Muri izi mpera z’icyumweru, shampiyona y’umukino w’intoki wa Hand Ball yakomeje, aho kuwa gatandatu tariki ya 2 Mata 2016, ikipe ya Police Hand Ball Club yakomeje kwitwara neza itsinda itababariye ikipe ya Kaminuza nkuru ishami rya huye ibitego 60 kuri 28.
Nyuma y’umunsi wa 5 shampiyona, Police Hand Ball Club ikaba ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 15 kuri 15 inazigamye ibitego 143, dore ko nta mukino n’umwe iratsindwa ikaba ikurikiwe na APR HBC n’amanota 12.
Muri uyu mukino wahuje Police HBC na Kaminuza nkuru, abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza ni Mutuyimana Gilbert watsinzemo 12 wenyine , na Bizimana Haruna watsinze 5.
Nyuma y’uwo mukino umutoza w’ikipe ya Polisi, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yashimye uko abakinnyi be bitwaye anabasaba gukomeza kwitwara neza ngo bazegukane iki gikombe anavuga ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.
Yavuze kandi ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi zayibanjirije, bazikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama, imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinyi, bakina bafite intego yo gutsinda.
Kapiteni w’iyi kipe Mutuyimana Gilbert yavuze ko gutsinda babikesha ubuyobozi bwiza bw’ikipe bubaba hafi, umutoza ubimenyereye, ahoyagize ati:”Ubuyobozi bw’ikipe butuba hafi tugakora imyitozo myinshi, kandi gahunda yacu ni ukwegukana igikombe, tukanitwara neza mu mikino nyafurika aho tuzaba duhagarariye igihugu.
Nyuma y’umunsi wa 5 wa Shampiyona Mutuyimana Gilbert amaze gutsinda ibitego 54 wenyine.
RNP