Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa mu murenge wa Nyamata, gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa.
Ibi babisabwe ku wa 28 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Albert Mpumuro, akaba yarunganiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques.
SP Mpumuro yabwiye abo bayobozi kurushaho kurwanya umwanda, ubuzererezi, ruswa, ubujura bw’uburyo bwose n’ikintu cyose gishobora gutuma abana batajya mu ishuri cyangwa ngo barivemo.
Yababwiye kandi kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’irikorerwa mu ngo, amakimbirane y’uburyo bwose, kwihanira, ndetse n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Yabasobanuriye ko biriya byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi ndetse n’inzoga zitemewe nka Kanyanga, Muriture n’izindi, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.
Avuga ku bubi bw’ibiyobyabwenge, SP Mpumuro yagize ati:” Nk’uko bivugitse bitesha ubwenge uwabinyoye, hanyuma agakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda nko gukubita no gukomeretsa no gufata ku ngufu.”
Yakomeje ababwira ati:”Mujye musobanurira abo muyobora ko uretse kutemerwa; ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa, kandi ko binamuteza ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa, kandi na we agafungwa ndetse agacibwa n’ihazabu .”
SP Mpumuro yabwiye abo bayobozi gukaza amarondo kandi bakagenzura ko akora neza, kandi na none bagahanahana amakuru n’izindi nzego yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Yabasabye kujya kandi bakangurira abaturage bayobora kuba ijisho ry’umuturanyi, kandi bagakemura ibibazo bafitanye mu bwunvikane, naho igihe bibananiye bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho kwihanira.
Gashumba yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bayobozi, maze abasaba gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.
Umwe muri abo bayobozi witwa Havugimana Eugene yagize ati:” Inzego zose zisenyera umugozi umwe kandi ziruzuzanya. Impanuro twaherewe muri iyi nama zizatuma dusohoza inshingano zacu neza.”
Yasabye bagenzi be gufatanya n’izindi nzego mu gusigasira umutekano no kwimakaza iterambere rirambye.
RNP