• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»RHA irisegura kubo itarishyura muri Ndera

RHA irisegura kubo itarishyura muri Ndera

Ubwanditsi 13 Feb 2016 Mu Mahanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) kirisegura ku baturage bo mu murenge wa Ndera cyabariye ariko bakaba batarishyurwa ngo bimuke.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’icyo kigo bwagiranye n’abanyamakuru uyu munsi umuyobozi mukuru wa RHA, Eng. Didier Sagashya, yavuze yuko abo baturage ba Ndera batinze kwishyurwa ku mpamvu zidaturutse ku bushake buke ngo ahubwo byatewe n’uko amafaranga yo kubishyura ataraboneka !

Abo baturage babariwe imitungo yabo na RHA bakaba bari kuba barishyuwe ni abo mu kagari ka Kibenga, umudugudu wa Runyonza. Sagashya akavuga yuko amafaranga yagombaga kwishyurwa yabaye menshi kurusha ayari ateganijwe.

Ngo ibi bikaba ahanini byaratewe n’imyiteguro y’igikombe cya CHAN aho amafaranga yari mu ngengo y’imari y’icyo kigo yakoreshejwe kuvugurura ibibuga by’umupira bituma amafaranga miliyari ebyiri zari zikenewe kwishyura abaturage ba Ndera na Busanza aburiraramo. Ngo ivugururwa rya za stade ryatwaye amafaranga miliyari 14, amwe muri ayo mafaranga ngo akaba akishyurwa.

Muri Busanza na Radari abaturage ntabwo bemerewe kubaka kuko hagomba kwagurirwa ikibuga cy’indege nabo bakaba binuba bavuga yuko bakwishyurwa cyangwa bakarekwa bakikomereza ibikorwa byabo, harimo no kubaka cyangwa kuvugurura amazu yabo. Sagatwa akavuga yuko abaturage basobanuriwe bihagije yuko aho hantu hagomba kuzagurirwa ikibuga cy’indege, kubareka rero ngo bakomeze kubaka byazateza ikibazo gikomeye mu kubishyura.

Abo baturage ba Ndera babariwe, bakabwirwa yuko bagomba kwimuka ariko ntibishyurwe, bavuga yuko RHA yabatwaye ibyangombwa by’ubutaka bwabo ubu bakaba nta kintu bashobora gukora nko kuba bakoresha ubwo butaka gusaba inguzanyo muri za banki. Bakanavuga kandi yuko ibi byabateje igihombo gikomeye ngo kuko nta muntu ushobora kuza gupanga mu mazu bazi yuko azasenywa, ngo n’abari bayapanzemo bakaba barayavuyemo !

Sagashya akavuga yuko amafaranga yo kwishyura abo baturage ba Ndera azashyirwa mu ngengo y’imari itaha ngo ariko bitarenze ukwezi gutaha abo baturage bazaba baramenyeshejwe uko ibintu bihagaze, niba bazishyurwa cyangwa batazishyurwa. Ngo biramutse bibaye yuko batazishyurwa abo baturage bagasubirana uburenganzira ku butaka bwabo.

Sagashya avuga yuko aho hantu RHA ishaka kwimura abantu muri ako gace ka Ndera hateganyijwe kubakwa amazu 4000. Nubwo hari abo batarishyurwa ariko ababariwe mbere barangije kwishyurwa barimuka, aho bari batuye hasigara ari amatongo. Abaturage muri ako gace ka Ndera bakavuga yuko aho hantu abantu bimutse ubu habaye indiri y’amabandi, arimo babandi batemaguye abantu mu ijoro ry’umunsi w’intwari.

-2054.jpg

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Eng. Didier Sagashya

Kuri icyo kibazo cy’ayo mabandi umuyobozi wa Rwanda Housing Authority akavuga yuko nibasanga kubaka aho hantu bitashoboka vuba ikigo ayoboye kizaba kihatije abantu bikoreremo ibikorwa byabo, hareke kuba amatongo acumbikira amabandi !

Ibisobanuro ariko uko byamera kose abo baturage bakabaye barishyuwe bakaba batarishyurwa barababaye cyane, kandi n’ubwo bananyurwa n’ibyo bisobanuro bitangwa ariko ntabwo bishobora kubavura akababaro bafite katewe n’igihombo icyo gikorwa cyo kubarirwa ngo bagende cyabashoyemo.

Kayumba Casmiry

2016-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Ubwanditsi 24 Oct 2024
Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Ubwanditsi 15 May 2024
Gatsibo  : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa

Gatsibo : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa

Ubwanditsi 03 Oct 2016
Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021

Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021

Ubwanditsi 13 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange
Amakuru

Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange

Ubwanditsi 15 Nov 2025
Abo kwa Rwigara bategerejwe mu Bushinjacyaha
ITOHOZA

Abo kwa Rwigara bategerejwe mu Bushinjacyaha

Ubwanditsi 02 Oct 2017
Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo
Amakuru

Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Ubwanditsi 02 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru