Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zababajwe bikomeye n’urupfu rwa Jacques Bihozagara wahoze ari Minisitiri mu Rwanda akaba yaranabaye amabasaderi warwo mu Bufaransa no mu Bubiligi.
Ibi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabitangaje mu itangazo ryazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Werurwe.
Jacques Bihozagara yapfiriye muri gereza ya Mpimba iri i Bujumbura kuwa 30 Werurwe, akaba yarafashwe n’inzego z’umutekano z’u Burundi mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 ashinjwa gukorera u Rwanda ibikorwa by’ubutasi muri icyo gihugu.
Iryo tangazo rivuga ko urupfu rwa Bihozagara rubaye mu gihe hari amakenga ajyanye n’uburyo imfungwa zifatwa muri gereza i Burundi. Ni mu gihe kandi hari za raporo yemeza ko hari abantu benshi bafatwa aho hari ababurirwa irengero ndetse n’abandi bagakorerwa iyicarubozo.
Amerika yasabye kandi leta y’u Burundi kureka indorerezi z’ Umuryango w’Abibumbye, iz’Afurika Yunze Ubumwe bashinzwe uburenganzira bwa muntu bakajya gukora igenzura mu magereza y’i Burundi kugira ngo barebe niba uko imfungwa zifashwe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu.
Jacques Bihozagara akiri Minisitiri
Ni mu gihe Rwanda rwasabye leta y’u Burundi guhabwa amakuru y’ukuri, ayimenyesha uburyo Jacques Bihozagara yapfuyemo ndetse n’ibisobanuro ku mpamvu zatumye afungwa kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize.
Abantu benshi bakaba bakomeje kubabazwa n’urupfu rwa Mzee bihozagara wakoreye igihugu yitanga uko ashoboye kose, akaba atarigeze ahemukira umuryango akomokamo wa RPF-Inkotanyi, kuko mubuzima bwe yangaga uwariwe wese wahemukira RPF.
Umwanditsi wacu