• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ubwanditsi 18 Mar 2016 Mu Mahanga

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Kamonyi bagera kuri 250 basabwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Ubu butumwa babuherewe mu murenge wa Gacurabwenge ku wa gatatu tariki ya 16 Werurwe mu nama bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere ndetse n’ubw’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Ageza ubutumwa kuri abo bamotari bibumbiye mu makoperative abiri yabo ari yo KAMOTRACO (Kamonyi Motorcycle Transport and Cooperative na COTAMOKA (Cooperative des Chauffeurs de Taxi-Moto de Kamonyi), umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa yagize ati:”Ndabasaba gukora akazi kanyu kinyamwuga murangwa na disipulini, mwirinda gutwara mwasinze, mwubahiriza amategeko y’umuhanda.”

CIP Marcel Kalisa yakomeje abasaba kudatwara abagenzi barenze umwe kuri moto, ibyo bakunze kwita “gutendeka”, ndetse bagatanga amakuru y’abagenzi batwaye badashira amakenga (bashobora kuba ari abanyabyaha), nk’abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bagizi ba nabi, ndetse bakirinda no kurenza umuvuduko wemewe.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo Nsabimana Jerome, yavuze ko nk’ubuyobozi bw’abo bamotari basanze ari ngombwa kuganira nabo kugira ngo babibutse indangagaciro kugira ngo bagabanye impanuka.

Yagize ati:” Iyi nama igamije gufatanya na Polisi y’u Rwanda dukangurira abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse dushishikariza bamwe mu bamotari bakora uyu mwuga badafite ibyangombwa kubishaka kuko bashyiriweho uburyo n’igihe gikwiye cyo gukora ibizamini”.

Nsabimana yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugira ngo uyu mwuga wo gutwara abantu kuri moto urusheho gukorwa neza, ihuriro ry’amakoperative y’abamotari ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ryiyemeje kujya rikorana inama kenshi n’abamotari mu rwego rwo kunoza uyu mwuga; ibi bikaba byaratangiriye mu karere ka Ruhango aho ku wa 15 Werurwe baganiriye n’abayobozi b’amakoperative 28 y’abamotari bo mu ntara y’amajyepfo, iyi nama ikaba yarabereye mu karere ka Ruhango.

2016-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Kudahuza kw’Ingabo za Afurika  nibyo bitera intambara’ Gen Nyamvumba

‘Kudahuza kw’Ingabo za Afurika nibyo bitera intambara’ Gen Nyamvumba

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko

Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko

Ubwanditsi 21 Aug 2021
Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 10 Oct 2023
Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA

Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA

Ubwanditsi 23 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimutiwe Kampala
Mu Rwanda

René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimutiwe Kampala

Ubwanditsi 10 Aug 2017
Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro
Amakuru

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Ubwanditsi 26 Sep 2022
Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga
INKURU NYAMUKURU

Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Ubwanditsi 17 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru