• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Editorial 25 Mar 2016 Mu Mahanga

​Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yaburijemo ubujura bwa toni 7,5 z’ibishyimbo by’imbuto yari igenewe abahinzi muri gahunda yo kongera umusaruro.

Polisi ikaba ivuga ko imodoka yari itwaye iyi mbuto yafatiwe mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Remera kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Werurwe, iyi mbuto ikaba yari yatanzwe na Leta igenewe abaturage b’umurenge wa Remera .

Iperereza ry’ibanze rikaba ryarerekanye ko agoronome w’umurenge wa Remera, ku bufatanye na bamwe mu bayobozi b’utugari bari bamaze kuyigurisha, aho kugeza ubu we, abayobozi b’utugari babiri n’uwari utwaye imodoka yafatanywe iriya mbuto bose bafashwe barafungwa mu gihe iperereza ryatangiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ubujura bwaburijwemo nyuma y’aho abaturage ba Remera baboneye abantu barimo gupakira imodoka imifuka y’ibishyimbo yayikura mu bubiko bari barabihunitsemo.

IP Kayigi yagize ati:” Nk’uko amabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi yabivugaga, nta muturage wagombaga kurengerezwa ibiro 20 by’imbuto, abaturage rero babonye imodoka ipakira ku bubiko bw’umurenge bagira amakenga niko guhita bahamagara Polisi iri hafi aho, nayo yahise ifatira iyo modoka i Nyamagana, aho yafataga indi mifuka.”

IP Kayigi yongeyeho ko nyuma yo gufatwa, uyu mushoferi yatangaje ko yari yumvikanye na agoronome w’umurenge ndetse na bariya bayobozi bavuzwe haruguru, ko yazana toni 7,5 z’ibishyimbo bisanzwe bakagurana bo bakamuha imbuto. Aha yarangije agira, ati:” Biragaragara ko ari amakosa guha imbuto umuntu udatuye aho iyo mbuto yagenewe gutangwa, kandi nta muturage uhabwa ibiro birenze 20 ariko we akaba yarapakiraga imodoka. Twatangiye iperereza ngo turebe ko nta ruswa yaba ibyihishe inyuma.”

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ku ihanwa ry’icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo; ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta, cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe

RNP

2016-03-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ababyeyi b’abasore  bivugwako  bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Ababyeyi b’abasore bivugwako bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Editorial 25 Aug 2016
Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Editorial 04 Nov 2016
Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Editorial 28 Apr 2018
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Administrator 16 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro
Mu Rwanda

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Editorial 23 Aug 2017
Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko
Mu Rwanda

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Editorial 28 Apr 2017
Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Editorial 29 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru