• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Mar 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa mu murenge wa Nyamata, gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa.

Ibi babisabwe ku wa 28 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Albert Mpumuro, akaba yarunganiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques.

SP Mpumuro yabwiye abo bayobozi kurushaho kurwanya umwanda, ubuzererezi, ruswa, ubujura bw’uburyo bwose n’ikintu cyose gishobora gutuma abana batajya mu ishuri cyangwa ngo barivemo.

Yababwiye kandi kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’irikorerwa mu ngo, amakimbirane y’uburyo bwose, kwihanira, ndetse n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Yabasobanuriye ko biriya byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi ndetse n’inzoga zitemewe nka Kanyanga, Muriture n’izindi, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.
Avuga ku bubi bw’ibiyobyabwenge, SP Mpumuro yagize ati:” Nk’uko bivugitse bitesha ubwenge uwabinyoye, hanyuma agakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda nko gukubita no gukomeretsa no gufata ku ngufu.”

Yakomeje ababwira ati:”Mujye musobanurira abo muyobora ko uretse kutemerwa; ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa, kandi ko binamuteza ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa, kandi na we agafungwa ndetse agacibwa n’ihazabu .”

SP Mpumuro yabwiye abo bayobozi gukaza amarondo kandi bakagenzura ko akora neza, kandi na none bagahanahana amakuru n’izindi nzego yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yabasabye kujya kandi bakangurira abaturage bayobora kuba ijisho ry’umuturanyi, kandi bagakemura ibibazo bafitanye mu bwunvikane, naho igihe bibananiye bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho kwihanira.

Gashumba yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bayobozi, maze abasaba gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.

Umwe muri abo bayobozi witwa Havugimana Eugene yagize ati:” Inzego zose zisenyera umugozi umwe kandi ziruzuzanya. Impanuro twaherewe muri iyi nama zizatuma dusohoza inshingano zacu neza.”

Yasabye bagenzi be gufatanya n’izindi nzego mu gusigasira umutekano no kwimakaza iterambere rirambye.

RNP

2016-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Editorial 23 Nov 2023
Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda  kwimurirwa mu bindi bihugu

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda kwimurirwa mu bindi bihugu

Editorial 13 Feb 2016
Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Editorial 04 Nov 2021
Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Editorial 01 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika
POLITIKI

Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika

Editorial 24 May 2018
Perezida Kagame  na Mme we  bavuye  i Beijing mu Bushinwa
POLITIKI

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Editorial 17 Mar 2017
Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe
Mu Mahanga

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Editorial 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru