ITANGAZO RITURUTSE MURI PEREZIDANSI YA REPUBULIKA
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Werurwe 2016, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashyizeho abayobozi bakurikira :
1. Brigadier General Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano / Secretary General of the National Intelligence and Security Services (NISS).
Brigadier General Joseph NzabamwitaLieutenant na General Emmanuel Karenzi Karake
2. Lieutenant General Emmanuel Karenzi Karake, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano / Defense and Security Advisor to the President of the Republic.
3. Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa, Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika / Principal Private Secretary to the President of the Republic.
Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa
Bikorewe i Kigali, kuwa 22/03/2016