi :
« Ces innocents n’ont non seulement aucune indemnisation, mais aussi les gouvernements où résident leurs familles en particulier la France, la Belgique, et le Canada continuent de leur refuser les visas pour rejoindre leurs familles. Ceci sous pression des associations des victimes qui continuent de les harceler et les accuser de présenter toujours une menace contre les rescapés du génocide » !
Nguwo Charles Onana,umukoloni w’umwirabura, wibera i Burayi iyo badapfa batanapfusha, aho abona ko ibyakorewe abatutsi ngo ari ikinamico ryabo ngo babone uko bafata ubutegetsi.
Umuyahudi yaravuze ngo mu itsembatsembwa kwabo, babanje kuvuga ko baje gutwara abatagira inkweto, yumva bitamureba. Nyuma binjiye, ngo bavuga ko baje gutwara abambaye indorerwamo, we amaso ye yarushaga aya Kagoma kureba kure. Nyuma bagarutse basanga ariwe usigaye mu mudugudu wenyine, bati ngo tujyende ni wowe usigaye ! Ngayo nguko Karori Onana we !
Biracyaza….
Cyiza Davidson