Guverinoma y’u Rwanda yamenyeshejwe iby’urupfu rwa Jacques Bihozagara wahoze ari Minisitiri mu Rwanda rwabaye kuwa Gatatu tariki 30 Werurwe 2016 muri gereza ya Mpimba mu Burundi.
Mu itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, rivuga ko iby’uru rupfu bidasobanutse neza, dore ko kuva mu kwezi k’ukuboza Bihozagara yari afungiwe muri iyi gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ushinzwe Afurika, Mr. Eugene Fixer Ngoga yagize ati “Jacques Bihozagara ni umwe mu Banyarwanda benshi bapfuye mu buryo budasobanutse mu mezi ashize.”
Yakomeje agira ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda irifuza guhabwa amakuru y’ukuri aturutse mu butegetsi bw’u Burundi, ayimenyesha uburyo uyu mugabo yapfuyemo ndetse ndetse n’ibisabanuro ku mpamvu zatumye afungwa kuva mu kwezi k’Ukuboza.”
Eugene Fixer Ngoga na RIP Bihozagara Jacques
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda kandi yahamagariye ubutegetsi bw’u Burundi korohereza umuryango wa Nyakwigendera ku buryo bwo kugeza mu Rwanda umurambo we.